Digiqole ad

Bwa mbere ku Isi umwana yavutse binyuze mu babyeyi batatu muri Ukraine

 Bwa mbere ku Isi umwana yavutse binyuze mu babyeyi batatu muri Ukraine

Ubu buryo bwo gufasha abagore kubyara batanduje abana babo binyuze mu ikoranabuhanga burakibazwaho byinshi

Abaganga b’i Kiev muri Ukraine bavutse umwana ukomoka ku babyeyi batatu binyuze mu buryo abahanga bw’ikoranabuhanga ryitwa three-person IVF.

Ubu buryo bwo gufasha abagore kubyara batanduje abana babo binyuze mu ikoranabuhanga burakibazwaho byinshi

The Times ivuga ko ibi ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’ubuvuzi. Abaganga b’i Kiev bakoze buriya buvumbuzi bagamije gufasha abagore bafite ikibazo cy’ingirangingo ya mitochondria zidakora neza.

Bafashe intanga y’umugore ufite mitochondria zirwaye bayihuza n’iy’undi mugore muzima zombi bazihuza n’intanga ngabo nzima bakoramo igi rivamo umwana wavutse tariki ya 5 Mutarama 2017.

Mu bitaro byitwa Nadiya Hospital byo muri Kiev niho abahanga bahurije ziriya ntanga.

Valery Zukin wari uyoboye itsinda ryabikoze yabwiye BBC ko basanze bizafasha cyane ku babyeyi bazapimwa bagasanganwa ikibazo cy’uburwayi bwatuma batatwita ngo babyare.

BBC ivuga ko uyu mwana ari uwa mbere ku Isi wavutse muri buriya buryo bwa three-person IVF ariko abaganga bo muri Mexico babashije gukora undi muntu mu buryo bw’ikoranabuhanga butandukanye n’ubu.

Nubwo ibi ari byiza ku babyeyi bifuza abana hari impaka zityaye mu ruhando rw’abahanga mu mategeko n’abahanga muri science zerekeye uko umwana uvutse muri ubwo buryo azakura yiyumva.

Ibibazo bitandukanye, nko kumenya ngo ni nde mubyeyi mu by’ukuri muri abo bose? Ese ko kubaho kwe byaciye muri science nakura azabifata ate? Aho ntazatekereza ko atari umuntu nk’abandi, ko yavutse mu buryo budasanzwe?

Ibyo ni ibibazo bamwe bibaza ku buzima bw’abana bazavuka muri ubu buryo bukoresheje ikoranabuhanga mu buvuzi rigezweho mu Burayi.

Uretse Ukraine, ubu buhanga bwageze mu Bwongereza ariko abanyamategeko ntibaremeranywa ku itegeko ryabugenga.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Buri gihe umuntu ahora ashaka gukora ibinyuranye n’ibyo Imana yagennye. Ikizakurikiraho ni ukurimbuka.

Comments are closed.

en_USEnglish