Digiqole ad

Bwa mbere abaganga batandukanyije abana basangiye ibihaha, n’umwijima, impindura, n’umutima

Abana b’abakobwa  b’impinja bavutse bafatanye bafite amezi icumi ejo babashije kubagwa n’abaganga barabatandukanya ntacyo babaye. Ntibisanzwe ko abana bavuka bafatanye umwijima, urwagasya, ibihaha n’izindi nyama zo mu  nda babagwa bagatandunywa amahoro ntawe ahasize ubuzima. Ababyeyi b’aba bana basabwe  n’ibyishimo byinshi nyuma yo kubona abana babo ari bazima nyuma y’akazi ko kabatandukanya kamaze amasaha 26.

Abaganga batandukanya aba bana
Abaganga batandukanya aba bana

Knatalye Hope na Adeline Faith Mata bavutse umwaka ushize. Kubaga aba bana byamaze amasaha 26 mu Bitaro  by’abana byo muri Texas. Abana ba kabuhariwe mu kubaga abana bagera kuri 12 nibo babaze aba bana

Bari bafatanyije n’abaganga batera ikinya batandatu, hamwe n’abaforomo umunani. Kugeza ubu aba bana b’impanga bari kwitabwaho  n’abaganga muri ibyo bitaro.

Nyina w’abana Elysse yavuze ko atabona amagambo yo gushimira abaganga kuba barabashije gutandukanya abana be ubu buri wese akaba agiye kuzabaho ukwe akora icyo ashaka adafatanye na mugenzi we.

Abaganga mu gikorwa cyo gutandukanya aba bana bavutse bafatanye
Abaganga mu gikorwa cyo gutandukanya aba bana bavutse bafatanye
Ababyeyi b'abana babasezeraho mbere y'uko bajya kubagwa
Ababyeyi b’abana babasezeraho mbere y’uko bajya kubagwa
Nyina Elysse ati: Imana ishimwe
Nyina Elysse ati: Imana ishimwe
Se w'abana byamurenze
Se w’abana byamurenze
Nyirakuru w'abana yaje kwirebera abuzukuru be bamaze kubagwa kwa muganga
Nyirakuru w’abana yaje kwirebera abuzukuru be bamaze kubagwa kwa muganga
Sekuru w'abana amarira yaranze arashoka ku matama kubera ubwuzu yari afitiye abuzukuru be
Sekuru w’abana amarira yaranze arashoka ku matama kubera ubwuzu yari afitiye abuzukuru be
Muganga mukuru yaje kwishimana n'ababyeyi b'abana ko abana babo babashije kubagwa neza
Muganga mukuru yaje kwishimana n’ababyeyi b’abana ko abana babo babashije kubagwa neza
Ababyeyi b'abana bahobera abaganga babashimira akazi gakomeye bakoze
Ababyeyi b’abana bahobera abaganga babashimira akazi gakomeye bakoze

Mailonline
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Imana ni igitangaza koko !!!! icyubahiro nicyayo kuko niyo yakoreye mubaganga!!!amen amen

  • Imana Nisingizwe mu Ijuru.Koko ni Nyirububasha.

  • Mana ukiza abana b’abandi urankirize n’uwanjye.

  • Thank you Lord

  • These are the kind of doctors we need in Rwanda.

  • Ese babahaye undi mutima, n’ibindi bihaha, n’undi mw’ijima n’indi mpindura, ko mwavuze ko bari babihuriyeho bivuze ko bombi bari basangiye izo ngingo? hakenewe ibindi bisobanuro kuri iyi nkuru

  • Groly to God, Imana n’ubwo buri wese yigira intungane ngo niwe ukijijwe ariko twese iratuzi kandi iyakuye Daniel mu rwobo rw’intare igakura Shadrack na Bedinego mu itanura ry’umuriro nubu iracyakora, niyo kwiringirwa. Amen

  • Imana Ishoboye Byose Turayishima Nanjye Ndi Umugabo Wo Kubihamya.

Comments are closed.

en_USEnglish