Digiqole ad

China: Liu Zhijun wigeze kuba Minisitiri yakatiwe kunyongwa azira ruswa

Liu Zhijun wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibyo gutwara abantu n’Ibintu muri Gari ya Moshi mu gihugu cy’Ubushinwa yakatiwe igihano cyo kwicwa azira kuba yarariye ruswa no gukoresha ububashya yari afite mu nyungu ze bwite.

Liu Zhijun ubwo yasomerwa urubanza. Photo: Reuters
Liu Zhijun ubwo yasomerwa urubanza. Photo: Reuters

Iki gihano cyo kwicwa yagikatiwe n’urugereko rwa kabiri rw’urukiko rw’Ibanze rw’i Beijing mu Bushinwa.

Radio y’Igihugu y’Ubushinwa yatangaje ko uyu mugabo yahamwe n’ibi byaha bibiri nyuma yo kwiyemerera ko hagati y’1986 no mu 2011 yariye ruswa ibarirwa muri miliyoni zigera kuri 9 z’amadorali y’Amerika, ndetse ngo yakoresheje ububasha yahabwaga n’amategeko azamura mu kazi abantu 11 bidakurikije amategeko.

Uretse kuba yakatiwe igihano cyo kwicwa, urukiko rwategeko ibye byose bifatitwa, gusa no none ngo ntabwo azahita yicwa kuko amategeko agendanye n’ikurikizwa ry’igihano cyo kwicwa ateganyako umuntu ashobora kuba yamara igihe kingana n’imyaka icumi ategereje kuzanyongwa. Ibi bivuze ko agiye kuba afunzwe imyaka 10.

Nyuma yo gusoma urubanza rwe byafashe amasaha atatu n’igice, uyu mugabo wahoze ari umwe mu bategetsi bubashywe muri iki gihugu kigendera mu matwara y’abakomuniste yaturitse ararira.

Uyu mugabo kandi yasanye imbabazi zo kuba yaratengushye gahunda yari yarashyizweho n’igihugu yo kubaka imihanda igezweho ya Gari ya Moshi, ahubwo akarya ruswa.

Ibiro Ntaramakuru by’Ubushinwa Xinhua, byavuze ko umucamanza yamurebye ku jisho ubwo yavugana ayo amagambo yo gusaba imbabazi ndetse amarira atemba mu maso; avuga ko koko yari yuzuye umutima wo kwihana abikuye ku mutima, ariko igihano yahawe ngo ni icyo ngicyo.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko akarengane kabaho koko. Uyu mugabo se abamukatira kwicwa bo n’abatagatifu? Kuki bakinisha ubuzima bwabagenzi babo? Bamwica se w yishe nde? kuki ibyo yibye batabimwambura agasigara ari umutindi ariko afite ubuzima?Ko tuzi ko abahinwa ari abambere mugutanga ruswa? Amasoko babona hafi yayose aba arimo ruswa.Niba yarishe abantu nawe yicwe, ariko kurya ruswa ntibikwiye guhanishwa kwicwa. Ubwo se umwana we umugize umucamanza we haruwo yababarira?

  • 1.Iyo mugaragaza imyaka ye y’amavuko nayo yari ngombwa 2.Ibi bivuze ko yamaze imyaka 25 arya ruswa ntawe urabimenya cyangwa bamurebera 3.Ugereranije mu manyarwanda ubwo yariye 5,805,000,000Frw mu mwaka ubwo yanyerezaga 232,200,000 naho mu kwezi akanyereza 19,350,000frw 4.Igihano cy’urupfu kirakabjije ugeranije n’icyaha.

  • icyo gihano kije mu Rwanda sinz ko har uwarokoka, njye ndumva yarariye na make kuko hari aho yaba ari urugero rwiza rw umuntu utarya ruswa! ako kantu bakazane mu Rwanda duce ruswa hatangwa ibihano bikanyaraye.

  • guhanisha igihano cy,urupfu ntago ariwo muti kuko nubundi gupfa ntawe byishe uvuka uzineza ko utazarama so nibyiza ko yarikwamburwa ibyo yanyereje nyuma yo gusaba imbabazi abikuye kumutima nkuko uriya mucamanza yabibonaga.

    ese ubwo umwana we niba ari kwiga ibyamategeko? ndetse ukazumva yiyamamarije kuyobora igihugu ndetse agiriwe ikizere aratowe?

    nihagira abashaka kuvanaho iryo tegeko, uwomwana azatangariza ibinyamakuru n,amatelevision iki?

  • Anyibukije karamira nabagenzi be

  • Nyabuneka nimuce inkoni izamba.baravuga ngo ruriye Mukaso ntirukwibagiwe.

Comments are closed.

en_USEnglish