Bwa mbere inama ya Global Women’s Summit izabera mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe
Mireille Karera, uri mu bari gutegura iyi nama ya Global Women‘s Summit ya mbere ije hano mu Rwanda, yaganiriye n’Umuseke avuga ko izaba tariki ya 8 Werurwe 2016 hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, yatubwiye byinshi mu biteganyije n’akamaro inama ifitiye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Yadutangarije ko iyi nama ari imwe mu zisaga 1000 zitegurwa n’Ihuriro ry’abagore b’abayobozi (Bayobora ibintu bitandukanye ku Isi), Women Information Network (WIN) ryashingiwe muri America mu 2009. Isosiyeti ye yitwa, Kora Associates yatangirije i Dubai, ngo ni yo yagize uruhare mu kuzana iyi nama kugira ngo abana, abagore b’u Rwanda, babone amahirwe yo kugaragaza hanze ibyo bakora.
Yavuze ko abandi bagize uruhare mu kuna iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko “Towards Vision 2020, Women Leading Innovative Transformation”, aro umuryango New Faces New Voices Rwanda Chapter (NFNV), washinzwe na Mme Jeanette Kagame ubu ukaba uyoborwa na Monique Nsanzabaganwa, Visi Guverineri wa Banki y’Igihugu, n’ikigo IFC World Bank Group.
Karera yatangarije Umuseke ko kugira ngo iyi nama atekereze ko yayizana mu Rwanda, ari uko Company ye, Kora Associates igamije gufasha abantu ku giti cyabo uko bakwiteza imbere, (personal development) no kubaha ubumenyi mu ishoramari kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuyeho mu byo bakore, nyuma bakanazana impinduka.
We nk’Umunyarwandakazi, avuga ko yarebye aho yabaye i Dubai, muri Africa y’Epfo, i London mu Bwongereza, no mu Budage, n’ahandi hirya no hino ngo yakunze gukora mu bijyanye n’iterambere ry’umugore, ndetse I Dubai yari ayoboye Inama igamije iterambere ry’Abagore (Women Council) i Dubai, yumva ko no mu Rwanda ibyo bitekerezo byiza byahagera.
Agira ati “Icyo tugamije ni ugufasha abantu ngo bamenye agaciro kabo, biteze imbere bigere n’aho batuye mu gace bakoreramo. Iyo umeze neza ufite ‘ibyiyumviro byiza’, ni uko uteza imbere aho uba hose ari mu cyaro, mu mujyi, i Burayi, ari muri Africa… nicyo tugamije, gufasha abantu kumenya agaciro kabo, n’uruhare bagire mu guteza imbere aho bari.”
Aho ngo niho yatangiye kwibaza ati ‘kuki ibi bitaba hano iwacu?’.
Muri Africa, Karera yabwiye Umuseke ko iyi nama ari nshya kuko ngo iheruka kubera muri Africa y’Epfo muri Kanama 2015, indi ngo ni iyi izabera mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2016 ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Ati “Agaciro k’iyi nama, twita ku bintu bitatu, ‘Uburezi’, aho umuntu ufite ikigo yashinze afasha abandi kobongerera ubumenyi kugira ngo bashobore gutera imbere. Ikindi ni uko abagore bamaze gutera imbere babasha kubera abakobwa bato n’abagore bo mu cyaro urugero, bagahabwa ubufasha bwatuma na bo bakora imishinga bakiteza imbere, bakanahuzwa n’abashoramari.”
Mu nama y’i Kigali, abagore 20 batoranyijwe bahuguwe iminsi itanu, ku wa gatanu nibwo harangije gutoranywamo batanu bazageza ku bandi imishinga yabo myiza, imbere y’abari mu nama, nyuma hakabaho kuyijonjoramo itatu izahabwa ibihembo.
Uretse amafaranga bazahembwa (yanze kuyavuga mbere y’uko igikorwa kizaba), bazatemberezwa ahandi ku Isi, harimo no kujya i Dubai ku buryo bizabafasha kuhigira uko bateza imbere ibyo bakora n’ibigo bayoboye.
Iyi nama y’i Kigali izaba ihuriwemo n’abantu 300 harimo abayobozi ba Banki y’Isi, ab’amabanki akorera mu Rwanda, Abaminisitiri, barimo na Oda Gasinzigwa ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, n’abandi bantu batumiwe bazatanga ubuhamya bw’ibyo bagezeho, nka Tumi Frazier, ushinzwe Global Women’s Summits muri Africa.
Hazaba kandi hari Stacey Speller, na we atumirwa mu Nama mpuzamahanga akaba n’Umwanditsi muri America, hazaba hari na Melanie Hawken, washinze ikigo Lionesses of Africa.
Bimwe mu bizaganirwa harimo kureba uko udushya tw’Abanyarwandakazi twagera ahandi ku Isi bakatwigana. Hazaganirwa ku iterambere ry’umugore muri Africa mu bijyanye no guhanga umurimo, umuyobozi wa RDB, Francis Gatare akazaba avuga ku ruhande rw’u Rwanda icyo bakora.
Monique Nsanzabaganwa azavuga ku buryo bushya bwo guteza imbere abagore, aho hakaba hazaganirwa ku kigega cy’abagore kizaba kirimo miliyoni 20 z’amadolari ya America ($20M), aho abagore b’Abanyarwandakazi bagomba gushyiramo miliyoni 5 z’amadolari, na Leta y’u Rwanda ikazashyiramo andi angana atyo, izindi miliyoni 10 z’amadolari zikazava mu baterankunga.
Karera agira ati “Ni igikorwa kigamije guteza imbere Abanyarwanda.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW