Digiqole ad

Canada: Seyoboka ukekwaho Jenoside ntashaka koherezwa mu Rwanda

 Canada: Seyoboka ukekwaho Jenoside ntashaka koherezwa mu Rwanda

Uyu ni we Jean Claude Seyoboka uvuga ko yoherejwe mu Rwanda atabona ubutabera

*Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwizeza Seyoboka kubona ubutabera bwiza, no kuba yasubirishamo urubanza rwa Gacaca kuko yakatiwe imyaka 19 adahari,

*Seyoboka avuga ko aje mu Rwanda ‘ashobora kwicwa’ kandi ngo ntiyahabwa ubutabera bwiza.

Seyoboka, Umunyarwanda bivugwa ko yari umusirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aba ahitwa Gatineau muri Canada, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu arimo gishaka kumwohereza mu Rwanda ariko we akabyanga avuga ko ngo ahageze yagirirwa nabi.

Uyu ni we Jean Claude Seyoboka uvuga ko yoherejwe mu Rwanda atabona ubutabera
Uyu ni we Jean Claude Seyoboka uvuga ko yoherejwe mu Rwanda atabona ubutabera

Ubutabera bwa Canada bukekaho Henri Jean-Claude Seyoboka ibyaha byibasiye inyoko muntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Seyoboka kuwa kane yitabye abahagarariye urwego rushinzwe imipaka (Agence canadienne des services frontaliers) i Montréal.

Avuga ko uru rwego rugomba kuvugana nawe mu minsi iri imbere ku bijyanye no gutangira inzira zo koherezwa mu Rwanda kwe, nubwo we atabishaka.

Aganira na Ici Radio-Canada, Seyoboka yagize ati “Bazankorera iyicarubozo. Bazakora urubanza rubogamye. Ikigaragara, rwose bashobora kuzanyica.”

Uyu mugabo avuga ko ngo Se, Sebukwe, Umuvandimwe we, Mushiki we na Mubyara we bose bishwe kubera ko ngo babonwaga nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda. Ibi birego bya Seyoboka ariko, urukiko rukuru muri Canada rwasanze nta shingiro bifite.

 

Seyoboka agera muri Canada mu 1996 ntiyavuze imyirondoro ye yose

Henri Jean-Claude Seyoboka ubu ni umuturage wa Canada ufite ‘statut’ y’ubuhunzi kuva mu 1996.

Iyo ‘statut’ (Icyemezo cy’ubuhunzi) yayambuwe mu 2006, nyuma y’aho iperereza ry’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Tribunal pénal international sur le Rwanda, TPIR) mu 2002, mu buhamya bwatanzwe n’umuntu utarashyizwe ahagaragara amazina ye, yashinje uyu mugabo ko yishe umugore n’abana be babiri.

Ayo makuru avuga ko ubwo bwicanyi yabukoreye kuri bariyeri, aho Seyoboka yari yahawe kurinda nk’umusirikare mu 1994.

Jean-Claude Seyoboka ahakana ibyo birego yivuye inyuma, ariko ntiyigeze avuga umwirondoro we wose akigera muri Canada, imyaka 20 irihiritse.

Seyoboka ati “Mu nyandiko nari natanze ku biro by’abinjira n’abasohoka, sinavuze ko ndi umusirikare. Ni byo rwose. Ariko, kuba narakoze ibyaha mu Rwanda, ibyo si byo.”

Mu nyandiko zo mu 2014, iki kinyamakuru cyo muri Canada gifite, zivuga ko u Rwanda rwandikiye ubutabera bwo muri Canada bubaza impamvu iyoherezwa rye mu Rwanda ritinda.

Urukiko rwo muri Canada, mu myanzuro rwasohoye ku ya 6 Gicurasi, rwerekanaga ko nta mpamvu zifatika Seyoboka yatanze z’uko yagirirwa nabi aramutse yoherejwe mu Rwanda.

Uru rukiko rwo muri Canada ruvuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwavuguruwe, bityo bugaha icyizere Seyoboka ko azaburanishwa neza hisunzwe amategeko.

Urukiko rwo muri Canada ruvuga ko Seyoboka, aho bigeze akwiye guhangana n’ibyo byaha yakoze, akareka ubutabera bugakora akazi kabwo.

 

U Rwanda ruvuga ko Seyoboka yahabwa ubutabera bunoze

Mu kiganiro na Nkusu Faustin, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko kuba Canada yaba iri mu nzira zo kohereza Seyoboka byaba ari ibintu byiza.

Yavuze ko Seyoboka mu ngabo za kera (Ex-Far) yari afite ipeti rya Lieutenant (Leftnant) ndetse akaba yarakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19 ans) adahari.

Yagize ati “Ibyo avuga ko yakwicwa ageze mu Rwanda, ni amatakirangoyi. U Rwanda ruzwiho ko rwaciye imanza zikomeye ku Isi harimo n’urwa Leon Mugesera (na we yoherejwe na Canada), azahabwa amahirwe yo gusubirishamo urubanza yakatiwe na Gacaca cyangwa ahitemo kuburana bushya.”

Umuseke umubajije niba hari ibindi byaha aregwa, Nkusi Faustin yavuze ko iyi dosiye itari mu Bushinjacyaha ariko ngo ubu bagiye gucukumbura, banakorane na Canada mu kureba ibyaha byose Jean Claude Seyoboka aregwa.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Inama na gira uriya musirikari wa ex far : niba gacaca yaramukatiye 19 adahari nuko ibyaha yabikoze.gacaca yaberaga ahantu bakuzi neza. Iyo azakuba umwere gacaca iba yara mugize umwere adahari .kuko hari benshi bagizwe abere badahari kubera munyangire ariko nyuma babura ibimenyetso. Inama na mugira:kwinangira byo namugesera yarabikoze ariko amaherezo yageze munzu.bumugabo rero winaniza ubucamanza kandi amaherezo ari munzu.nibabakubeshyera uzaba umwere. Uzemere icyaha unasabe imbabazi naho niwigira ibya mugesera uzafata Burundu.ngayo nguko.

    • Masunzu we, duhe ingero zabantu bari mu butegetsi bwa Habyarimana bagizwe abere na gacaca? Ubutabera bw’uwatsinze urugamba niko bumera.

  • Yoooo nibyo se koko ? Uyu Mugabo cyangwa iki kigwari yishe umugore nabana be 2 ??? Ibaze nawe birababajeeeee niba aribyo akwiye igihano kiruta byose yahemukiye abanyantege nke ! Ntawe ukwiye gupfa yishwe agashinyaguro ariko se ko yari umuex far yarashe abana kweri na mama wabo ? ???? Ntabwo azigera a bona amahoro ndabivuze

Comments are closed.

en_USEnglish