Digiqole ad

Bwa mbere abaganga babyaje ingagi nk’uko babyaza abagore

 Bwa mbere abaganga babyaje ingagi nk’uko babyaza abagore

Iyi ngagi yamaze ijoro ryose ku bise

Ubundi ingagi ntizibyazwa n’abantu ariko mu cyumweru gishize ingagi abantu bakoze ikidasanzwe babyaza ingagi ku nshuro ya mbere. Iyi ngagi yaraye kubise ijoro ryose ibyara bucyeye kuwa gatanu ushize. Ni mu kigo kibamo ingagi muri Philadelphia,US. Iyi ngagi ngo kubyara byari byayigoye cyane maze iratabarwa abantu barayifasha.

Iyi ngagi yamaze ijoro ryose ku bise
Iyi ngagi yamaze ijoro ryose ku bise

 

Ingagi ni inyamaswa zifite byinshi zihuriyeho n’abantu niyo mpamvu mu babyaje iyi ngagi yitwa Kira ifite imyaka 17 ryari itsinda ry’abavuzi b’inyamaswa bari kumwe n’abasanzwe bazobereye mu kuvura abantu, by’umwihariko kubyaza abagore.

Iyi ngagi babyaje ngo iri mu bwoko bw’iziri gucika ndetse iri mu zikomoka mu misozi yo muri aka karere ka Africa.

Abaganga babaze Kira barimo abakora mu bigo bya Kaminuza nka University of Pannsylvania na Thomas Jefferson University.

Kira yabashije kubyara ingagi y’ingabo nyuma y’isaha imwe n’igice, yabyaye ariko uko bayibaze ‘bakayongerera’ kugira ngo umwana wayo avuke neza.

Ingagi nka ziriya ziba mu bigo ngo ubusanzwe iyo zigiye kubyara bazitera imiti ituma ibise byiyongera ariko ibindi zikirwariza. Bwari ubwa mbere bafashije iyi kubyara.

Iyi ngagi Kira ikomoka ku yindi bibana yita Motuba ifite imyaka 32. Motuba kandi ifite indi ngagi y’ingore yabyaye yitwa Amani yavuze muri Kamena umwaka ushize.

Izi ngagi zikomoka mu misozi yo mu burengerazuba bwa Africa.

Itsinda ry'Abaganga basanzwe bavura abantu hamwe n'Abaveterineri nibo bayibyaje
Itsinda ry’Abaganga basanzwe bavura abantu hamwe n’Abaveterineri nibo bayibyaje
Ingagi yavutse ibyaje n'abaganga benshi
Ingagi yavutse ibyaje n’abaganga benshi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mbega byiza bakoze bayitabara disi

  • Niyonkwe kandi isubireyo ntamahwa!

Comments are closed.

en_USEnglish