Digiqole ad

Bwa mbere, Miss Rwanda yagiye i Wawa

 Bwa mbere, Miss Rwanda yagiye i Wawa

Yababwiye ko u Rwanda rw’ejo hazaza rubakeneye bityo badakwiye gusubira inyuma nibava hano

Rutsiro – Mu gikorwa yise ‘Agaciro kanjye campaign’, Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly kuri uyu wa gatatu yasuye urubyiruko 2 949 ruri mu kigo ngorora muco ku kirwa cya i Wawa mu kiyaga cya Kivu arusaba ko igihe bazarangiriza amasomo bahabwa bagasubira mu ngo zabo bakwiye kuzaba abavugizi mu kwamagana ibiyobyabwenge no kumenya agaciro kabo mu muryango nyarwanda.

Miss Rwanda yagiye kuri iki kirwa mu bwato bwa gisirikare
Miss Rwanda yagiye kuri iki kirwa mu bwato bwa gisirikare

Ni ubwa mbere nyampinga w’u Rwanda agiye muri icyo kigo nkuko bitanganzwa n’ubuyobozi bwaho ndetse banavuga ko ari urugero rwiza ku rundi rubyiruko rufite icyo rwafasha bagenzi babo babaye imbata z’ibiyobyabwenge.

Nzabamwita Nicolas ukuriye icyo kigo cya i Wawa, yashimiye cyane Miss Jolly ku rukundo yagaragarije urwo rubyiruko anamusaba ko akwiye kuba umuvugizi wabo nk’indorerwamo ya rubanda.

Yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge ari ikibazo kitareba leta gusa. Ahubwo ko ari ikibazo cyagakwiye gutekerezwaho mbere n’ababyeyi noneho leta ikaza ari umwunganizi.

Muri icyo kigo cya i Wawa, harimo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35, barimo abataye ishuri, abarangije amashuri abanza, ay’imyuga ndetse n’abarangije Kaminuza.

Aganira nabo, Jolly Mutesi yasabye uru rubyiruko  ko igihe bazarangiriza amasomo yabo hano bakwiye kwirinda gusubira mu biyobyabwenge ahubwo bagafatanya na leta kubirwanya.

Ati”Ni mwe Rwanda rw’ejo. Nta bandi u Rwanda rutegerejeho imbaraga atari wowe nanjye kimwe n’undi wese ufite umutima umuhamiriza ko ari umunyarwanda kandi akunda igihugu cye. Ubuse u Rwanda rugize urubyiruko rwabaye imbata z’ibiyobyabwenge twaba tugana he?”.

Yabwiye uru rubyiruko ko nta kintu kunywa ibyo biyobyabwenge byongera uretse kubura ubuzima no kubura agaciro mu bantu.

Yasabye uru rubyiruko kugira umutima ukunze igihugu kandi bakaba aba mbere mu gufatira hamwe umwanzuro wo kurandura ibyo biyobyabwenge.

Mu myaka itandatu kimaze gishinzwe, abana bamaze kuharangiriza amasomo bahabwa y’uburezi basubira mu mago yabo bagera ku 7355.

Yari yishimiye gukora uru rugendo

Yakiriwe n'abayobozi ba hano; Ibumoso ni Major Karake ukuriye marine,uwo Nicolas umuyobozi wa I Wawa na Major Innocent Nzabamwita ushinzwe icyo kigo
Yakiriwe n’abayobozi ba hano; Ibumoso ni Major Karake ukuriye marine,uwo Nicolas umuyobozi wa I Wawa na Major Innocent Nzabamwita ushinzwe icyo kigo
Urubyiruko ruhari narwo rumwakiriza sambwe y'intore
Urubyiruko ruhari narwo rumwakiriza sambwe y’intore

Nicholas Nzabamwita aha ikaze Nyampinga w'u Rwanda i Wawa

Yababwiye ko u Rwanda rw'ejo hazaza rubakeneye bityo badakwiye gusubira inyuma nibava hano
Yababwiye ko u Rwanda rw’ejo hazaza rubakeneye bityo badakwiye gusubira inyuma nibava hano

Yafashe umwanya aganira n'uru rubyiruko ruzanwa hano ngo rugororwe cyane cyane rutozwe kuva ku biyobyabwenge

Uru rubyiruko narwo rwamweretse ibyo rushoboye
Uru rubyiruko narwo rwamweretse imikino itandukanye rushoboye irimo n’igororamubiri

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

46 Comments

  • hahahahaa, ndabona byari ibirori da!

  • Ajye ajyanisha imyambarire ntaho agiye, ntabwo ujya mu giturage wambaye ipantaro, mu giturage tubibona nabi.

    • @nyaruguru we, IWAWA ntabwo ari mu giturage, ahubwo ni mu mujyi. Ndetse na bariya basore n’inkumi bariyo, abenshi, niba atari hafi ya bose, baturutse mu mijyi itandukanye y’u Rwanda kuko ariho usanga inzererezi n’abanywi bw’ibiyobyabwenge.

    • uhh! mu giturage ntibambara ammapantaro? ngo bayambaye baba iki? none yari kwambara ikanzu agiye kurugamba se! namwe ntimugakabye

  • Jolly azavamo umuyobozi.ndabona azasimbura Mushikiwabo

    • Oya turamushaka muri RNC

  • Ko ubona se byose bisa naho yari yabipangiwe atari imbaragaze nakoresheje. Ngayo amato yagisilikare, ngabo ababyinyi.

    • nonese icyikubabaje niki muribyo?

      • @ Dewf,
        Ntakimbabaje muribyo. Ikibazo mfite gusa nuko umuntu nka Miss wigihugu, aba atezweho gukora ibikorwa byintashyikirwa. Ntabe gusa umutako. None nigute wabwirako urigukora ibikorwa byintashyikirwa kandimbona burikantukose bakagupangira, bagaterura bagatereka bariya. Yahawe ikamba kuko ashoboye. Yagobye kwerekana ko ashoboye koko, akareka gukomeza kwitwara nkaho ari princess. Abakobwa bumwami nibo njambona bakarabya, bakabakorera burikantukose mbese urabonako bo ari imitako gusa.

        • @ Simba,
          Ntekereza ko uriya mwana ari munzira nyayo. We akora umushinga agashaka abaterankunga mubafatanyabikorwa bashoboka. Ari nako yakoranye na Marine, wenda ubutaha tuzamubona muri MINISANTE, ubutaha muri MINEDUC, ubutaha MININFRA, etc.
          Ibyo niwe ubikora ntabwo ari abaterankunga babimukorera. Nawe uzitegereze no m’ubuzima busanzwe, iyo ufite igitekerezo cyiza ubona abagutera inkunga.

          Uriya mwana ni umukozi pe

    • Urabona ko Kundwa Doriane bamubayeho rwose barangiza ngo ntacyo yakoze.

      • umvugiye ibintu! Miss w’umwaka ushize yararenganye pe. Ubanza ibyo bamuvuze ko atari umunyarwandakazi bfitanye isano no gutereranwa no kwandagazwa kwe gukomeje…! Nguwo muri Police yagiye kwishinganisha, nguwo Guverineri aramwandagaje, nguwo bamuteje abacitse kw’icumu ngo ntiyabafashije(nk’aho agira ikigega cy’inkunga)n’ibi…byinshi twabonye.

    • None se wagira ngo yambuke ikiyaga yoga? wagira ngo se aturuke ikigari atavuze? wagira ngo se ntihagire umwkira?

  • uyu arakura aba mubi peux arasa ate noneho

  • Nanjye uyu mwali rwose mbona atari gusa, ubona afite akantu ka Leadership arusha aba Miss mubanjirije bose. Ngaho yabonye na Mushikiwabo, ngaho yasuye Iwawa, mbese yabaye umukozi wa leta mu bandi. Ariko ntacyo da, ibe nawe ayo bamuhemba aba yayakoreye.

    • Nizereko mbere yokwitabira amarushanwa atabanje kurahizwa mu muryango.

  • Uyu mwana afite carisme politique je l,aprecie!!

  • NGAYO NGUKO NTA NA MI TO YOU YABASIGIYE,
    NJYE NIYAMBWIRA GUSA NA KAYABO BAMUHAYE NTITUMENYE IRENGERO RYAKO….. APANAA KBSA

  • None se ikigo cya Iwawa ni icya gisirikare ko mbona abasirikare ari bo bagikuriye?

    • @Mbesile, wowe nturasobanukirwa ahantu hose ingeshi ziba zihari, ibiriyo amakwe, ahantu hose hari camera n’abanyamakuru uzazihasang,girinka,ubudehe yewe nubwo ibikorwa ntaho bihuriye ninshingano zabo. Ngayo nguko.

      • @ Mbesile & Bamara…….Ingeshi se kuri wa mugani wawe ntago ari abantu? byongeye ye se ntago ari abanyarwanda? kuba ari ngeshi nk’uko ubivuze ndumva bitabakura mu muryango munyarwanda. Ahubwo bataboneka ahantu hose njye numva aribyo byaba ari ikibazo!!! erega ingeshi( abasirikari) kuri wa mugani wawe, ni abakozi( abagaragu) b’abanyagihugu!!burya ni nacyo bisobanuye (definition) rero abakozi banyu bagomba kubaba iruhande mubyo mukora byose.

        • ndakwemeye sha usa na so urakoze ku musubiza

        • Haaaaa!!!
          Nagiye cyane, nagiye amahanga menshi. Nabonye hose Ingeshi ziba mubigo byagisilikali. Ahubwo abagaragu baba civile kandi bagaragarahose usanga ari police. Naho Ingeshi zikitabazwa gusa iyo byakomere. Aho nabonye Ingeshi zirimuba civile nimubihugu birimo intambara, no muri Zaire yakera cyangwa se ibihugu nyine biyoborwa nka Zaire.

          • @Simba Jean uri umuntu w’umugabo kbs

  • ariko abanyarwanda na critics zacu tuzagerahe uyu mwana ikosa afite ni irihe nukoo ari miss none se yegukora ibyo yiyemeje??ikindi kuba Miss ntibi mu limita kuba yajya mu buyobozi ahubwo biramufasha guhumuka, ababiza impamvu hari ingabo Iwawa ni hagati y’Urwanda na Congo ngirango niba mubyibuka hari indiri y’interahamwe mbere yuko zihatsindirwa, kuba rero haboneka ingabo nikimwe nuko nahandi zahaboneka. Tujye tumenya kugaya no gushima ikindi se mwagirango aguruke Iwawa nta airport ihaba ugamba kujyayo ni ubwato bujyayo rwose niba tuba twabuze ibyo twandika tujye twinumira
    ahubwo njyewe critic yanjye nukuntu bariya ba Major bangana buriya se ahubwo haduyi bamuhamya

    • Impamvu ya critics ni ukwibaza icyo yagiye gukora hariya. What the hell a model, elite girl was she doing there amid these poor, drug-addicts youngsters ? Yahakoze iki uretse uturingushyo, show up, na tourism !

      Kandi ntukange critics kuko zituma ukura.

    • Critics ninziza kuko zigufasha kunva aho ugomba gukosora cyangwase gukomeza gushyira imbaraga. Naho uyu Miss uko byunva yagobye ngo gushyinga association I kangurira Abanyarwanda nabanyamahanga ibya tourism. None kwitwara nkumunyepolitic cyangwa princess bahuriye Nintendo za tourism yari yihaye?

  • Ndabona ba Afabde aribo barikumurindira umutekano usibyeko mbona bose bifashe mumifuko.

    • hhhhhhhhh ushatse kuvuga iki Cyangu. ngo bifashe mu mifuko?

  • Ariko twibuke ko kuba miss atari ukabona diploma, nkeka ko kuba miss barebera ku buranga batarebera ku bumenyi! Ubaye miss rero agiye aba n’umuyobozi twazageraho tukayoborwa n’abataranize ngo n’uburanga!

  • Ese iwawa nta gitsinagore bateganyije kuhagororera ko nacyo hari benshi bakeneye kugororwa

  • Ibi njye nkubda kubyibazaho. Abasirikare bacu kucyi bakunda kwigaragaza mu bikorwa bya gisivile cyane?! Ubu koko iby’uyu mwali arimo gukora bisaba ko abasirikare bagaragara bambaye COMBAT?! Njye ejobundi nabonye umusirikare mukuru wambaye imyenda yo gusohokana(nk’ingabo mbona ntako bisa.Ibintu byose ntibyakabaye copy n paste from UGANDA nta na analysis yakozwe. Aya mafoto agaragaza buri gihe abasirikare mu bikorwa bya gisivile hari benshi yorohereza guharabika isura y’ubuyobozi dufite ukaba utanabyivanamo! Mu bikorwa by’umupira w’abanyaburayi na Amerika abasirikare babigizemo uruhare rukomeye cyane. ariko ntibagaragara mu mafoto kuko igikorwa nyamukuru atari bo cyagenewe. Aha rero mu ruzinduko rwa Miss Rwanda asura ikigo ngorora muco cya IWAWA bizagora guhakana ibyo za raporo zimwe na zimwe zigishinja ubona kiyobowe n’abasirikare banambaye COMBAT!

    • Ntukabe injiji, abo basivile uvuga ni abahe, baba he ? Nta basivile babaho, nta n’ibikorwa bya gisivile bibaho.

    • Biba bivenzemo nubujiji.Ese ntayindi myenda bagira ya gisilikare ariko ataririya yo ku rugamba? Naho ibyerekeye ubwato bwa gisilikare ho abahazi niba Miss yavuye i Kigali none kandi wenda atagomba kurara I Wawa kugirango yihute ntazindi nzira yari gukoresha usibye ubwato kandi ubwato bwizewe muri kariya karere nubwa gisilikare ibindi wari gusanga yarohamye.

    • ariko se ubwo ntago uziko iwawa hakora abasirikare. wagira ngo babahakure se bazane abasivili bo kuhacunga uriya munsi

  • Hari comment yigeze gutambuka hano. Yavugagako uyu Mutesi barimumwiherero yari azinezako aribugirwe miss, avugako hari umusirikare mukuru ubimubereyemo. Iyo mbonye ayamafoto nkaya ya iwawa, nkareba abarinze umutekano wuyu mu miss, nkareba nizindi arrangement agenda akorerwa bituma shobora guha agaciro iriya comment yatambunse hano.

    • Uzakurikire interview nyina umubyara yagiranye n’itangazamakuru umukobwa we akimara kugirwa princess nibwo uzamenya udukoryo tuba muri iki gihugu cyubakiye ku kinyoma. Numvise ko na nyina nta mugabo afite, ubwo wasanga inkweto yarabonye iyayo, natwe ukaba ukiri mu mateka ya 2015.

  • jolly.keep it up.rata .beautiful and clever .nibwo bwambere mu mateka batoye miss wujuje byose.height’ateye neza nibwo akazi kamuzoze.ni mwiza.aseka neza.above all she’s clever kandi nabwo yiyandagaza

  • Uriya musirikare ukoze mu mifuka, ndabona ameze nk’ushaka kumubwira ngo abandi bari mu masomo yabo bariga, naho wowe wibereye muri filingi y’ubwiza! Jye njya nibaza iyo bavuze ibyo gucuruza abantu aho bitangira n’aho bigarukira bikanyobera. Mbona iby’aba Miss na byo ari ubucuruzi bw’ikimero cy’abakobwa pe! Ariko nahumure Jolly, ubu n’aba sportifs hafi ya bose kandi ku isi barabacuruza, baragura bakanagurisha.

  • ndabinginze nkunda kumva udukoryo tuba twarabereye inyuma y’amarido yo mu ma bureau y’iki gihugu cyacu kiyobowe n’ukuri?!!! mbonye comment ivuga ukuntu uyu mu miss yaba yarigambye ko ari butorwe mbere ya proclamation nibuka ko hari ahandi hantu umuntu yigambye ko azatuyobora niturangiza amahugurwa course
    birangije koko aho dupasingiye bigenda nkuko yabivuze. nkurikiranye nsanga hari umukuru wari abimubereyemo none nsomye iriya comment n’iyikurikiye ndetse n’izavuze kwitereranwa rya Doriane numva nshatse kumenya byinshi kuribyo. so uwampa link y’iyo interview ya mama we yaba akoze.

  • Ariko umuntu utajya wambara ikamba ni Miss w’Ikihe Gihugu?nta munsi n’umwe ndabona aryambaye kabisa

    • Byatangiye mpinga Doriane ko ntacyo yakoraga ariko ubu menye neza aho bipfira.Harababyihishe inyuma buriya Jolly n’umwana w’icyama ejobundi uzasanga ari gitifu mu mugi.

  • Mbega abanyeshyari! Ariko mwabaye mute kweli????

  • ntugirengo no mubyoretse imbaga ntiharimo ishyari ndibuka hari nabicaga abndi barangiza bakabavanamo inketo bakazambara kuba Miss yimereye neza harabamubonamo ku mutwika bakamurya ari mubisi nzaba mbarirwa namashyari ya bene wacu

    mwongere munyongere comment

  • muzi guterana amagambo gusa ngaho namwe nimugaragaze ibikorwa byanyu turebe

  • aka ni akumiro!!!!!!!!!! kora ibyawe bimenyekane hanyuma urekere iryo shyari ryawe, nkaburiya Jolly arazira iki?! ahaaaaaaaaaaaa nzaba numva cyakora conglatulations kuri we kandi ntanubwo erega ibyo dukora byose abantu bose babishima nuko rero jya ukora icyo wiyemeje utitaye kubiguca intege muvandimwe!

Comments are closed.

en_USEnglish