Digiqole ad

Burya ngo ubushomeri bwibasira abasore kurenza inkumi!

Mu mateka y’ibarurishamibare ry’umurimo bigaragara ko umubare w’abasore badafite akazi ari bo benshi kurenza umubare w’inkumi!

Ubushomeri bwibasira abasore kurenzea inkumi
Ubushomeri bwibasira abasore kurenzea inkumi

Ihungabana ry’ubukungu ku isi mu mwaka wa 2009, nibwo iyi mibare yagaragajwe n’ikigo gishinzwe kwiga ibijyanye n’umurimo (Centre d’études sur l’emploi), ku bushakashatsi bwakorewe ku basore n’inkumi barangije amashuri mu mwaka wa 2004, byagaragaye ko nyuma y’imyaka itanu nyuma yo kurangiza amashuri,12% by’inkumi nibo batari bafite akazi na 15% by’abasore.

Ihungabana ryibasiye cyane cyane imirimo ibarizwamo abasore nk’ubwubatsi n’ubwikorezi, mu gihe mu mirimo ikorwa n’inkumi ijyanye no gutanga serivisi yo itigeze yibasirwa cyane n’ihungabana ry’ubukungu . Hagati ya 2008 na 2009, 25% by’abakobwa nibo batari bafite akazi, naho abasore  35%  nibo babuze akazi.

Nkuko tubikesha lemonde, ngo byagaragaye kandiko mu gihe abasore n’inkumi bageze mu kazi,abasore nibo babona akazi keza kurenza inkumi banganya impamyabumenyi. Ku barangije amashuri muri 2004 bakoreweho ubushakashatsi, abasore babonye akazi gafite kontaro itarangira (contrats à durée indéterminée) ni inshuro ibyiri kuruta abakobwa bagenzi babo. Naho umukobwa umwe kuri bane(1/4) udafite impamyabumenyi abona akazi, naho umuhungu umwe ku icumi(1/10) udafite impamyabumenyi niwe ushobora kubona akazi.

Umuseke.com 

2 Comments

  • Birumvikana cyane rwose! abakobwa bagirirwa impuhwe cyane kurusha abasore kdi bafite umutungo kamere utuma abagabo babakunda!Basore twihangane Imana iratuzi azayubeshaho.

  • Njye muzansubize ku bijyanye nibimenyane mu itanga ry’akazi nimubikemura bizamera neza akazi kajye kabonwa n’ugakwiye.Thanks

Comments are closed.

en_USEnglish