Digiqole ad

Bwa mbere ku Isoko, umugabane wa I&M Bank wazamutseho 16.6%

 Bwa mbere ku Isoko, umugabane wa I&M Bank wazamutseho 16.6%

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete, mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwandika I&M Bank-Rwanda ku Isoko ry’Imari n’imigabane.

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyize ku isoko imigabane 99,030,400 ingana na 19.81% yari ifite muri ‘I&M Bank-Rwanda’ ikitabirwa cyane kuko ubusabe bw’abifuje kuyigura bageze kuri 209%, kuri uyu wa gatanu iyi migabane yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ndetse ihita yitabirwa cyane.

Minisitiri Amb. Claver Gatete niwe wavugije inzogera mu rwego rwo gufungura icuruzwa ry'imigabane ya I&M Bank ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.
Minisitiri Amb. Claver Gatete niwe wavugije inzogera mu rwego rwo gufungura icuruzwa ry’imigabane ya I&M Bank ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Ku munsi wa mbere ku Isoko, I&M Bank yagurishwaga ku mafaranga 90 ku mugabane umwe mu isoko ry’ibanze (Initial Public Offer/IPO), hahise hacuruzwa 121,800 yaro ku mafaranga y’u Rwanda 12,129,000, yacurujwe muri ‘deals’ enye, ku gaciro k’amafaranga 105. Agaciro k’umugabane wa I&M Bank kahise kazamukaho amafaranga 15 angana na 16.6%.

Celestin Rwabukumba uyobora Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda yavuze ko kuba bakiriye I&M Bank Rwanda ari amahirwe kuko isoko rikomeje gukura, ngo yizeye ko bituma n’abantu baryitabira biyongera.

Leta irahamagarira n’izindi Banki kuza ku Isoko

Mu muhango wo kwandika ku mugaragaro iyi migabane ya I&M Bank ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko Leta y’u Rwanda yanyuzwe n’ibyavuye muri iri soko kuko bigaragaza ikizere abashoramari bafitiye ubukungu bw’u Rwanda, ndetse na I&M Bank by’umwihariko.

Min. Gatete yavuze ko Leta ifite ubushake bwo gukomeza kwegurira ibigo byayo abikorera binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane, ndetse no gukomeza iri soko kubera uruhare rifite mu iterambere ry’ibihugu.

Ati “…Isoko ry’imari n’imigabane ubu nibwo buryo bugezweho bwo kureshya amafaranga y’abantu ku giti cyabo bari aho ariho hose ku Isi, iyo ufite Isoko ry’imari n’imigabane rikora neza rifite ibicuruzwa, ntibiba bikiri ikibazo aho abantu baba bari hose n’amafaranga yabo, bafite uburyo bwo gushora imari bitabaye ngombwa ko baza gufungura ibigo hano ku mugabane.”

Minisitiri Amb. Claver Gatete yizeje abashoramari ko Leta izakomeza kubegurira ibigo byayo binyuze ku isoko ry'imari n'imigabane.
Minisitiri Amb. Claver Gatete yizeje abashoramari ko Leta izakomeza kubegurira ibigo byayo binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane.

Minisitiri yavuze ko nubwo ku isi yose hari abaguzi bashobora kwitabira ibicuruzwa bishyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, ngo Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda riracyafite ikibazo cy’ibicuruzwa bicyeya, asaba n’ibigo byikorera kurushaho kwitabira kujya kuri iri soko.

Ati “Kuba isoko ryacu rifite agaciro (capitalization) ka miliyari 3.5 z’amadolari ya America, riracyari rito cyane, bakeneye byinshi, Kandi dukeneye ko abikorera bazana ibindi bicuruzwa byinshi, ntabwo Guverinoma ariyo yonyine igomba gukomeza kuzanaho ibicuruzwa.”

By’umwihariko yasabye n’izindi Banki zikorera mu Rwanda kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kuko bituma abantu barushaho kuyizera kuko baba bakurikirana imikorere yayo.

Min. Claver Gatete yirinze kuvuga ko amafaranga avuye mu kugurisha iyi migabane azahita ashorwa yose mu kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera nk’uko byari byavuzwe mbere, avuga ko azashorwa mu bikorwaremezo muri rusange, harimo n’icyo kibuga.

I&M Bank-Rwanda yabaye ikigo cya munani kigiye kujya gicuruzwa ku isoko ry’imari, ikaba isanzeho Banki ya Kigali, Equity Bank, KCB, Bralirwa, Crystal Telecom, NMG, USL.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Amb. Claver Gatete, mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma yo kwandika I&M Bank-Rwanda ku Isoko ry'Imari n'imigabane.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete, mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwandika I&M Bank-Rwanda ku Isoko ry’Imari n’imigabane.

Soma inkuru: Ubwitabire bw’abifuzaga kugura imigabane ya I&M Bank bwageze kuri 209%

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish