Digiqole ad

CAR: Ingabo z’u Bufaransa ziravugwaho gufata ku ngufu abana

 CAR: Ingabo z’u Bufaransa ziravugwaho gufata ku ngufu abana

Bagiyeyo kugarura amahoro ariko baranafata ku ngufu abana bato

Kuri uyu wa Gatanu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ryemeje ko hari abandi abasirikare bUbufaransa bari muri Repubulika ya CentrAfrica bavugwaho gufata abakobwa ku ngufu.

Bagiyeyo kugarura amahoro ariko baranafata ku ngufu abana bato
Bagiyeyo kugarura amahoro ariko baranafata ku ngufu abana bato

Aba basirikare hamwe n’abandi bakomoka mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi bari muri kiriya gihugu kugarurayo amahoro bavuzweho gukora biriya bikorwa ku nshuro ya kabiri.

Abakobwa bane bari mu kigero cy’imyaka 14 na 16 mu bavugwaho gufatwa ku ngufu bemeza ko abasirikare babafashe ku ngufu bakomoka muri Georgie.

Naho abandi bakobwa babiri umwe ufite imyaka irindwi undi ufite imyaka icyenda bagashina ingabo z’u Bufaransa kubafata ku ngufu.

Kugeza ubu abashinzwe ingabo mu bihugu by’ u Bufaransa na Georgie bavuze ko bamaze kumva ariya makuru kandi ngo bagiye gukurikirana abakekwa bose.

Abasohoye raporo ivugwamo bariya basirikare bemeza ko ibyaha bariya basirikare bashinjwa byakozwe guhera mu mwaka wa 2014 bikorerwa mu nkambi ya Mpoko mu nkengero za Bangui, umurwa mukuru wa Repubulika ya CentrAfrika.

Zeid Ra’ad Al Hussein ukuriye ririya shami rya UN yagize ati: “ Ibi byaha bikabije kuba bibi. Tugomba gukora iperereza ryimbitse tukamenya abantu bose babigizemo uruhare nano kuri iyi nshuro.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mukosore umutwe w’inkuru ingabo zahe???

Comments are closed.

en_USEnglish