CAR: RDF ku nshuro ya gatanu yahungishije abaturage 282
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafurika ku nshuro ya gatanu zaherekeje imodoka z’ubucuruzi n’izitwaye abasivili 282 bavaga Bangui berekeza ku mupaka wa Cameroon, ahitwa Beloko ingabo za RDF zikaba zaraye zisubiye i Bangui.
Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Repubulika ya Centrafurika (RwaMechBatt1RDF) zikaba zarabashije guherekeza abasibile b’Abasilam 282 zibageza ku mupaka wa Cameroon mu rwego rwo kubahungisha inyeshyamba za Anti-Balaka.
Mu bindi bikorwa nk’ibi byo guherekeza abaturage bahigwa na Anti-Balaka, RDF imaze gukiza Abasilam bagera ku 3000.
RwaMechBatt1 yafunguye inzira ya km 700 mu rwego rwo gufasha abantu tariki ya 27 Mutarama, 2014. Umujyi wa Bangui n’igihugu cya Centrafurika byari mu icuraburindi ryo kubura ibicuruzwa n’ibiribwa nyuma y’aho umuhanda Bangui-Cameroon ugera ku cyambu cya Douala muri Cameroon wari mu maboko y’inyeshyamba.
Minadef
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
bravo RDF keep it up
ingabo ni RDF kweli, ibi nibikwereka ibigwi byazo, amahanga abimenye ko dufite ingabo zishoboye ibibazo twazunyezo arizo zibidukuyemo, isi irebera babasha kubidukiza reba bafashe nabandi babifite kubicyemura. mukomereze aho basore bacu
ingabo mzacu zizi icyo gukora kandi iki nicyo twari tuzitezeho, mukomereze aho
Afande Lausane ni kamilifu kweli!!!
Uyu mugore azi kwifotoza yeee!!!! Se Maman ni Platoon Commander????????????