Charly & Nina bagiye gusubiranamo indirimbo yabo ‘Indoro’ na Ali Kiba
Ali Saleh Kiba umunya-Tanzaniya umaze kugira izina rikomeye mu muziki haba mu Karere ndetse no muri Afurika, ngo yaba agiye gusubiranamo indirimbo ‘Indoro’ yakozwe na Charly na Nina b’abanyarwanda.
Aba bakobwa bombi bahoze ari bamwe mu bafasha abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nk’abunganizi mu majwi ‘Back Up’.
Nyuma yaho baje gutangira muzika umwe akora ku giti cye. Biza kuba ngombwa ko bihuriza hamwe bamaze kubona bahurije hamwe imbaraga hari aho bagera.
Ibi bitangajwe nyuma y’aho Muyoboke Alexis ahuriye n’umujyanama wa Ali Kiba muri Uganda akamugezaho icyifuzo cy’uko iyo ndirimbo iramutse isubiwemo yafata indi ntera.
Nti byari biri mu byamujyanye muri icyo gihugu. Ahubwo bahuriye ahantu hakunze guhurirwa n’abahanzi bakomeye ndetse na buri muntu wese ushaka kuruhura mu mutwe.
Bimwe mu byo Muyoboke Alexis yatangarije Umuseke, yavuze ko kugeza ubu ntacyo bari bafataho umwanzuro ku mpande zombi. Ariko ko ari amahirwe nanone atakwitesha.
Abajijwe niba muri iyo ndirimbo yumvikanamo na Big Farious w’Umurundi azongera kumvikanamo, yavuze ko bitashoboka ko yumvikana mu ndirimbo ebyiri kandi atari iye.
Ali Kiba yagiye akorana n’abahanzi benshi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bakomeye ndetse n’abo ku yindi migabane.
Muri abo harimo, Lady Jaydee, Dully Sykes, R Kelly, Professor Jay, Ne-yo, Wangechi, Sauti Sol, Wema Sepetu, Seyi Shay na Mr. Blue.
https://www.youtube.com/watch?v=_XVKdgLu8WA
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
Abazi kureba muzareba amaherezo ya Muyoboke, wananiwe kubaka urugo rwe akaba yiruka mubyamusize
mwabakobwamwe mwayiretse ukwiri kwariko twayikunze mutazayica nukuntu iliguhittinga mulinomisi, nukuli kuyikorana na fabious nibyobyambere hatagirundi ubashuka
im,from Tanzania i real don’t get the meaning of what’s written can someone translate it for Me please
hey Mimi, the article is about some Rwandese favorite female singers call Charly and Nina who have the hitting song called “Indoro” which means “Gaze” they are going make a collabo with Ali Kiba for the remix of the song. Thank u.
What is the meaning of the lyrics?
Comments are closed.