Digiqole ad

Cancer yaba igiye kwibasira Eric Abidal

Eric Abidal arabagwa uyu munsi
Nkuko bitangazwa na Professeur Olivier Rosmurduc wo ku bitaro bya Saint Antoine i Lyon, Eric Abidal yafatwa n’indwara ya cancer ku buryo bworoshye bitewe n’indwara y’ikibyimba cyo ku mwijima (Tumeur de la Foie) baherutse kumusangana.

Eric Abidal biteganyijwe ko abagwa uyu munsi iki kibyimba, gusa nk’uko professeur Olivier yakomeje abitangaza, ngo kumubaga nabyo bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri ruhago y’uyu mukinnyi w’inyuma wa Barcelona n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa.

Kubaga Eric Abidal bikaba byari biteganyijwe gukorwa kur’uyu wa gatanu ariko nkuko tubikesha website ya FC Barcelona bikaba byigijwe hino akaza kubagwa uyu munsi ku wa kane. Ubwoko bw’ibibyimba nka biriya bifata umwijima bukaba ari bubiri, hari ibibyimba bisanzwe byitwa “tumeur benign” bikaba bibazwe nta kibazo bitera cyane, hakaba ariko na “Tumeur cancéreuse” ibi bikaba aribyo bibi cyane kuko bitera indwara ya Cancer.

Professeur Olivier akaba yatangaje ko, Eric Abidal w’imyaka 31, yaba afite iyi tumeur itera cancer kuko mu gace k’iwabo mu tujagari (Suburbs) tw’umujyi wa Lyon mu magepfo ku bantu 356 kuri 501 bapimwe babasanganye iyi tumeur itera cancer. Ikipe ya Barcelona ikaba yirizne gutangaza ubwoko bwa Tumeur ya Eric Abidal.

Samba cyuzuzo
Umuseke.com

 

 

 

2 Comments

  • Great soccer player!! We still need to see you on the green!!! Be Strong and our prayers are being heard for you to feel better soon!!

  • TWESE NKABANTU DUKUNDA UMUPIRA WAMAGURU BYUMWIHARI ABAFANA BIKIPE YA FC BARCELONA TURI MU MUBABARO UBABAJE CYANE.IMANA YATUREMYE NIYO IGENERA IKIREMWA CYAYO ICYO ISHAKA KANDI IKAGIRA NIGISUBIZO CG UMUTI WACYO.MANA D– USENGA WOWE WADUNSHYIZE KURIYI ISI TURAGUTAKAMBIE MWIJWI RYIBIREMWA BYAWE TUTI EREKANA UBUBASHA BWAWO.KUKO NTA KIKUNANIRA BYOSE NIGFNO RYAWE DUKURE MUGIHIRAHIRO UKIZE ERICK ABIDAL UBUDASUBIRA KURWARA CANCER.NTACYO DUKORA CYA KUNANIRA BYOSE UZI IMPAMVU WABIKOZE KND USHOBORA BYINSHI MUKIZE BURIYA BURWAYI MANA.TWE NKA BAFANA BA FC BARCELONA TURARANYE AGAHINDA KUMU KUNZI WACU TWARI TUGIKENEYE.NUBWO BURI WESE AFITE IGIHE CYE NTARENGWA NTANU WAKUBURANYA KUCYO WABA WASHATSE KO KIBA.GUSA TWARI TUKIMUKENEYE TWE ABATURIYE ISI YABA AGIYE KARE MANA.TUGUTUYE UBU BUSABE TWIZEYE KO UZADUKORERA IBITANGAZA TWUMVA NGO ABIDAL YAGARUTSE MUKIBUGA AMEN .AMEN. AMEN.AMEN.AMEN

Comments are closed.

en_USEnglish