“Burya inkono ihira igihe nta mpamvu yo kwiheba”- TBB
Itsinda rigizwe n’abasore bagera kuri batatu, Mc Tino, Bob na Benjamin rimwe mu matsinda akora injyana ya Afrobeat, nyuma y’aho batabonekeye ku rutonde rw’abahanzi 15 bazatoranywamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane rigiye kuba, ngo nta mpamvu yo gucika intege.
Ahagana ku isaha ya saa moya n’igice zo ku mugoroba wo ku itariki ya 25 Gashyantare 2014 ni bwo hashyizwe ahagaragara abahanzi bagera kuri 15 bazavamo 10 bazakomeza urugendo muri PGGSS4, istinda benshi bemezaga ko rishobora kuza mu bahanzi bakoze cyane ari ryo TBB ntiryashoboye kurenga umutaru.
Mu magambo yuzuye agahinda n’ishavu ryinshi Mc Tino abonye ko bataje muri abo bahanzi yahise avuga ati “Banyamakuru mwese muri hano namwe bayobozi ba Bralirwa twumvikane, ntabwo nishimiye kuba tutagaragaye muri aba bahanzi ariko PGGSS5 nimba izaba ntitubonekemo hazaba hari ikibazo gikomeye, gusa nta kindi umuntu yarenzaho kuko inkono ihira igihe.”
Ibi rero byahise bituma abantu bari aho bibaza impamvu koko iri tsinda ritagaragaye kandi riri mu matsinda yakoze cyane ndetse rinamaze igihe muri muzika aho wasangaga hari abandi bahanzi baje kuri urwo rutonde batunguranye.
Umva indirimbo ‘Vuza ingoma’ TBB yakoranye na Jay Polly
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nibihangane. tbb i love u
Comments are closed.