Digiqole ad

CEVETEKA barasaba gusubizwa imigabane

Abanyamuryango b’icyahoze ari koperative CEVETEKA, ikora imirimo yo gutwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Kinazi ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo, bakaba barirukanwe nyuma y’uko iyi koperative isenyewe muri COTAMOHU ikorera mu mujyi wa Butare, barasaba gusubizwa amafaranga y’imigabane yabo bavuga ko yacunzwe nabi indi ikanyerezwa n’ubuyobozi bw’iyi koperative.

Photo: Abanyamuryango ba CETEVEKA i Kinazi

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata nibwo icyari koperative CEVETEKA yari igishakisha ibyangombwa biyemerera gukora nka koperative ku buryo bwemewe n’amategeko, yasenyewe muri koperative COTAMOHU ifite ubuzima gatozi ikaba ikorera mu mujyi wa Butare. Ku banyamuryango 59 ba CEVETEKA, 16 nibo bonyine bemerewe gukomeza gukora kuko abasigaye bose nta mpushya zo gutwara moto bari bafite. Aba bakaba batangaza ko bahise birukanwa badahawe imigabane yabo bari bafite muri CEVETEKA.

Bamwe muri aba bamotari batangarije Umuseke.com ko batazi impamvu bimurirwa mu yindi koperative (COTAMOHU) iherereye mu mujyi, bavuga ko ari iyo bigwa ugereranije n’aho basanzwe bakorera (mu nkengero z’akarere ka Nyanza).

Nyuma yo kwimurwa bamwe mu banyamuryango bakanirukanwa bavuga ko badasiba gusaba ubuyobozi bwa CEVETEKA kugaragarizwa ingano y’umutungo no gusubizwa imigabane yabo ariko ntibabone igisubizo. Bamwe bemeza ko imitungo yabo yabarirwaga muri miliyoni zisaga 10 z’amanyarwanda yaba yaranyerejwe n’ubu buyobozi andi agacungwa nabi.

Gashugi Herry Akim, umwe muri aba banyamuryango agira ati: “Twebwe nibiba ngombwa tuzitabaza avocat (umwunganizi mu nkiko). Ubundi twishyirahamwe twatangaga amafaranga ibihumbi 150 kandi tugakomeza gutanga 1000 cya buri kwezi, ariko mu mafaranga bari kutubwira bavuga ko buri wese yabona ibihumbi 22 byo nyine, urumva rero ko utamenya aho yagiye. Hari ubwo rimwe wumvaga ngo amafaranga afite perezida cyangwa umwanditsi, ubundi ukumva ngo hari uwigurije! Twe tugomba kubisobanurirwa.”

Aba banyamuryango barimo n’abirukanwe nyuma y’uko COTAMOHU itabemerera gukora badafite impushya za burundu zibemerera gutwara, barasaba abari abayobozi bw’icyari CEVETEKA kubagaragariza uko umutungo wabo wari uhagaze buri wese akagira uburenganzira ku mugabane we aho guhatirwa kujya muri COTAMOHU (kuri bamwe) bavuga ko bigamije kuburangatanya imitungo ya koperative bakoreragamo.

Bavuga ko kwinjira muri COTAMOHU buri wese yabikora ku giti cye cyane ko ngo iyi koperative batayibonamo kuko ngo isanzwe ivugwamo ibibazo.

Robert Nkusi uzwi ku izina rya Rukara ati: “Imitungo yacu ni iyacu ntaho ihuriye na COTAMOHU, tuyifiteho uburenganzira, ubu turibaza aho yaba iherereye niba abayobozi bayibitse, niba barayijyanye muri COTAMOHU ntabwo turi kubimenya. Ntabwo twafasha COTAMOHU kwishyura, twumva ngo ifite imyenda mu ma banki. Nibareke ufite permis (uruhushya rwo gutwara) azajye muri COTAMOHU kubwe, n’abandi nitubona ibyangombwa tuzajyayo ariko be kutwungukiraho. Hari abantu twari dufite inguzanyo za banki, twishyuraga kuko dutwara moto, dukeneye gusubizwa ayacu (amafaranga) nibura umuntu akishyura kuko ubu tugiye kuzibika cyangwa tuzigurishe kuko ntawemerewe gukora.”

Kuri iki kibazo, Mutabaruka Athanase, umuyobozi w’icyari CEVETEKA, ubu akaba ahagarariye COTAMOHU mu murenge wa Kinazi, avuga kuba umutungo wa koperative utari kuboneka nk’uko abanyamuryango bagiye bawinjiza bikomoka ku bayobozi bamubanjirije baragiye bawucunga nabi abandi bakawunyereza. Uyu muyobozi kandi anongeraho ko abanyamuryango badafite impushya ari nabo birukanwe bagiye gukorerwa ubuvugizi bagasabirwa ibizamini no koroherezwa gukora kuri bamwe bafite impushya z’agateganyo.

Mutabaruka ati “Njyewe maze umwaka nyobora CEVETEKA ariko hari abambanjirije bagiye bacunga nabi umutungo bamwe bagiye banakurikiranwa mu buyobozi bakawugarura, ntabwo rero kuva nyobora hari amafaranga yabuze kandi mu ishyirahamwe, ndabyita ishyirahamwe kuko nta buzima gatozi twari turabona, abantu basangira igihombo n’inyungu. Naho ku bavuga ko batazi impamvu twimukira muri COTAMOHU twakoze amanama menshi n’akarere batubwira ko ari gahunda iriho mu gihugu hose yo guhuriza hamwe amakoperative.”

Isenyerwa muri COTAMOHU rya CEVETEKA rije rikurikira iyemezo cy’akarere ka Huye cyo gusenyera muri COTAMOHU andi makoperative agera kuri ane yo mu mujyi wa Butare. Abanyamuryango bayo bakaba batarasibye kubyinubira aho bashinja COTAMOHU kugira imyenda mu mabanki yananiwe kwishyura n’ibibazo by’imiyoborere.

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

1 Comment

  • niba barabirukanye kuki batabirukananye n’ibyabo?

Comments are closed.

en_USEnglish