Digiqole ad

Call Rwanda iragufasha kutayoba no kuyoboza ukoresheje telefoni yawe

Ikigo cy’itumanaho Call Rwanda ubu cyabashyiriyeho Application kuri telefone yawe yagufasha kumenya aho ujya, utiriwe uyoboza, kandi ukaba wanasaba kandi ugahabwa serivice wifuza mu buryo bwihuse.

Bafite mobile application ituma ukora akazi gatandukanye wibereye iwawe
Bafite mobile application ituma ukora akazi gatandukanye wibereye iwawe

Dore imikorere ya call center ya call Rwanda iyo uhamagaye 5000 ukoresheje telefoni ngendanwa yawe:

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe, Call Center ni ahantu uhamagara ushaka ubufasha muri servisi zitandukanye, Call Rwanda rero nayo servisi zayo zishingiye kuri call center, SMS n’ubu buryo bushya bwatangijwe ejo.

Iyo uhamaye kuri 5000 urangisha aho wakura  servisi kandi ushaka kumenya amasaha bakoreraho, barakwitaba  bakaguha n’ibisobanuro by’ibanze kuri servisi ushaka zikorera hano mu Rwanda. Byongeye kandi nta kiguzi.  Bitewe n’ururimi uvuga mu zemewe mu Rwanda, usubizwa kuri buri kibazo n’icyufuzo ufite. Bakora guhera  saa moya  za mu gitondo kugeza saa moya z’ijoro.

Aho Call Rwanda 5000 Mobile Application ihurira he na Servisi za Call Rwanda

Iyi application ikoze ku buryo servisi wazibona ukazikoresha utiriwe uhamagara kuri 5000 , n’ubwo ubu buryo naho buriho mu muntu utabashije gusobanurikirwa cyangwa kubona ibyo yashakaga.

Application ya Call Rwanda igufasha muri izi servisi zose kandi ziboneka no muri Call center ya Call Rwanda:

  1. Phone Book Directory (Repertoire telephonique) : Aribyo byitwa gushaka nomero z’ibigo, emails n’aho bikorera ukaba wanabyoherereza ubutumwa bugufi cyangwa ukabahamagara,
  2. Booking and reservation: Iyi servisi ikorwa mu buryo bwihuse hagati y’abantu n’ibigo bitanyuze kuri Call Rwanda,
  3. Events in Rwanda : Igufasha kumenya ahantu  hatandukanye mu Rwanda  hari kubera ibirori ukamenya  ibiciro, amasaha n’aho ibyo birori bibera,
  4. Media Interactions : Igufasha guhamagara no kohereza ubutumwa ku maradio na television zose zikorera hano mu Rwanda.

Mu igerageza ryakorewe ku bantu 150  baba mu Mujyi wa Kigali bo mu byiciro bitandukanye harimo n’abanyamahanga ryerekanye ko iyi servisi izafasha cyane abantu bose bakeneye serivisi hano mu Rwanda kandi n’abari hanze bazabasha kuyikoresha.

Bagaragaje ibyishimo kandi baterwa no kuba ari servisi zikorwa n’urubyiruko, kandi zifitiwe icyizere kuko zizatuma u Rwanda rugera ku rwego rushimishije rwa Technology muri aka karere.

Aime Crispin Nsengiyumva uyobora  Call Rwanda yadutangarije ko bafite byinshi bari gukora ku buryo ntawe uzasigara adakoresha servisi za Call Rwanda.

Nubwo hagikenewe imbaraga nyinshi ikizere kigenda kirushaho kwiyongera ko bazagera ku nshingano zabo n’ubwo batabura ibibatangira.

Ariko ngo ibi bibongerera akanyabugabo ko gukora ngo bateze imbere igihugu.

Turangize tubabwira ko serivisi call Rwanda itanga harimo kohereza no kwakira ubutumwa bugufi BULK SMS, kandi ngo iki ni igisubizo kubakora inama z’ubukwe, kwamamaza ibikorwa na servisi, abatanga gahunda no gutumira mu birori n’iminsi mikuru.

Ngaho mugerageze servisi nshya ya Call Rwanda mukora download muri google play kubafite system ya android!

za Applcation za Android zitandukanye zigufasha gukora akazi kawe neza kandi vuba
za Applcation za Android zitandukanye zigufasha gukora akazi kawe neza kandi vuba
CALL RWANDA - MOBILE APP - 6a
Ukoresheje Telefone yawe ugahamagara kuri 5000 ubona amakuru yose wifuza

 

Ushobora kuzuza ifishi runaka ukoresheje telefoni yawe
Ushobora kuzuza ifishi runaka ukoresheje telefoni yawe
Ukanda ahabigenewe ukinjiramo hanyuma ukuzuza ibisabwa
Ukanda ahabigenewe ukinjiramo hanyuma ukuzuza ibisabwa

UM– USEKE.RW

en_USEnglish