Digiqole ad

CECAFA: Police FC niyo ya mbere ibonye ticket ya “Knock-out stage”

Nyamirambo – Police FC niyo kipe ya mbere ibonye ticket yo kuva mu matsinda ikujya mu kiciro cyo kuvananamo (knowck-out stage) nyuma yo gutsinda ikipe ya Vital’O y’i Burundi ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa mbere.

Police FC yarushije Vital'O kugumana umupira
Police FC yarushije Vital’O kugumana umupira

Stade ya Kigali kuva yabaho nibwo bwa mbere yakiriye umukino iriho amatara amurika nijoro, umukino wa Police FC ukaba wabaye kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Police FC igice cya mbere yagaragaje gusatira no gukinana intego yo gutsinda, Vitalo’O y’umutoza Kanyankore Yaoundé igaragaza guhererekanya neza cyane no kunyuzamo bagasatira.

Ku munota wa 35 w’umukino Sina Jerome yafunguye amazamu ya Vital’O ku mupira  yari ahawe na Jacques Tuyisenge, ndetse Police FC ikomeza gusatira, gusa ntibyatinda kuko kumunota wa 43 Shaban Hussein wa Vital’O yarebye uko umuzamu wa Police Emery Mvuyekure ahagaze maze akamurenza umupira akishyura.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira Jacques Tuyisenge yabonye igitego cya Police FC ku mupira wari uvuye muri koruneri (corner kick) bajya kuruhuka ari 2 – 1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yerekanye umupira mwiza, arasatirana cyane cyane Police FC yagaragazaga kurusha kwiharira umupira Vital’O.

Ku munota wa 72 Police FC yabonye ‘coup franc’ iterwa neza na Ngirinshuti Mwemere maze Jimmy Mbaraga ayitsinda neza n’umutwe.

Umukino warangiye nta gihindutse ari bitatu bya Police FC y’umutoza Casa Mbungo André kuri kimwe cya Vital’O.

Nyuma yo gutsinda imikino ibiri Police FC yahise ibona itike yo gukina imikino yo mu kuvananamo.

Ndikumana Hamad Kataut yariho afasha Vital'O kwihagararaho imbere ya Police FC
Ndikumana Hamad Kataut yariho afasha Vital’O kwihagararaho imbere ya Police FC

Muri iri tsinda imikino yagenze itya:

Tariki 09Kanama
Vital’O 5-1 Benadir
Police FC 1-0 El Merreikh

Tariki 11 Kanama

Benadir 0 – 4 El Merreikh
Vital’O 1 – 3 Police FC  

Muri iri tsinda ry’amakipe ane gusa hazazamuka abiri, Police ikaba imaze kubona itike ikomeza kuko umukino wa nyuma muri iri tsinda uzahuza El Mereikh na Vital’O, zifite amanota atatu, zishakamo igira atandatu ikazamukana na Police izaba ikina na Benadir.

 

Kuri uyu wa kabiri amakipe arahura atya:

Kanama 12 (Kigali Regional Stadium)
KMKM vs Adama City 3.00pm
Azam FC vs Atlabara 5.00pm

 

Photos/ RuhagoYacu

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish