Digiqole ad

'Centre de Santé' ya Mugina yafashije abirukanwe muri Tanzaniya

Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mutarama, 2014 mu Karere ka Kamonyi, umurenge wa Mugina, abakozi b’ikigo  nderabuzima  cya Mugina nyuma yo kubona ubuzima Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania babayemo  bigomwe umushahara wabo babatera inkunga y’ibikoresho by’ibanze byo kubafasha kumenyera ubuzima bushyashya.

Abakozi b'ikigo nderabuzima cya Mugina bazanye ibyo bari bagenewe aba bavandimwe
Abakozi b’Ikigo nderabuzima cya Mugina bazanye ibyo bari bagenewe aba bavandimwe

Mu kiganiro UM– USEKE  wagiranye na Nzabayimana Elie umuyobozi w’ikigo cy’ubuzima cya Mugina yadutangarije ko iki gitekerezo bagitekerejeho ku bufatanye n’abakozi b’ikigo cy’ubuzima cya Mugina nyuma yo kubona ubuzima Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya babayemo butari bwiza bitewe n’uko nta bwishingizi k’ubuzima bafite.

Yagize ati “Twabonye ubuzima babayemo, hanyuma tuza gufata icyemezo  cyo  kubasura. Batubwiye ko bafite ibibazo bijyanye n’ibyo kurya, hanyuma ubwacu nk’ikigo cy’ubuzima  nk’uko bimeze mu mwuga wacu,  dutekerezako niba duhembwa  umushahara tuzigomwa tugafata k’umushara wacu  kugira ngo tubashe gufasha aba bavandimwe bacu bakeneye ubufasha hanyuma tuzakubona ubufasha turabafasha.”

Nzabayimana Elie yatubwiye ko bishyuriye Mutuel de sante imiryango 18 igizwe n’abantu 64, babaha ibikoresho bibafasha mu buzima busanzwe arimo imifika y’umunyu, umuceri, indagara n’ibindi.

Kubera ko agace aba bavandimwe batuyemo kabamo imibi mwinshi itera Malariya, aba bakozi basanze ari ngombwa guha bano banyarwanda inzitiramubu ziteye umuti mu rwego rwo kubafasha kurinda ubuzima.

Kabano Anselme Perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Mugina yavuze ko iki gikorwa bacyakiriye neza cyane.

Yagize ati “Ubutumwa naha Abanyarwanda ni uko  bagomba gushakisha mu bushobozi bafite buke bakareba uko batabara aba bavandimwe bavuye muri Tanzania b’abanyarwanda, kuko ari cyo kintu cy’ibanze twabakorera.”

aba bagabo kubera guhunga abenshi muri barasize abagore babo
Aba bagabo kubera guhunga bamwe basize abagore babo

Abanyarwanda birikanwe muri Tanzania batuye mu Karere ka Kamonyi barashimira Centre de Sante ya Mugina  ku nkunga bahawe. Bongeyeho ko Leta itahwemye kubaba hafi mu gihe cyose bamaze mu Rwanda, ikabafasha kubona ibyangombwa byari bakeneye kuva ndetse bakiri mu nkambi.

Iki gikorwa cyo gufasha cyatwaye amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi magana arindwi (frw 1 700 000).

Aya mafaranga yaturutse  mu bwitange bw’abakozi  ku giti cyabo Ikigo nderabuzima cya Mugina gifite, ndetse n’abajyanama b’ubuzima  bagera kuri 120 bagize icyo bigoma.

Mu Ntangiriro z’uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yimuye Abanyarwanda 5000 bari  mu nkambi ya Rukara na Kiyanze  mu Ntara y’Uburasirazuza ibatuza mu turere 30 tw’u Rwanda mu rwego rwo kubafasha kubaho nk’abandi Banyarwanda.

Musoni uhagarariye MIDMAR muri uriya muhango
Musoni uhagarariye MIDMAR muri kiriya gikorwa
Elie Nzabayimana ukuriye Ikigo nderabuzima cya Mugina.
Elie Nzabayimana ukuriye Ikigo nderabuzima cya Mugina.
Uhagarariye Abanyarwanda bavuye muri Tanzania ashimira iyi nkunga batewe
Uhagarariye Abanyarwanda bavuye muri Tanzania ashimira iyi nkunga batewe
Abayobozi babyitabiriye
Abayobozi babyitabiriye
Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya
Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya
Bahawe ubufasha butandukanye harimo imifuka y'umuceri, umunyu n'ibindi
Bahawe ubufasha butandukanye harimo imifuka y’umuceri, umunyu n’ibindi
Sheki y'amafaranga y'ubushingizi mu kwivuza Centre de sante ya Mugina yabahaye.
Sheki y’amafaranga y’ubushingizi mu kwivuza Centre de sante ya Mugina yabahaye.
Bahawe  ubufasha bw'ibiribwa.
Bahawe ubufasha bw’ibiribwa.
Abajyanama b'ubuzima babyinira aba bavandimwe bacu.
Abajyanama b’ubuzima babyinira aba bavandimwe bacu.
Nabo baserutse barabyina.
Nabo baserutse barabyina.
Nabo bizihiwe babyina  imbyino babyinaga mu gihe bari  muri Tanzaniya
Nabo bizihiwe babyina imbyino babyinaga mu gihe bari muri Tanzaniya

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nta kiza nko kuba iwanyu, dushimiye aba bakozi ko bagaragaje ubumuntu kandi n’abandi banyarwanda bakomeze bafashe bagenzi bacu kumenyera iguhugu

  • nukuri dukomeje kwerena ko twe nk’abanyarwanda hari intambwe twateye kandi ko turi gufashanya

  • ibi nibyo kwishimira…kandi niriya centre de sante yakoze igikorwa cy’indashyikirwa

Comments are closed.

en_USEnglish