Digiqole ad

Charly & Nina bagiye kwerekeza i Burayi

 Charly & Nina bagiye kwerekeza i Burayi

Charly (i bumoso) na Nina (i buryo) nibo bagiye kujya i Burayi mu bitaramo bitandukanye

Charly na Nina n’itsinda ry’abakobwa babiri. Bahisemo gukoresha amazina yabo aho gushaka irindi zina ry’itsinda mu buryo bwo kumenyekanisha amazina yabo vuba. Kuri bu, bagiye gukora ibitaramo bitatu ku mugabane w’i Burayi.

Charly (i bumoso) na Nina (i buryo) nibo bagiye kujya i Burayi mu bitaramo bitandukanye

Mu minsi ishize nibwo aba bakobwa bakubutse i Centrafrica mu gitaramo bari bahafite. Nyuma y’icyo gitaramo bakaba baranahuye na Brigitte Touadera umugore wa Perezida wa Centre Afrique Austin Archange Touadera.

Muri gahunda bihaye yo kwagura umuziki wabo bakora ibitaramo bitandukanye mu karere, muri Afurika no ku migabane yindi, Charly & Nina bagiye gukorera igitaramo mu Bubiligi ku itariki 04 Werurwe 2017 bavuye mu Rwanda tariki ya 28 Gashyantare 2017.

Alexis Muyoboke umujyanama mukuru w’iri tsinda, yabwiye Umuseke ko mu bitaramo bafite harimo icyo mu Bubiligi, mu Bufaransa kizaba tariki ya 14 Werurwe no mu Busuwisi tariki ya 18 Werurwe 2017.

Bakazagaruka mu Rwanda tariki ya 20 Werurwe 2017 kwitegura ibindi bafite muri Canada n’ahandi hatandukanye bagiye batumirwa.

Ku bijyanye n’irushanwa rya Primus Guma Guma rishobora gutangira vuba, Muyoboke avuga ko ibikorwa byivugira. Yizera ko ntacyo batakoze.

Mu gihe cyose ababishinzwe bazabona ko Charly & Nina baryitabira bizaba ari amahire. Ariko nanone basanze batabikwiye ubwo nta kindi bakora bakomeza akazi kabo nkuko bisanzwe.

https://www.youtube.com/watch?v=8FLnYVcgDL0

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aba ba sister ndabemera

Comments are closed.

en_USEnglish