Digiqole ad

Cassa azafatira amashusho y’Akanyoni i Kigali

 Cassa azafatira amashusho y’Akanyoni i Kigali

Cassa ubu ukorera muzika ye muri Canada.

Cassa Manzi uteganya kuza mu Rwanda mu kwezi gutaha, yamaze gutangaza ko amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Akanyoni’ azayafatira i Kigali.

Cassa ubu ukorera muzika ye muri Canada.
Cassa ubu ukorera muzika ye muri Canada.

Kubera ko asigaye aba muri Canada, usanga amashusho y’indirimbo ze ziheruka yaragiye ayafatirayo bigatuma rimwe na rimwe adakundwa cyane mu Rwanda kubera ko atabona umwanya wo kugaruka ngo ayamenyekanishe.

Cassa yabwiye Umuseke ko akigera mu Rwanda azahita atangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo, amashusho akazafatirwa muri Kigali gusa.

Cassa yatubwiye ko amashusho azafatwa n’umunya-Romania witwa Irina Bara we ubu ngo umaze ibyumweru bitatu i Kigali.

Ati “Yamaze kugera i Kigali, yahageze mu byumweru biatatu bishize. Nzasanga yarateguye byose duhite dutangira gufata amashusho.”

Cassa wahoze akoresha izina ry’ubuhanzi rya ‘Daddy Cassanova’ kandi ngo arimo gutunganya izindi ndirimbo ebyiri z’Ikinyarwanda. Izi zo ngo azazisohora nagera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

Mu minsi ishize, Cassa yari yatubwiye ko yandika ‘Akanyoni’ hari ubutumwa yashakaga guha abantu, ahanini bushingiye ku mibereho y’inyoni, Kanda HANO usome iyo nkuru.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • sha rwose video yiyi ndirimbo uzayiteho ugerageze guhuza ibyo wiririmbye n’amashusho.

  • waririmbye*

Comments are closed.

en_USEnglish