Bwa mbere Kitoko yashyize hanze amashusho y’indirimbo kuva yajya hanze y’u Rwanda
Bibarwa Musabwa umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’u Bwongereza wamenyekanye muri muzika nka Kitoko, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Rurashonga” nyuma y’imyaka igera kuri itatu nta video ashyira hanze.
Ngo imwe mu mpamvu yaba yaratumye amara icyo gihe nta mashusho y’indirimbo ashyira hanze, ni uburyo kubona ishuri byabanje kumugora. Bityo bituma asa nuba ahagaritse ibikorwa bya muzika igihe gito.
Indirimbo yise “Rurashonga” ibaye indirimbo ya kabiri akoze kuva yajya mu gihugu cy’u Bwongereza. Mu mpera z’umwaka wa 2014 yakoze iyo yise “Mama” gusa ntiyayikorera amashusho.
Kitoko wiga ibijyanye na politike muri Kaminuza ya South Bank Universty mu mwaka wa mbere, avuga ko agiye kongera gushyira imbaraga muri muzika nka mbere akiri mu Rwanda.
Abitangariza Umuseke yagize ati “Ntabwo ari uko nari nararetse muzika, ahubwo nabanje kurwana intambara yo kubona ishuri nigamo ririmo ibyo nshaka kwiga. Gusa kugeza ubu ndasa naho maze kubishyira ku ruhande ngiye kongera kwita kuri muzika nkuko nayikoraga mbere”.
Abajijwe niba igihe yaba arangirije amasomo ajyanye n’ibya politike arimo kwiga yahita aza gukorera mu Rwanda, yavuze ko ariyo gahunda ya mbere afite mu mutwe ataba hanze y’u Rwanda nta kintu ahakora.
Kitoko yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Ikiragi, You, Isi n’abantu, Urukundo, Reka ubwoba, ndetse n’izindi.
Reba amshusho y’indirimbo “Rurashonga” ya Kitoko.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=rw0ABj8ZPFk&%3Bitct=CAwQpDAiEwjF6p2LtYbDAhVFNBwKHeZVANkyC2M0LXZpZGVvcy11WhhVQ3lvX0d6Z3ozMlZfb2xxWXM1bUJpWnc%3D&%3Bhl=en&%3Bgl=US&%3Bclient=mv-google&app=desktop” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nibyo ntiwaririmba uri muri procedure d’asile …,iba yarabanje kugupiga banza ubone agakaratasi ibindi bizaba biza musics niyo wasaza urayikora !!!!
Bne chance Joooo
SHYA NDABONA IRWESAMASIMBI HARAMUGUYENEZA KANDI N`AYAMASHUSHO NTACYO ATWAYE