Digiqole ad

CAR: Ingabo za RDF zahurije hamwe impande zishyamiranye

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centrafrika zirasaba abakuru b’amadini kugira uruhare rugaragara mu guhosha imvururu n’ubwicanyi bishingiye ku madini biri kubera muri iki gihugu nk’uko byavugiwe mu nama ingabo z’u Rwanda zagiranye n’Abasilamu ndetse n’Abakirisutu bashyamiranye kuwa kane tariki ya 23 Mutarama, ahitwa Marché Abetayi.

Lt Col Karangwa ukuriye ingabo z'u Rwanda ziri muri CAR, yaremesheje inama Abasilamu n'Abakirisitu bahanganye
Lt Col Karangwa ukuriye ingabo z’u Rwanda ziri muri CAR, yaremesheje inama Abasilamu n’Abakirisitu bahanganye

RDF yasabye abakuru b’amadini ya Gikirisitu na Kisilamu kugirira icyizere izo ngabo no kongera ubufatanye hagati yabo mu rwego rwo kugarura amahoro hagati b’abayoboke b’ayo madini.

Lt Col. Jean Paul Karangwa uyoboye umutwe w’ingabo z’u Rwanda, RwaMechBatt1, yagize ati “Twashyizeho gahunda yo kugenzura uduce twose twa Bangui duturanye n’ibirindiro byacu, kandi twatumye Abakristo n’Abisilamu bicara hamwe tukajya inama z’uko twafatanya mu kugarura umutekano.”

Yongeyeho ko n’ubwo byari bigoye guhuriza hamwe abakuru b’aya madini asanzwe ashyamiranye, byashobotse binyuze mu kubaganiriza bakemeranya ahantu bazahurira bakicara bakaganira.

Brigadier Gen. Martin Tumenta ukuriye ingabo zubahiriza amahoro muri RAC, Misca, ashima akazi ko kwambura intwaro kakozwe na RDF
Brigadier Gen. Martin Tumenta ukuriye ingabo zubahiriza amahoro muri RAC, Misca, ashima akazi ko kwambura intwaro kakozwe na RDF

Umwe mu basaza bakuze b’inararibonye waje muri yo nama yagize ati “Ubu noneho dufite icyizere ko amahoro azagaruka kuko twicaranye na bagenzi bacu tukaganira. Izi ngabo zazanywe n’amahoro koko”

RDF hagati aho ikomeje gahunda zayo zo kwambura abarwanyi bo ku  mpande zombi intwaro ndetse no kurinda abaturage badafite kirengera muri iki gihugu kirimo ubugome bukabije.

Ingabo z'Abafaransa, n'ukuriye Misca bitegereza intwaro zambuwe abarwanyi na RDF
Ingabo z’Abafaransa, n’ukuriye Misca bitegereza intwaro zambuwe abarwanyi na RDF
Ingabo za RDF mu kazi ko kwambura intwaro insorersore, zishagawe n'abanyamakuru
Ingabo za RDF mu kazi ko kwambura intwaro insorersore, zishagawe n’abanyamakuru
Umusirikare wa RDF aganira n'urubyiruko rw'i Bangui
Umusirikare wa RDF aganira n’urubyiruko rw’i Bangui
Ingabo za RDF mu nkengero z'umujyi wa Bangui n'ibikoresho
Ingabo za RDF mu nkengero z’umujyi wa Bangui n’ibikoresho
Ingabo za RDF ziri gucunga umutekano mu bice by'icyaro bikikije Bangui
Ingabo za RDF ziri gucunga umutekano mu bice by’icyaro bikikije Bangui
Umusirikare wa RDF acunze umutekano iruhande rw'umusigiti
Umusirikare wa RDF acunze umutekano iruhande rw’umusigiti

MoD

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imana ibane namwe Ngabo zacu turabaunda Imana ibarinde kandi ibahe nu umugisha.

  • TURABAKUNDA NTA RIBI RYANYU.

  • muri abasirikare batojwe koko??? ahubwo nimukomereze aho mubasobanurire ko amadini adakwiye gutuma bicana…. congz congz,,,,,,,,,,,

  • mukomeze imihigo Ngabo zacu

  • aho ni ho ho!

  • Mukomeze imihigo ngabo nziza ngabo zitanga ziharanira amahoro mugire umugisha w’IMANA natwe tubari inyuma kndi turabasengera ngaho nimwigishe abo bantu aba PC bakore akazi babigishe kubana babigishe ko icyo gihugu basenya ari icyabo

  • Sha ingabo z’u Rwanda ni indashyikirwa pe!! ese buriya izo ngabo z’aba franca nta soni zifite koko!! 1,600 ibyo zananiwe biri gukorwa na 500 zonyine!! Keep up ngabo z’U Rwanda!! muri abadahigwa pe!! nabakuriye ingofero kuva kera kbsa!!

    • Vana ubutiku aho ingabo z’u Rwanda se bakubwiye ko ziri gukora zonyine?ko bafatanyije n’abandi?ibyo n’ubutindi cg ntabwo uzi grande puissance icyo bivuga?

      • pore sa bebe wowe komeza ubutiku rata

        • Mwicecekere, utazi ikimuhatse…..

        • hhahahah!!nabugumane wenyine rata

      • BEBEwe grand puissance bivuga kurebera abantu bicwa urw’ agashinyaguro sha!!! bo bagafata video gusa!!! ntabyo wabonye? ibyo mu Rwanda simbikubwiye kuko imvugo yawe igaragaza ko utazi cg utemera akazi kakozwe na RPF ihagarika Genocide. Ariko reka nguhe urugero rwabugufi cyane. Ntabwo wabonye umufaransa ari gufotora umunya centre Africa wiyise “” Made Dog” wari uri kurya inyama y’ umurambo w’ umusilamu yarakase kwitako ry’ umurambo wari uri kugurumana bamaze kuwutwika????? Ntabyo wabonnye se?Ngiyo grande puissance urimo kurata hano!!!!! tandukanya rero kugira bomb atomique n’ amafaranga(Grande puissance) no kumenya inshingano zo kurengera no gutabara abari mu kaga kandi ukabikora neza!!!!Cfr (RDF-Rwanda). Muzajya mupinga ariko munagere aho mwinyuraguremo.!!! erega ushatse wanakwemera ko urukwavu ruzi kwiruka nshuti

        • Ndakwemeye. Utotoye uwo muhanga(?!)wa za grandes puissances. Super power si ibitwaro pe!

        • wowe se ninde wakubwiye ko abafite uruhu rwera bose ari aba faransa ,uriya munyamakuru wabonye ari mufaransa????,mujye muvuga abazungu bose ariko apana ubufaransa gusa kuko izi nzika ntaho zizabageza sha,ese ko interahamwe zasabye imbabazi zababariwe bo muzibimira iki?

          • nawe uzajyeyo wowe rata urabikundira!

          • Wowe se ko numva uvuga ngo interahamwe zasabye imbabazi zirazihabwa,wakabimenye se.Barazisabye nyine.None uzajya kwiruka kumuntu waguhemikiye umubwiriza kugusaba imbabazi??wanyamabi we??Bareke nibabishaka bazazisabe nibatanabishaka bazarorere.Umuntu asaba imbabazi aruko umutima we ubi mubwira.None ushaka tubiruke inyuma se?Nibyo muzehe ahora ababwira ariko ntimwumva,UWO NI UMWIJUTO BYOSE UBIBATERA,MUMAZE GUHAGA MUFITE AMAHORO.Ahubwo mujye mwiga gushima.Sha umunyarwanda niwe wavuze ngo ntamunoza koko.Mwige gushima di.

    • gogo, ujya usoma cyangwa ureba amakuru? Ni byo abasirikari bacu barimo gukora akazi keza ko gushimwa, ariko ujye wibuka ko bafatanyije n’abandi basirikari bahari. Gufana ni byiza ariko ujye unashyiramo ubwenge. Niba uzi igifaransa reba ayo makuru kuri iyo link: http://www.youtube.com/watch?v=13QWsid4YeQ

      • Chapeau!
        C’est vraiment formidable. Je ne sais comment vous pouvez ne pas vous apercevoir que ce vidéo est une démonstration de puissance spéctatrice faisant croire aux ignorants qu’elle fait quelque chose. Les français avec leur habituelle attitude bélliqueuse ne sont là que pour défendre leur intérêts. Admettons qu’ils fassent quelque chose mais comparez cela à ce qu’ils ont fait à Kigali et ailleurs dans ce pays, disons au Rwanda car je ne sais pas si vous êtes ici. A ce que je sache, un français, un américain et d’ailleurs tout étranger ne peut exposer sa vie sans gain. Excusez notre difference d’oppinions. Merci.

      • Musome ibi kuki bitakozwe abafaransa bakigerayo niba ari super power country cyereka niba bafite uruhare mukaduruvayo ka CAR. “Eight dead in Central African Republic capital, rebel leaders flee city
        By Emmanuel Braun
        BANGUI Sun Jan 26, 2014 3:03pm EST
        (Reuters) – At least eight people were killed in mob violence in Central African Republic’s capital Bangui on Sunday as senior officers from the Seleka rebel movement fled the city, according to the country’s Red Cross and a rights group.
        “Peacekeepers were sent to the CAR with a clear mandate: to protect civilian lives. They must not fail it.”

    • uri injiji gusa gusa

  • NGABO Z’URWANDA MUKOMEZE MWEREKE AMAHANGA ISURA NYAYO Y’URWANDA NA ABANYARWANDA, YES TURI ABANYARWANDA

  • Vive le Rwanda, Vive RDF, Vive Notre Dieu Tous puissant qui nous protégé

  • woaww!!! i like our national army!!! come on boys… u’re doing a great job, teach them how to live peacefully. wish you to be successful as in your motherland. Lv Rwanda n proud to be munyarwanda………..

  • Njya nifuza kubona abasirikare bafite discipline nka RDF muri Africa yose ariko biragoye. Gusa bariya basivire ba CAR birakwiye ko bigishwa ko amadini adakwiye gutuma bicana. None RDF ibigezeho U Rwanda rukomeze rwiyubakire izina kandi nyamara uyu ni umugisha Imana iri kuduha naho abaturwanya bazapfa.

  • hallelua amen nuko nuko bana bacu muduhesheje ishema merci

  • bravo ku ngabo zacu nukuri ziduhesha ishema

  • May God be with you. kandi amahoro muzayabagezaho kuko murabikorana urukundo n’ubushake.
    thanks so much

  • ngabo zacu muri itabaza Imana ibibafashemo kandi mugere ku ntego, kandi nishimiye n’abanyarwanda bose banditse kuri ururubuga bagaragaza ko noneho barebera mu ndorerwamo imwe. Mumpaye icyizere rwose ko tujya heza kurushaho.

  • Nkunda umuririmbyi wagize ati”ati kokn uRda rufite Imana”ndabakunda nkabura icyo mbaha ngabo zacu!Mbatuye Nyiribiremwa ajye ababa iruhande iteka ryose!ALLELUIA AMEN

  • Mana Ababa bahungu nukuri ujye ubaha umugisha. kand banywarwanda mwese mureke tujye duhore tubasengera kuko akazi bakore karakomeye cyane kuko gatandukanye nako abandi bakora kuko bo mision yabajyanye bayishyira mubikorwa kuburyo bugaragara bigatuma agaciro ku Rwanda kiyongera muruhando rw’amahanga.

    • Ubundi abanyarwanda barangwa n’ubupfura ahantu hose. Ntabwo rero abasilikare ari bo baba inyamaswa kandi baba barigishijwe kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Si muri CAR gusa,ywmwe n’impunzi ziri mu bihugu bitandukanye zitwara neza rwose ku buryo ibihugu zirimo biziha akazi bidategwa.Yego nta byera ngo de,nk’uko ababyeyi bazima bashobora kubyara umwana w’ikimuga,mu ngabo cg mu banyarwanda habamo urumamfu mu ngano.Reka dushimire Imana yaturemye uko kandi dusabire n’ingabo zacu aho ziri hose kuduhagararira neza ,bazatahane imidende.

  • Abasirikare ba France bagomba kuba bafite isoni n’ikimwaro kuba bararwanyaga ingabo zacu ubwo zari zihanganye na FAR,impuzamugambi n’Interahamwe bazihagarikiye zimara abanyarwanda, none mu kanya nk’ako guhubya RDF itangiye kurangiza akazi kari karananiye France,

    I like RDF God bless you in all !!!!!

  • aha ntureb aba bajama bazi icyo gukora babanze bamenye ngo ahantu bari ntamuntu numwe usigaranye ni gitoryi kisasu ahasigaye urebe ko gahunda zidacamo

  • mukomereze aho bana b’urwanda

  • Reka dushimire RDF uburyo ikomeje kwitwara mu mahanga harimo n’iminsi mike bamaze muri RCA bakaba bari`kuzana impinduka nziza. Ariko icyo nibaza ni iki: Ko mbona ibikorwaremezo byaho nta kizima kigaragara haba imihanda y’umukara n’ibindi,amafaranga ava muri Cacao bayishyize heho kuva aho baboneye ubwigenge kugeza ubu?Uwandusha amakuru yambwira kuko ndabona bidasobanutse kabisa,sinari nzi ko Afurika yaba igifite igihugu kimeze kuriya kigira abantu badakaraba ubundi bakituma ku mihanda. Abaturage ba RCA bakeneye umuyobozi nyamuyobozi udashyigikiye inyungu z’abazungu kuruta iza rubanda. Reka turebe ko President Madam Samba azabishobora cyangwa F.H azamuhamagara kuri phone amubwira ko agomba kwegura kugira akomeze yitwarire cacao abandi bari gusubiranamo.Tubitege amaso.

  • Ariko icyambwira nkuriya wiyita Bebe yamunzwe n’urwango kubona umuntu anejejwe nu ko Imana ibidufashijemo ingabo zacu zigashobora kugarura umutekano kuneza byiswe ubutiku? yewe nta munoza

  • Abantu mwese muri gutanga comments mureke gukomeza guterana amagambo bamwe mupinga, abandi mufana,Icyo mugomba kumenya ni kimwe,ni uko gahunda zose zo kugarura amahoro muri kiriya gihugu,zipangirwa muri etat major y’ingabo ya France,RDF rero ibyo iri gukora n’ibyo yapangiwe kimwe n’uko u Burundi,Cameroun,Thcad n,ibindi byapangiwe akazi bigomba gukora kandi byose bigomba gutanga rapport mu bafaransa.Ahubwo nimwibaze impamvu inkotanyi ziri gukorana n,abafaransa,murayizi se?erega ibiri kubera hariya birarenze,ese ko mu Rwanda interahamwe n’inkotanyi zishe abantu mwigeze mubona umuntu ubaga undi akamurya hanyuma akifotoza ajunditse inyama z’umuntu?Mugenze make rero kuko ibibera hariya si APR na Rayons sports biri gukinirayo.Ntimunyongere comment.

  • Yeah munyemerere dushimire Ingabo z’Urwatubyaye, mukomereza aho, uwiteka akomeze kuba muruhande rwanyu, kdi abakoreshe guhindura no guhagarika ubwicanyi ndenga kamere buri muri icyo gihugu, cyampa bakaba mugihugu cyuzuye ubumwe, ubwigenge amahoro n’urukundo, bazahora bazirikana ko nta nabi, nta macakubiri yagakwiye kuturanga, kuko twese turi benimana. Mya God bless our RDF, Shalom shalom

  • Erega akazi muragashoboye,ngirano abanyapolitiki batabyivanzemo n,irondakoko riri mu banyarwanda mwarirwanya.

  • bakora ibyo bigishijwe, bakabikora neza, bagasohoza akazi basabwe n’uwabatumye, ibi bakabikesha discpline bahabwa n’ababakuriye, commandant in chief niwe wambere wo gushimwa, urukundo urugwiro gutabara, umurava nizo nyigisho za buri munsi bahabwa

  • amaherezo uyu musaza nawe azagira amateka kuko yahereye kera avugira abatariho neza cg bari mubibazo.abazaba bakiriho muzaba mumbwira

  • erega mujye mwikuramo kubogama kuko akazi bariho nubundi nabazungu babari inyuma ,so ibyo kujyaho mukidoga ,wapi kuko ubukoroni bwo abanyafurika tuzabuhoramo pee

  • courage Lt col Jean paul

  • erega tugomba kurwanira ishema igihugu cyacu nabanyarwanda ubwacu tudategereje imbaraga ziturutse ahandi kuko tugomba kwirinda ubwacu tukarinda nabananiwe kwicyemurira ibibazo kdi urwanda subwambere mubyumvise ;ahubwo n’ukuva cyera urwanda rwayoborwa n,ABAMI ntitwigeze dutsindwa twaranzwe nubutwari ntakindi rero cyabiteraga nubwitange ,gukunda igihugu nubutwari si hariya gusa nahandi …..

  • cyokora muzi kwibonekeza bazabibashimire.
    genda Rwanda waragowe……

    • Tugomba gukora neza kandi ibyiza dukoze tukabimenyekanisha ntabwo rero kumenyekanisha ibyacu byiza ari kwibonekeza.

  • niko sha wowe wiyise mucyo iyo wiyita umwijima kuko ntubona ntuzi aho wadusize murwobo 1994 none twaruvuyemo turi gukora ibyo amahanga ashima none wowe nanubu ntubona ntanubwo uteze kuzabona kuko akabaye icwende katoga

  • Iyo mba nkri muto ngo nanjye nje muri RDF!
    NTACYO ARIKO NZASABIRA IMIGISHA ABAKORA NEZA BOSE!

  • hobe hobe barumuna bacu mukomeze umurego mufasha Imana kugarura ubumuntu mu bantu bingeri zose aho bari hose kuko muri intore zihoraho mukoze muheshe ishema ababibarutse tubafatiye iry’iburyo.

  • SHITANI YAGUHUMYE AMASO Y’UMUTIMA NTUSHOBORA KUBONA IBYIZA BIKORWA NYINE KUKO WAGANJWE N’IKIBI.
    BIRAGOYE GUTOKORA IFUKU.

  • Ariko koko umuntu w’umunyarwanda aratinyuka akanenga abatabara kandi burya haraho bagutabaye wabashima batabara abandi ukabagaya gusa Imana itabare abagira umutima mubi nkamwe ibahindure.

  • beautiful thats why i am pro rdf

Comments are closed.

en_USEnglish