CAN2017: Amavubi yatsinze Mozambique i Maputo
Mu mukino ubanza wo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu cya 2017, kuri iki cyumweru ikipe y’u Rwanda yatsinze Black Mambas ya Mozambique igitego kimwe ku busa. Muri iri tsinda Ghana yo yanyagiye Iles Maurices birindwi kuri kimwe.
Igitego cy’Amavubi cyabonetse umukino ugitangira gitsinzwe na Ernest Sugira n’umutwe.
Nubwo Mozambique yihariye kenshi umupira byagoye cyane ba rutahizamu bayo kugira icyo bakora imbere ya ba myugariro nka Rusheshangoga,Bayisenge na Sibomana ndetse n’umuzamu Jean Luc Ndayishimiye, nubwo uyu yaje kuvunika agasimburwa na Olivier Kwizera mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Mu gice cya kabiri Mozambique yakomeje gusatira, Amavubi nayo akanyuzamo agasatira,akananobagiza umupira neza ndetse hari uburyo bwiza bwo gutsinda Iranzi Jean Claude yabonye ku munota wa 70 ariko atera hanze.
Ku munota wa 65 umutoza Johnny McKinstry yavanyemo rutahizamu Jacques Tuyisenge ashyiramo Jihad Bizimana ukina hagati yugarira maze afatanya neza cyane na Mugiraneza J.Baptiste na Haruna Niyonzima kwambura umupira Black Mambas no kuwutanga imbere Iranzi, Sugira cyangwa Ndahinduka Michel nawe wagiyemo mu minota ya nyuma.
Amavubi yagaragaje ubuhanga cyane mu kugarira. Rusheshangoga yitanze bidasanzwe mu guhagarika abashakaga guca ku ruhande rwe rw’iburyo ngo batere centrès.
Haruna Niyonzima yongeye kwerekana ubuhanga asanganywe ndetse n’ubunararibonye amaze kugira mu kugumana umupira hagati no kuwutanga neza ahakenewe nta gihunga cy’umukino nkuyu mpuzamahanga.
Amavubi yahagaze ku gitego kimwe mu buryo butari ubwo kuryama mu izamu nk’uko hambere yakunze gukora atyo iyo yabonaga igitego kimwe hakiri kare.
Uyu wari umukino ubanza mu itsinda u Rwanda rurimo na Mozambique, Ghana na Iles Maurices.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda wabaye kuri uyu mugoroba Ghana yanyagiye Iles Maurices ibitego 7 – 1 muri Ghana.
Imikino yindi muri iri tsinda itegerejwe mu kwezi kwa cyenda.
UM– USEKE.RW
11 Comments
bravoooooooo!!!!! mwihagazeho rwose ni byiza,Bakame yababaye cyane se?
Mwakozeneza kabisa …kandi mwitanze bishoboka bravoo
Ibyo birirwa basakuza ngo APR ferwafa irayibira nizeye ko babonye ko ifite abasore bafite akazoza urugero rwiza ni Rusheshangoga uburyo yiyerekanye ko ashoboye. mujye mwemera erega gusa nanjye ndemera ko tugifite urugendo ariko buhoro buhoro bizagenda bitungana.
Ese wowe uvuga Apr niyoyakinnye cyangwa ni Amavubi ukwiye kujya mungando ndumvutazi ibibabiriho
Ubuse FERWAFA ibyo tuyigaya hari ikindi tuyiziza cg HE KP yavuze ko bakora ubugoryi hari icyo ayiziza atari ubugoryi bwayo
yewe ni byiza pe twari duherutse gutsindira mu mahanga kera
bana b’u Rwanda mukomeze muduheshe agaciro
@Emmanuel ibyo mvuga ndabizi ahubwo niwowe nabafite imitekerereze imwe nkawe mukwiye kujya mungando ndetse zikomeye apana zazindi z’Icyumwe,nibura izamara umwaka nizo zagira icyo zibahindura,impamvu navuza Apr+Amavubi nuko mwirirwa musakuza ngo Apr ferwafa(Degaule) arayibira ngo nomugutoranya Equipe nationale bashyiramo abakinnyi ba Apr badashoboye,mwirirwa musakuza ngo FERWAFA na APR yayo nta ntsinzi izigera ibona none mubonye ko byose bishoboka kandi nizere ko nubwo mutajya mwemera ariko mwabonye ko Abasoreba APR kumwanya yabo bayikinnye neza rero wegushaka kuvuga ngo ibyo navuze ntabyo nzi ahubwo mwe ibyo muba muvuga wagirango ntabyo muba muzi,ndongera n kubwire ko nemera ko hari amakosa ajya akorwa n’Abashinzwe umupira wacu ariko ntibivuze ko hatari ibyiza bajya bakora kandi mujye mwibuka ko tukiyubaka naho niba mutabyemera muzatange umusanzu aho kwirrwa mugaya ariko muterekana inzira ibibazo byakemuka,Amavubi oyeee,Apr oyeee,FERWAFA oyee mukomeze mutsinde.
hahahaha,usaruro w’ ikipe y’igihugu ni ugushyirahamwe kw’abakinnyi bose bari mukibuga ntabwo Amavubi ari APR rwose kuba ifitemo benshi nuko ariyo yatwaye championat nukuvuga equipe nziza kurusha izindi ariko ibi ntibisobanura ko Amavubi = APR muge muba proffessional kdi Amavubi iyo yatsinzwe nabwo si APR haba hatsinzwe equipe yose mureke dushyire hamwe dushyigikire equipe yacu iduhe ibyishimo hanyuma kuri Ferwafa byo Degaule ntabwo yitwara neza rwose kuko agaragaza uruhande abogamiyeho rwose muge muvuuga ukuri kdi ngira ngo c’est normal nawe ni umuntu agira ibyo akunda nawe uwagushyira muri uriya mwanya afite ntekerezako bitakuraho amarangamutima yawe ku equipe ukunda murwanda gusa icyo munengaho navuze haruguru ni uguhuzagurika mu byemezo Ferwafa igenda ifata kdi bigira ingaruka ku mupira wacu .
Ndabona muri kino gihugu ho abantu baba bari ku kibuga ari benshi. Iwacu bipfira he. Kubona kuri Match y’amakipe abili akomeye, (Police na AS Kigali) binjiza amafranga 2,500 frw gusa. Kandi ticket yo kwinjira yari 500 frw , ubwo ni ukuvuga ko hari hishyuye abafana 5 gusa. naho ku munsi wa 25 wa championat amafranga yabonetse ku mikino yose uko ari 7 ni 26,000 Frw. Biteye agahinda.
Twashyigikiye amavubi ikipe y’igihugu ibindi mwandika bya za club ntabyo dukeneye! abafana bari hano Maputo bakoze ibisabwa nubwo twari bakeya. abahungu b u Rwanda bamenyekanishije igihugu cyacu, kuko ibindi batwitiranya na Luanda! ahasigaye, I Kigali, namwe muzakore ibisigaye, wenda twasubira muri CAN.
Comments are closed.