Digiqole ad

Chameleon na Goodlyf nti baje mu Rwanda mu bitaramo- A. Muyoboke

 Chameleon na Goodlyf nti baje mu Rwanda mu bitaramo- A. Muyoboke

Goodlyf na Chameleon baje mu Rwanda bucece

Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 01 Mata 2016 nibwo abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Dr Jose Chameleon n’itsinda rya Goodlyf ribarizwamo Radio & Weasel bageze i Kigali. Gusa ngo ntibaje mu bitaramo ahubwo ni uburyo bwo kwagura umubano hagati y’abahanzi bo mu bihugu byombi.

Goodlyf na Chameleon baje mu Rwanda bucece
Goodlyf na Chameleon baje mu Rwanda bucece

Benshi mu basanzwe bakurikirana ibitaramo by’abo bahanzi, ntibibazaga impamvu bashobora kuba baraje mu ibanga rikomeye kugeza ubwo bagera i Kigali nta muntu wari ubizi.

Alexis Muyoboke wigeze kuba umujyanama mukuru w’itsinda rya Goodlyf, yabwiye Umuseke ko abo bahanzi baje mu buryo bwo kurushaho kwagura umubano w’abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Uganda.

Yagize ati “Nakomeje kugenda mbyumva hirya no hino abantu bibaza impamvu bariya bahanzi baje mu ibanga mu Rwanda. Nta mpamvu yindi yabazanye uretse gukomeza kwagura umubano mu muziki hagati y’ibihugu byombi”.

Avuga ko Chameleon yaje mu Rwanda azanywe na Dj Pius kubera indirmbo baherutse gukorana. Akaba yaraje ngo bakorere amashusho mu Rwanda aho kuba bajya kuyakorera mu bindi bihugu.

Naho ku itsinda rya Goodlyf, ngo baje mu buryo bwo kwegera abanyarwanda banababwira ku gitaramo kizabera Uganda kiswe ‘Uganda & Burundi night’ ku itariki ya 15 Mata 2016.

Muri icyo gitaramo kizabera Uganda,kizagaragaramo abahanzi b’abanyarwanda barimo Charly & Nina, Dj Pius, Jody, Arthur na Farious w’Umurundi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish