Digiqole ad

CECAFA Tusker Challenge Cup 2011 muri ¼ ntagukina iminota y’inyongera

Nyuma yahoo amakipe atsindaguraniye mu mikino ya CECAFA iheruka, kuri uyu wambere nibwo amakipe aribukine nkuko yashyizwe mu matsinda. Itsinda rya mbere ririmo Uburundi na Sudan biri buhure ku mukino wa mbere 2:00PM (EAT), naho umukino ukurikira, ugahuza Rwanda na Zanzibar 4:00pm (EAT).

Nicholas Musonye umunyamabanga  mukuru wa CECAFA
Nicholas Musonye umunyamabanga mukuru wa CECAFA

Mu nama umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicholas Musonye yagiranye n’amakipe, abayobozi n’abasifuzi, yaboneyeho umwanya wo kubihanangiriza, ababwira ko batagomba  kwipfusha ubusa mu kibuga batakaza iminota, kuko ababareba  bagomba kubona umukino unogeye amaso, cyane cyane ko uza kugaragara kuri televisiyo mpuza mahanga ya super sport.

Nicholas Musonye yakomeje avuga ko abari bafite ikarita imwe y’umuhondo mu mikino y’amatsinda ashize basonewe, ariko abafite amakarita abiri y’umuhondo, cyangwa umutuku, bagomba gukora  ibihano byateganije. Nyuma y’iminota yateganijwe kandi nta nyongera zizajyaho, ahubwo amakipe yanganyije azahita atera penarite, habonekemo itsinda.

Iminota y’inyongera yemewe gukinwa gusa igihe hazaba habayeho gusubika umukino bitewe n’ibihe bidasazwe nk’imvura, cyangwa ikindi cyose cyatuma umukino uhagarara mbere y’iminota 90 yateganijwe. Umukino uzajya usubukurwa ku munsi ukurikira saa yine zuzuye (10h00). Ikipe ya Malawi yaciwe amande ya 200$, mbere yuko bakina na Tanzania kubera kutitabira ubutumire bw’inama yahuje amakipe na Nicholas Musonye.

Ronnie Kalema (Uganda), Hamis Changwala na Clement Erasmo bose bakomoka muri Tanznia, nibo batorewe gusifura umukino uzahuza Burundi na Sudan kuri uyu wa mbere, naho Bamlak Tessema (Ethiopia), Idam Mohamed (Sudan) na Mark Sonko (Uganda), nibo batorewe gusifura umupira uzakurikira hagati ya Rwanda na Zanzibar.

Dore uko imikino ya ¼ ikurikirana:

Kuwa mbere tariki ya 5/12/2011

–          Burundi VS Sudan

–          RWANDA Vs Zanzibar

kuwa kabiri tariki ya 6/12/2011

–          UGANDA Vs Zimbabwe

–          TANZANIA VS MALAWI

Iyi nkuru ivuguruza iyi ndi yanditswe kuwa 1 Ukuboza ahavugwaga ko u Rwanda ruzakina na Uganda

CECAFA: Amavubi azahura na Uganda Cranes muri 1/4

Nkubito Gael
UM– USEKE.COM

en_USEnglish