CAF Champions L: Rayon izakina idafite myugariro Mukubya
Mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa, ikipe ya Rayon Sports ku cyumweru tariki 09 Gicurasi nibwo izakina na Leopards i Brazzavile muri Congo, kuri uyu mukino Rayon ntabwo izaba ifite umukinnyi wayo wugarira Jimmy Mukubya iheruka kugura.
Uyu uzaba ari umukino wa kabiri umutoza Luc Eymael atojeho Rayon Sports.
Hari hashize imyaka igera ku munani iyi kipe ya Rayon Sports ititabira aya marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa.
Myugariro Jimmy Mukubya bakuye muri Villa Sports Club muri Uganda, ntabwo azakinira Rayon kuko ubwo yazaga muri iyi kipe y’i Nyanza, ikipe yahozemo ya Villa SC y’i Kampala yari yaramaze gutanga mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF, urutonde rw’abakini izakoresha mu marushanwa nk’aya.
Ku rutonde rwa Villa SC Jimmy Mukubya akaba yari aruriho.
Jimmy Mukubya ariko ashobora gukinira Rayon Sports mu gihe yaba igeze muri 1/8 cy’aya marushanwa nk’uko amategeko ya CAF abiteganya. Ni mu gihe Rayon yaba ibashije gusezerera iriya kipe y’i Brazzaville.
Mu kugarira izamu, Rayon izakoresha abakinnyi nka Hussein Sibomana hagati muri ba myugariro ndetse inahitemo hagati ya Iddi nshimiyimana na Arafat Serugendo uwo bafatanya nk’uko bimaze iminsi bigaragara ku mikino bakina.
Ku bakunzi b’iyi kipe bamwe bita “Gikundiro” kuyiherekeza i Brazzaville benshi ngo biracyababereye imbogamizi kubera ikibazo cy’ibyangombwa by’inzira.
Umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier, yabwiye TimesSports ko ngo hari imbogamizi y’uko ngo Visa zigana muri Congo Brazza ngo zitemerwa ku kibuga cy’indege i Brazzaville ngo kereka kubanyuze i Kinshasa.
Ati “Twasabye ambassade yacu i Kinshasa ko yadufasha ikipe yacu ndetse n’abafana bacu ku buryo twagera i Brazzaville ku gihe.”
Olivier Gakwaya yongeyeho ko bigoranye ku bafana gusa ko nta kindi cyemezo cyafatwa ko nabo bagomba kubanza guca i Kinshasa mbere yo kwerekeza muri Congo Brazzaville.
Ikipe ya Rayon Sports igomba guhaguruka i Kigali kuri uyu wa kane yerekeza muri i Dollissie ahazakinirwa uyu mukino, ikipe ya AC Leopards yo ubu iherereye muri Afrika y’Epfo aho yagiye kwitegurira umukino na Rayon Sports.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Jimmy Mukubya azakina muri 1/8 nta kibazo.
ahubwo se muzaba mwagezeyo ahubwo mujye ku mavi abakongoman babatsinde bike
Comments are closed.