Byamaze kumenyekana ko Alpha na Esther babyaye umwana w’umukobwa
Icyumweru kirashize Uwingabire Esther na Alpha Rwirangira bibarutse imfura yabo. Gusa n’ubwo Alpha atigeze amenyeshwa ko yamaze kwibaruka akaza kubimenyeshwa nuko yabisomye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, byamaze kumenyekana ko babyaye umwana w’umukobwa.
Mu mpera z’umwaka wa 2014 ndetse no mu ntangiriro za 2015, nibwo hatangiye kuvugwa amakuru yo gutandukana kwa Esther na Alpha nyuma y’imyaka igera kuri ibiri bari mu rukundo.
Uruhande rumwe Alpha akaba yaravugaga ko intandaro yo gutandukana kwabo ari uko Esther yari afite undi mugabo washakaga ko yarekana na Alpha bagahita bibanira nk’umugore n’umugabo.
Ibyo byose byaravuzwe ariko Esther nta hantu na hamwe yigeze agira icyo avuga kuri uko gutandukana kwabo. N’ubwo byageze aho noneho akavuga ukuri kuvuye ku mutima we.
Mu magambo make cyane, Esther yatangarije Umuseke ko nta kuntu atagize ngo yereke Alpha ko amukunda. Ariko ko byose byabaye impfa busa biba ngombwa ko ahitamo guceceka.
Yagize ati “Mu gihe cyose nari kumwe na Alpha, sinigeze mba umwizerwa kuri we kuko buri gihe twahoraga mu ntonganya gusa. Noneho biza kugera aho amenye ko mfite inda ye atangira kuvuga ko wasanga atari iye ahubwo ari iy’undi mugabo.
Bityo guceceka singire ahantu na hamwe mvuga ibyerekeye ugutandukana kwanjye na Alpha byaranyorohereje mu bihe narimo bitari byoroshye”.
Esther akomeza avuga ko ubu nta kibazo afite kuko we n’umukobwa we bameze neza. Ahubwo ko gahunda afite ari ukwita ku mwana we kuruta buri kintu cyose.
Abajijwe ku nkuru y’umugabo wavuzwe cyane mu bitangazamakuru ko ariwe waba ari inyuma yo kubatandukanya, Esther yirinze kugira icyo avuga ahubwo avuga ko niyo byaba bitarigeze bibaho ko agirana umubano wihariye na Pascal Ndabarinze, ibikorwa bya Alpha byajyaga gutuma uzamo.
Alpha Rwirangira uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bitaganyijwe ko azagaruka mu Rwanda muri Ukuboza 2015 aho azaba arangije kwiga.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
27 Comments
Salut abakobwa mwirinde kuryamana na bagabo ngo murabereka urukundo kuko amara kugutera inda cg sida akakwiyenzaho avuga ko waryamanye na benshi kandi ntiwabona uko wisobanura nikindi utwite,ugukunda ntagusambanya arategereza ,murebe isomo mutinye ,sekera umusore ariko murinde ubusugi bwawe atabusandaza ugakwira imishwaro.
ubwo rero ngo nawe wiyise NIWE Innocent uravuze, yewe kutica imbwa koko byorora imisega. Mbega abasor b’iki gihe ? Imbwa gusa. Ubwo niyo nama wari kugira Alpha, yamuteraga inda se atamubeshya ko amukunze ? Kuki se batagombaga gusangira ingaruka z’ibyavuye mu rukundo niba yaramukundaga. Esther, humura si wowe wa mbere ubyaye, ikibi ni ugusubira nizere ko wabonye isomo, gusa abasore ni benshi va kuri iyo mbwa uzabona umugabo muzima upfa kwitonda gusa. Ahubwo mbona Esther azi ubwenge ntaho ahuriye na Alpha, ubona ibigambo byo gusebanya Alpha yirirwa avuga, iyo Esther aza kuba nkawe biba byabaya agasobanuye
Imbwa nihe yabyaye umuntu! Nubwo ntumva n’impamvu yo gusubiza Niwe Innocent nabi, ubwo urumva ibitutsi nk’ibyo bigaragaza indangagaciro z’umunyarwanda?
NAWE ALPHA TWIZERAGA NKUMWANA WAREZWE URI NKABANDI BOSE NTITUZONGERA KUKWIZERA,KUKI UTAMURETSE NIBA YARAJARAJARAGA ? TUBIFATA NKO GUHUNGA INSHINGANO NO GUKORA IBYI KINYABUPFURA GIKE.
Alpha ntimumutere ibuye hagati y’abakundana habamo ibintu byinshi by’ibanga, Iyo kwihangana no kwizerana birangiye btuma urukundo rugenda hakabaho gutandukana. Akenshi usanga abakobwa/abagore barigize amashyano, ibishegabo (je m’excuse) badashaka guca bugufi. Nibyo byeze.
apuu gendiyo se. Alpha se ni umwere? uzamubaze ukuntu yirirwa arya abana hano muri USA. Naho Esther yarihanganaga
Utu Tuntu Twa Like na Dislike Mwazanye NI Bon…
Kabisa uvuze ukuri. ibi bintu nari nabisuggestinze ku museke. so umuseke ubwo nta credit mumpa kweri?lol
Erega mwabakobwamwe,
Umuhungu nawe ubwe utifitiye ikizere ntabwo ari wowe ashobora ku kigirira
niyo mubana nk’umugore n’umugabo yajya ahora yibaza niba abana ubyara ari abe.
Nimurinde ubusugi bwanjye ,bizabafasha kwakira les valeurs z’ubukure
Agashya rero ! : Mu minsi yavuba mperutse kugerageza umwe mu bakobwa bo muri uyu mujyi wa KIGALI .Gusa icyantangaje cyane ni uburyo yashatse kunyereka ko ari umunyamujyi ndaseka cyane kuko nasanze ari umw’escrot w’umuswa abivanzemo n’ubugome !
uyu mwana wumukobwa afite ukuri yarashutswe ibyo uko Alpha atabwiwe ko yabyaye nuburenganzira bwumukobwa Alpha ntiyamukoye bityo ntajambo afite .
claude ngwiki? ngo ntiyamukoye yamaze izo yari kumukwa zarikuba zipfuye ubusa ngo ntajambo afite? ijambo yarigize umunsi baryamana kandi ibyo kwanga kumubwira ko yabyaye ibyo nubuswa bubi nonese arabihisha umwana nakura akamubaza se ntazamumwereka harya ngo ni miss?hihihihihihi alpha ikomereze amasomo yawe sha nubona inkwi ntuzabura kurya ibihiye
ubwo rero ngo nawe wiyise NIWE Innocent uravuze, yewe kutica imbwa koko byorora imisega. Mbega abasor b’iki gihe ? Imbwa gusa. Ubwo niyo nama wari kugira Alpha, yamuteraga inda se atamubeshya ko amukunze ? Kuki se batagombaga gusangira ingaruka z’ibyavuye mu rukundo niba yaramukundaga. Esther, humura si wowe wa mbere ubyaye, ikibi ni ugusubira nizere ko wabonye isomo, gusa abasore ni benshi va kuri iyo mbwa uzabona umugabo muzima upfa kwitonda gusa. Ahubwo mbona Esther azi ubwenge ntaho ahuriye na Alpha, ubona ibigambo byo gusebanya Alpha yirirwa avuga, iyo Esther aza kuba nkawe biba byabaya agasobanuye nk’ako kwa MBONABUCYA na BLENDA
Ibi birashimangira ko abastars batari serieux. Puuu, ni ubusambanyi gusa, uburara n’ubwomanzi, nta muco, nta ndangagaciro z’uburere bagira. Abakobwa, ba misses by’umwihariko nimutitonda isi irabona, irabota.
Mbega ingirwabastar!!!!Ni ukwirirwa mu bitsina gisa!!!Mbega mbega!!Ese simperuka Alpha ngo ari umurokore?????Yego Kigali.
Ese ubundi Esther uba he ko tutajya tukubona muri karitsiye ? yooo uhemuje mama wawe gusa ntakindi ubu se wavuye i Kigali ?pole sana rera umwana va kubahungu bikigihe ntabunyangamugayo bagira warakoze kudata ururimi rwawe kumuntu wavugaga ko ufite abandi ashobora no kutemera ko uwo mwana ari uwe
Mu bintu bibabaza imana cyane,n’aba STARS barimo.Ndasaba IBINYAMAKURU ko bitakomeza kuvuga bene aba bakundana kubera kwishakira SEX,ko bitakitwa GUKUNDANA.Bene uru rukundo rugamije sex,rwitwa eros mu kigereki (amour vénal ou amour donnant donnant).
Naho urukundo nyarwo barwita “agape” mu kigereki (gukunda umuntu nta nyungu umutezeho.Bene ibi bya ALPHA na ESTRHER,nta kindi ni UBURAYA.Iyo usambanye n’umuhungu wibeshya ngo ni Boyfriend,iyo umaze kumuha asigara akwita INDAYA.Avuga ngo si we wahaye wenyine.
None se koko BAVANDIMWE,ibyo ni byo twakwita URUKUNDO vraiment?
UBUSAMBANYI bubabaza IMANA yacu yaturemye.Yaduhaye SEX kugirango turongorane biciye mu mategeko gusa.KWISHIMISHA ukoresha
SEX imana yaguhaye birayibabaza cyane.Bantu rwose mureke twe kubaba
UMUREMYI wacu.BIBLE ivuga neza ko ABASAMBANYI batazaba muli
ADIZO dutegereje (1 CORINTH.6:9)
BARI B’URWANDA,BASAZA BANYU NTABWO BARI SERIEUX MWITONDE!
ariko abahungu mwihakana abana muransetsa njye namwemera nkazabikurikirana nyuma ,nahubundi ryose umukobwa yabishatse yakwegekaho urusyo, muge muba maso ,utarahemukirwa numukobwa agirango nibeza, gusa bimubere isomo, kd nabandi bage bareberaho nubwo ariyo si tugezemo ,kuko ntiwakundana numukobwa mutaryamana ngo bikunde cg ntacyo umuha ,rukundo bambe nirwiza cyane iyaba rwarambaga ntirushire, muzabaze imana,,,,,,./
Nimurekere aho njye byambayeho umwana ndamwemera,ndangije musaba ko tubana arabyanga nikundira undi turarushinga nyuma aza gukenera ko twabana asanga bitagishobotse ariko nyuma umwana yaje kuba uwumusirikare ubu baranashakanye.Iyo musabye umwana aransubizango kumubona bizaguhenda.Ngaho nanjye nimungire inama.Naho Alpha mumenyeko yambaye inyama n,amaraso ntawe utakora icyaha.
Ntekereza ko amategeko yemera reconnaissance de paternité kandi unakoze test ADN yagaragaza niba koko uri se w’umwana utibeshyera icyo gihe wabona droits ku mwana wawe ariko ukanagira responsabilities nk’umubyeyi ariko bica mu nzira z’inkko. Biragusaba gutekereza neza ukamenya icyo ushaka hato utazahemukira umwana juste par vengence kuri nyina. Ubwo ukeneye inama zirambuye ndumva wakwandika ugisha inama comme ca wabona inama za benshi harimo n’a abanyamategeko b’umwuga cg se abandi bahuye n’ikibazo nk’icyawe.
En amour il faut toujours un perdant; J’ai eu la chance de gagner souvent, et j’ignorais que l’on pouvait souffrir autant.
burya nimujya mubona abantu urukundo rwabo barushyize mu binyamakuru ngo bakundanye… niba gukundana ari show off, gukundana si imikino, nimujya mubona rero babishyize mu binyamakuru mujye mumenya ko ntarukundo rurimo ahongaho, ni bimwe byo gushaka kurya succees, gusa abakobwa bari hanze aha nibirinde abastar
Ibya bakundana imenywa nabo kuko birangwa na details nyinshi utabasha gusobanurira undi.
Ariko ukurikije ibisobanuro Alpha yatanze naho yabitanze birangira umwakiriye nku mugabo mbwa.
Yisobanuye macuri abishyira ku karubanda bitari ngombwa.
Rero niyakire ibirimo ku mubaho.
Ibye ntaho bitaniye ni biri gukorwa na DESIRE MBONABUCYA na PDG Brenda nabo bishyize ku karubande.
Mujye mwiteza ab’isi baboye nimwe mubyikururira.
Ese Alpha Rwirangira weee ubundi wowe wamuhimye ko nawe aguhima.
Nta duphotos twe yambaye ubusa ufite ngo utwiyerekere iswandi ye yaba yarajyaga akoherereza kuri whatsapp maze ngo urebe arabogoza agutakira nkuko umutakira ubu ???
Dukubite kuri fcbk bose babireba mwana
Maze aya mashyano y’abakobwa yigize hatari tujye tuyasaza yo karya umushogoro.
Jye haricyo ndaye ndibuhogoze ngikubite kuri fcbk cyabunuje ukuntu kindiye utwajye kikaba kintaye gisanze undi mugabo byandiye.
mbega inkuru imbabaje koko abantu bakundanye bigashira kera bakwiye gutandukana bene gutyo nukuri Rwirangira niba usoma umuseke mbabarira ukurikise ibi nkubwiye niba ugikunda esther koko gira ugaruke mwicarane mucoce ibyo bibazo menya ko ubu ahari nawe ntiyorohewe nukuri ibuka ibihe byiza mwagiranye wiba nkabandi ba star bakunda buri munsi please nukuri byambabaje cyane kumva ibi.
kuki mutukana koko ubwo nuburere
Comments are closed.