Chameleone yanenze cyane abibwira ko ari muri ILLUMINATI
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, umuhanzi w’icyamamare mu karere Jose Chameleone (Joseph Mayanja) yatangaje ko abanyafrica bakwiye gukanguka bakareka kwizera ibintu babwirwa n’abo mu burengerazuba bw’isi. Yari abihereye ku bavuga ko ngo aba muri ILLUMINATI, ibintu avuga ko atabamo kandi atigeze abamo kandi kuri we ngo bitanabaho.
Jose Chameleone abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook yavuze ko ari ku rugendo mu majyaruguru ya Uganda, yariho aganira n’inshuti maze bakaza kugera ku kiganiro we avuga ko kidafite agaciro, bakavuga ku bya ILLUMINATI. Kuri we ngo biratangaje kubona abantu bo muri sositeye bavuga ko abandi baba muri icyo kintu.
Ati “Nanjye bakakinshyiramo. Nyamara narakoze ndavunika ngana ku nzozi zanjye. Byose byaturutse ku kuba narakoze nkava kuri Joseph, umuhungu muto utari ufite ejo heza.
Ariko ndabasaba nshuti zanjye n’undi wese ushaka kugera aheza kutizera biriya bitindi byacuzwe. Africa nidukanguke tubeho ku bwacu twe kubeshwaho n’ibitekerezo by’ibitangaza abo mu burengerazuba baduteramo ngo baduce intege.”
Jose Chameleone avuga ko iyo business runaka iciyemo abantu bose bihutira kuyikora ariko akibaza ati “Niba ILLUMINATI ariho hantu ho kubaho ubuzima bw’inzozi nziza, kuki abantu batirukirayo?”
Chameleone avuga ko ari uwo ari we, kandi ari umwizeramana udashidikanya, ko ibyo bihuha byose bitamuvana ku mana.
ILLUMINATI ni ibitekerezo by’imibereho y’abahabwa imbaraga zidasanzwe z’ubukire, ububasha bwo kwigarurira abantu, ubutegetsi bukomeye ngo bahabwa na shitani kugira ngo barusheho kumufasha kwigarurira isi.
Mu myaka igera kuri 15 ishize ibitekerezo kuri ILLUMINATI byarimonogoje cyane mu rubyiruko rwa Africa kubera itangazamakuru mpuzamahanga n’imbuga nkoranyambaga, urubyiruko rwinshi rugaragaza ko rwemera ibyo bya ILLUMINATI ko biriho nubwo bwose ikibihamya nta kindi usibye amabwire avugwa n’abagamije impamvu zitandukanye.
Jose Chameleone ni umuhanzi ufatwa nk’ukomeye kurusha abandi muri aka karere, avuga ko ibyo yagezeho yabikoreye kandi yabivunikiye kuva akiri muto, muri iki gitondo akaba yanenze cyane abibwira ko aba muri ILLUMINATI.
UM– USEKE.RW