Chine: Guhosha umwuka mubi mu baturage
Ministre w’intebe w’igihugu cy’ubushinwa Wen Jiabao atangaza ko bimwe mu bihangayikishije guverinoma ye ari uguhangana n’ikibazo cyo guta agaciro k’ifaranga ry’iki gihugu byatumye ubuzima buhenda.
Ibi akaba yabitangaje mu mwiherero w’abadepute uba buri mwaka muri iki gihugu aho yatanagaje ko ngo usibye icyo kibazo, ngo bahangayikishijwe kandi n’ikibazo cya ruswa ndetse n’ubusumbane byabaye intandaro yo kutishimira ubuyobozi ku baturage b’Ubushinwa, yongeyeho ko bazakora ibishoboka kugirango babashe kugera ku iterambere rirambye.
Solange Umurerwa Umuseke.com |