Digiqole ad

China: Beijing yashyizeho ishimwe ku muntu uzatanga amakuru y’ubutasi

 China: Beijing yashyizeho ishimwe ku muntu uzatanga amakuru y’ubutasi

U Bushinwa bufite ubwoba bw’abanyamahanga baza kubutata

Umujyi wa Beijing wagennye ishimwe ku bantu bazatanga amakuru ku ntasi z’amahanga zishaka gutata UBushinwa nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyegamiye ku butegetsi.

U Bushinwa bufite ubwoba bw’abanyamahanga baza kubutata

Umuturage wo mu mujyi wa Beijing ashobora guhabwa ama Yuan 500,000 (£58,000; $72,000) akimara gutanga amakuru ajyanye n’abatasi.

Abayobozi b’Umujyi wa Beijing bavuga ko abaturage bashobora gufasha kubaka urukuta rukomeye rwabuza abatasi kubavogera.

Mu mwaka ushize ubuyobozi bwatangiye ibikorwa byo kumenyekanisha mu baturage ko bagomba kwirinda kugwa mu mutego w’intasi z’abanyamahanga.

Ubuyobozi bwa Beijing bwatangaje amabwiriza mashya buvuga ko umuturage ashobora gutanga amakuru abinyujije ku mirongo ya telefoni yashyizweho, akaba yahamagara cyangwa akigira mu buyobozi kuvuga ibyo yabonye.

Ishimwe umuturage ashobora guhabwa ribarirwa hagati y’ama Yuan 10,000 n’ama Yuan 500,000 bitewe n’uburemere bw’amakuru yatanze mu kuburira cyangwa mu gutahura ibikorwa by’ubutasi, nk’uko ibitangazamakuru bibivuga harimo na Beijing Daily.

Ubuyobozi buvuga ko kuba umujyi wa Beijing urimo udushya twinshi, ari ahantu intasi z’amahanga zishaka cyane gukorera, abandi bakaba bashaka kuhinjirira mu bikorwa binyuranye birimo ubugizi bwa nabi nk’ubujura.

Mu kwezi kwa mbere nk’uko bivugwa n’ubuyobozi ngo hari itsinda ry’abarobyi mu ntara ya Jiangsu ryabonye ikintu kidasanzwe cyanditsweho amagambo y’indimi z’amahanga, bagishyikiriza ubuyobozi.

Icyo kintu ngo byaje gutahurwa ko cyari igikoresho kigamije gukusanya amakuru ku Bushinwa.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish