Digiqole ad

Hampstead: Cesc Fabregas yakoze impanuka.

Uyu mukinnyi wa Arsenal yaraye agonze imodoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz SL500 ifite agaciro k’ibihumbi £100,000. Kubwamahirwe we akaba ntacyo yabaye kuko yaje no guhita akomeza akigira mu myitozo yaganagamo.

Fabregas 23, yavaga mu rugo rwe i Hampstead, mu majyaruguru ya London yerekeza ku kibuga kimyitozo cya Arsenal cya London Colney.

Munzira akaba yafashe feri (Frein/Brake) ubwo imodoka yo mu bwoko bwa The Audi yamuhagararaga imbere imutunguye bityo Fabregas iye ahita ayihagarika vuba vuba bituma ayigonga kuri Brodule z’umuhanda irangirika imbere.

Scotland Yard, Police y’umujyi wa London yatangaje ko ntamuntu wakurikiranwe kubwiyo mpanuka ya Fabregas kuko babona nta makosa akabije yayiteye. Ndetse ikaba ntanuwo yakomerekeje, kuko na Fabregas yahise ahamagara bakaza kumutwara ku myitozo.

Fabregas yahise ahamagara baza kumutwara mu myiyozo,byumvikane ko impanuka itari ikomeye.

Fabregas yahise ahamagara baza ku mutwara mu myitozo

 

Samba Cyuzuzo

Umuseke.com

1 Comment

  • pole muntu wacu!

Comments are closed.

en_USEnglish