Digiqole ad

Burya guhekenya amenyo ni indwara

Guhekenya amenyi waba ubishaka cyangwa se usinziriye ni indwara kuko ishobora gutera ubumuga bubuza uyirwaye kurya nk’uko bisanzwe, kandi ishobora kuvurwa igakira iyo ivuwe ku gihe.

Umuntu ashobora guhekenya amenyo ku manywa cyangwa se asinziriye. Iyi ndwara iterwa ahanini no kuba umuntu afite ibibazo cyangwa se afite umuhangayiko,stress. Usanga rero umuntu agenda yivugisha mu muhanda ahekanya amenyo ku buryo agera aho akabimenyera ku buryo no kubyikuramo biba bitagishoboka. Ariko noneho ku bantu babikora  basinziriye biba birenze, kuko ngo bo akenshi batanamenya ko babikoze.

Nk’uko muganga Alphonsine Mukandori wo mu Bitaro Bikuru bya Kigali, yabitangarije BBC, ngo niba utabizi ko ubikora nawe uzabibwirwa n’uko iyo ubyutse mu gitondo wumva ubabara umutwe. Ibi biterwa no kurara uhekenya amenyo. Kugira ngo ubireke ni uko wajya ujya kuryama ukabanza ugacunga ko udafatanije amenyo.

Gusa iyi ndwara abaganga barayizi, niba byakunaniye kwicunga mbere yo kuryama, wabagana. Baguha Night Guard, agaplastike ushyira hagati y’amenyo yo hasi n’ayo hejuru, noneho wajya guhekenya ugahekenya ako gaplastike ntukubanyeho amenyo.

Iyo utinze kujya kwa muganga uzasanga bigukomeranye noneho umubiri wo hejuru w’iryinyo (dentime) ugashiraho ku buryo iyo unyoye nk’ibintu birimo isukali, ibikonje se  cyangwa ibishyushye ubyumva.

Niba ugeze kuri uru rwego rero, barabanza bagasana iri ryinyo bakanaguha umuti wo gukoresha woza amenyo, maze wamara gukira bakaguha ka night guard, kugira ngo ibyo bahomye na byo ntubihekenye. Akenshi rero iyo uhekenya ku manywa usanga niba ubikoze, ka kantu karakubangamira bityo ugasanga bigiye bikuvamo.

Mu gihe ku benshi mu banyarwanda guhekenya amenyo babifata ngo kuba ari ikimenyetso kigaragaza umuntu warakaye cyangwa ngo ufite ibibazo, bigafatwa nk’imyifatire isanzwe ngo buri wese akwiye gukangurira urwaye iyi ndwara kwihutira kwa muganga.

Umuseke.com

1 Comment

  • Nibyiza ko twirinda aho kwirirwa kwa muganga.
    Murakoze kandi kutugira inama.

Comments are closed.

en_USEnglish