Bwa mbere mu Rwanda hatangijwe ‘section’ ya Basketball mu mashuri yisumbuye
*Basket bazayiga nk’uko umwana yiga Amashanyarazi, Ubwubatsi, Ubukanishi…
Musanze – Mu rwego rwo kongera umubare w’abanyamwuga mu mikino by’umwihariko Basketball, WDA ifatanyije na FERWABA batoranyije abana 30 bagiye kwiga Basketball nk’umwuga muri Musanze Polytechnic. Iri ni ishami rishya ritangijwe mu mashuri yisumbuye mu Rwanda.
Tariki 8 Mutarama 2016 nibwo hatangijwe gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwigisha imikino nk’imyuga mu mashuri yisumbuye.
Iyi gahunda yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro Imyuga n’imyigishirize y’imyuga WDA yatangiriye ku mukino wa Basketball.
Byabereye mu kigo cya Musanze Polytechnic i Nyakinama, cyayobowe n’umuyobozi mukuru wa WDA Jerome Gasana na Visi perezida wa FERWABA Nyirishema Richard.
Yari imyitozo igamije kujonjora abana 30, abahungu n’abakobwa barangije ikiciro rusange (tronc commun) bagiye gutangira umwaka w’amashuri biga Basketball nk’umwuga wabo.
Iyi myitozo yayobowe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Moise Mutokambali wemeza ko iyi gahunda izafasha iterambere rya Basketball y’u Rwanda cyane.
Mutokambali yagize ati: “Aba bana baziga Basketball nk’umwuga bazabona umwanya uhagije wo kuyicengera. Ni amahirwe atarabonywe n’undi wese. Twatoranyije abahanga mu gukina ariko baziga n’ibindi nko gutoza Basketball no kuyisifura. Bizafasha kuko buri mwaka tuzajya tubona abana barangije kwiga baza ku isoko. Bazavamo abakinnyi beza kuko twahereye ku barangije ikiciro rusange batarengeje imyaka 15.”
Abana batoranyijwe bazishyura ibisabwa byo ku ishuri nk’abandi banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye. Kandi WDA ku bufatanye n’ibigo bakorana izatanga inkunga ngo aba bana babone abarimu bari ku rwego rwo hejuru nkuko Umuseke wabitangarijwe na Gasana Jerome uyobora WDA.
Ati:“Ni amasomo nk’andi yose dusanganywe nk’uko umwana yiga Amashanyarazi, Ubwubatsi, Ubukanishi n’ibindi, niko abana bagiye kujya baniga imikino. Twatangiriye kuri Basketball ariko n’indi mikino tuzayigeraho. Abana tuzabashakira abarezi babishoboye, hari abo tuzavana hanze, hari abazava mu Rwanda bakajya kwihugura hanze, hari n’abari mu Rwanda bashoboye. Twiteze ko bizatanga umusaruro ku gihugu mu mikino kuko bizazamura umubare w’abakinnyi n’abakora mu mikino muri rusange, bizatuma tudakomeza gukenera abanyamahanga cyane.”
Basketball izigira muri Musanze Polytechnic guhera tariki 23 Mutarama 2016 niyo yatangiriweho ariko iyi gahunda irakomeza no mu yindi mikino irindwi yatoranyijwe.
Athlétisme, Umupira w’amaguru n’umukino wo koga bazigira muri IPRC South, bakorere imyitozo kuri Stade Kamena, stade Huye na Piscine yo mu rwunge rw’amashuri Indatwa rwa Butare.
HandBall bazigira muri IPRC West, abana 30 baziga Vollyeball bo bazigira muri IPRC East naho Cricket na Tennis bige muri IPRC Kigali bakoreshe ibibuga bya ETO Kicukiro na stade Amahoro.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW