Digiqole ad

‘burundu y’umwihariko’ Mbarushimana yari yakatiwe na Gacaca, yateshejwe agaciro

 ‘burundu y’umwihariko’ Mbarushimana yari yakatiwe na Gacaca, yateshejwe agaciro

Emmanuel Mbarushimana ashinjwa icyaha cya Jenoside. Photo/Umuseke

*Mbarushimana yongeye kugaruka kuri attestation de deces z’abo ashinjwa kwica, Ubushinjacyaha buti “nawe azagaragaze attestation de vie”

*Me Shoshi yambuwe ijambo mu gihe kitazwi…Ngo Urukiko ntirukwiye kumubaza iby’ihazabu

*Mbarushimana akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50

*Yari yasabye gufungurwa, Urukiko rwabitesheje agaciro

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bukurikiranyemo Emmanuel Mbarushimana ibyaha birimo ibya Jenoside, kuri uyu wa 25 Mutarama 2016 Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwatesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko rwa Gacaca rwari rwakatiye uyu mugabo igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko kugira ngo adakomeza gufatwa nk’uri kuburanishwa kabiri ku cyaha kimwe nk’uko yari yabigaragaje.

Emmanuel Mbarushimana ari gushinjwa icyaha cya Jenocide.Photo/Umuseke
Emmanuel Mbarushimana ari gushinjwa icyaha cya Jenocide.Photo/Umuseke

Mbarushimana utaratangira kugira icyo avuga ku kirego cyamaze gusomwa n’Ubushinjacyaha, aherutse kubwira Urukiko ko ashobora kuba ari kuburanishwa kabiri ku cyaha kimwe kuko Ubushinjacyaha butaragaragaza ko icyemezo gitesha agaciro ikindi cyemezo yafatiwe n’Urukiko rwa Gacaca rwa Dahwe mu karere ka Gisagara aho yahamijwe gukora Jenoside ariko agahungira muri Denmark agakatirwa adahari.

Ashingiye ku ihame ryo gufatwa nk’umwere mu gihe umuntu atarahamwa n’icyaha no kuba iki cyemezo cya Gacaca kitarakuweho mbere yo kuburanishwa, Mbarushimana yavugaga ko ibimaze kuba muri uru rubanza byose bikwiye guteshwa agaciro ndetse akarekurwa kuko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu iburanisha ryo kuwa 31 Ukuboza 2015 Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko gutesha agaciro iki cyemezo gusa uruhande rw’uregwa rwo ntirubikozwe ruvuga ko ubu busabe butakorerwa muri uru rubanza.

Ashingiye ku ngingo ya 8 yo mu gitabo cy’amategeko akuraho Inkiko Gacaca akanagena imigendekere n’imikirize y’ibibazo byasizwe na zo; Umucamanza yabwiye Impande zombi ko iri tegeko rivuga ko iyo umuntu yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca akoherezwa mu Rwanda aburanishwa n’Urukiko rubifitiye ububasha.

Umucamanza yavuze ko iri tegeko ntaho rivuga ko icyemezo cya Gacaca kibanza guteshwa agaciro mbere y’uko ruregerwa bityo ko igihe cyose byakorwa. Ko bityo kuva ubu kiriya cyemezo giteshejwe agaciro.

Mbarushimana wagaragaye nk’uguye mu kantu nyuma y’aho Umucamanza avugiye ko iki cyemezo giteshejwe agaciro yahise ajuririra iki cyemezo avuga ko gifashwe n’ubundi hatagaragajwe ibyo yari yasabye (kugaragaza icyemezo gikuraho icy’Urukiko rwa Gacaca) ahita asaba ko urubanza rwahagarikwa mu gihe ubu bujurire bwe budafashweho umwanzuro, ariko Urukiko rubitesha agaciro.

Me Shoshi ngo ntateze kwereka Urukiko aho yishyuriye ihazabu rwamuciye

Yatse ijambo ngo yunganire Umukiliya we; Me Bizimana Shoshi uherutse gucibwa ihazabu mbonezamubano yo gutinza nkana Urubanza yabajijwe niba yarishyuye iyi hazabu avuga ko atari akwiye kuba abibazwa n’Urukiko.

Me Shoshi utariye iminwa yagize ati “ntangazwa no kuba ari mwe (Abacamanza/Urukiko) mumbaza niba narishyuye, nkibaza niba mwarasimbuye abahesha b’Inkiko cyangwa atari ukumbuza umutekano ngo nunganire umukiliya wajye. Nindamuka nishyuye sinzabibereka nzabyereka abashinzwe”

Uyu munyamategeko wakoreshaga imvugo atamenyereweho muri uru rubanza, yabwiye Umucamanza iki cyemezo cyahonyoye uburenganzia ahabwa n’Itegeko Nhinga ry’u Rwanda kuko cyafashwe atabanje kumvwa.

Atanyuranyije n’ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Me Shoshi adakwiye guhabwa ijambo mu rubanza urwo ari rwo rwose mu gihe atarishyura iyi hazabu, Umucamanza yahise ategeka ko Me Twagirayezu Christophe (usanzwe ufatanya na Shoshi kunganira Mbarushimana) ari we wenyine wemerewe kugira icyo avuga yunganira uregwa urubanza rugakomeza.

Uregwa nawe yasabwe kuzana icyereka ko abo ashinjwa kwica bakiriho, niba agisaba icyerekana ko bapfuye

Mbarushimana wakomeje agaragaza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitumvikana, yongeye kugaruka ku bo akurikiranyweho kuba yarishe n’abagizweho ingaruka n’ibikorwa akurikiranyweho gukora muri Jenoside.

Ati “ niba hari abakiriho hakwiye icyemezo cy’amavuko n’icy’urupfu.”

Ubushinjacyaha bwakunze kuvuga ko ibi ari agashinyaguro uyu uregwa Jenoside yongeye gakorera abarokotse. Bwavuze ko ibisabwa n’uregwa bidafite agaciro ndetse ko nta n’urundi rubanza byabayemo.

Umushinjacyaha Jean Bosco Mutangana ati “wenda we yazagaragaza attestation de vie z’abo tumurega ko yishe.”

Uretse kuvuga ko ikirego kitumvikana, uregwa yongeye kuvuga ko akeneye abantu bihariye bo gukora iperereza (enquetteurs prive) rimushinjura, Ubushinjacyaha bubitera utwatsi buvuga ko nta tegeko na rimwe rigena aba bantu.

Iburanishwa ryimuriwe tariki ya 03 Gashyatare 2016 Urukiko rutanga umwanzuro kuri ubu busabe bw’uregwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • bazabazanirenababuraniye Arusha, mubakanire urubakwiye. None se ibihumbi mirongo itanu ubwo yaba yarishe Komoni yose? Iyi mibare rimwe na rimwe haba harimo kutabyumva neza. wakwica aba bantu bose ra?

  • @UWe,jya ukoresha ubwenge bwawe utekereze cyane. Araregwa ko yagize uruhare mu rupfu rw’abo bantu 50,000; wenda yashishikarije abandi kubica, wenda nawe hari abo yishemo, wenda yerekanye aho bihishe cg yanze kugira abo ahisha, wenda yagiye mu nama zitegura kubica, wenda yashyizeho conditions zituma gupfa kwabo gushoboka cyane,…Ibi byose nibyo ubutabera burimo gucukumbura.

    Gusa uyu mugabo azanye challenges nkeka ko abacamanza n’abashinjacyaha batari biteze kuko bishobora kuba ari ubwa mbere umuntu asabye kugaragarizwa ko koko abo bantu aregwa bababyeho, kandi ko bapfuye, akanongeraho ko agomba kubanza agakurirwaho ibihano yahawe na gacaca agatangira kuburana ari mwere, yarangiza agasaba ko akeneye no gushaka abantu bamukorera iperereza ryerekana ko koko abo bantu atagize uruhare mu rupfu rwabo ! Mbese ni akumiro gusa ! Ariko niba yarishe abantu yagombye kwemera icyaha, hamwe n’igihano hanyuma kandi agasaba n’imbabazi society nyarwanda n’imiryango yiciye.

    • wenda, wenda, wenda!!!!( ibintu utari sure of ukabishinjya umuntu nabyo urabihanirwa)

      Uwo reo nibwo bwenge urusha abandi!!!kwanga guhisha abatutsi muri genocide se nabyo birahanirwa?????

      • ..@ Uwase. Ese wa Nterahamwe we urifuza gushyigikira izi mvugo za Mbarushimana z agashinyaguro kugira ngo abacu bizarangire nk aho biyishe. Imyaka 22 ishize wari wumva hari uwirega ko yabishe cyane cyane mu bari abategetsi. Uyobewe se ko abacu bishwe mu buryo butegue neza, inama zabanje gukorwa, ibikoresho byakusanijwe, imbunda zashatswe Umuhutu yahagurutse mu gihugu cyose ngo mpaka umutsi ashireho, icyangombwa ni uko yageze mu maboko yacu di, biriya arimo ni amatakira ngoyi ariko hazabaho itariki imwe urubanza rusomwe rurangire kandi na gacaca yari yararurangije ni uko nyine ari iyi si itagira impuhwe. Tuza rero azahanwa nubu kandi awurimo nushaka uziyahure.Mwamennye amaraso muzi ngo birarangiye muratwishe, ariko amaraso arasama,nimuhame hamwe.Mushyira imbaraga nyinshi mu guhakana no gupfobya none mwongeyeho no gushinyagura bigaragaza ko nta kwicuza na guto kubarimo. Ibi rero bitwongerera imbaraga mu bwirinzi buhoraho kuri twe n abazadukomokaho. Ubugome mwatweretse nubu mukitwereka ni ukutwibutsa ko tutagomba kugoheka na gato.Tubakundira ko mutazi kubihisha. Ni byiza cyane biradufasha, mujye mubitwereka buri munsi kuko guhinduka byo ntibiteze kuri mwe

      • Ubucamanza bw’abantu ku isi yose niko bukora, butangira bureba ibimenyetso buhawe n’abagenzacyaha/abashinjacyaha, bwasanga ari ibimenyetso bifite ishingiro, bukibaza buti “WENDA yarabikoze cg ntiyabikoze”. Kuko aba asanzwe ari umwere, niyo mpamvu ahabwa umwanya wo kwerekana ko ibyo ashinjwa ari ukumubeshyera.

        Njye kugeza n’ubu sindumva umuntu utishimira ko ubucamanza bucira imanza umuntu wese ucyekwaho kugira uruhare muri aka kaga katugwiririye, ahubwo icyo wagombye gusaba, ukanaharanira cyagombye kuba gusaba ubucamanza bwigenga kandi bw’umwuga ku buryo ntawe urenganira muri iyo process. Iyo hataba genocide muri iki gihugu, ntabwo Mbarushimana aba ahagaze hariya ashinjwa biriya.

        Ikindi kandi ni ngombwa ko wishyira mu mwanya w’abiciwe ababo, kugirira undi ikintu bita EMPATHY (n’ubwo we yaba ntayo agufitiye) ni kimwe mu bizakiza uru Rwanda…Ugomba kumenya ko amategeko agenga igihugu (1994), amategeko y’umuco nyarwanda, amategeko y’umutima-nama wawe avuga ko niba umuntu (umuco wo ushyiram n’inyamaswa ihunga) aguhungiyeho, ubona ko ari mu byago byugarije ubuzima bwe ugomba kumurwanaho ukamuhisha cg ukamufasha gukomeza guhunga igishaka kumwica, iyo utabikoze akaza kwicwa, ufatwa nk’uwagize uruhare mu rupfu rwe.

        Ni ngombwa rero ko every drop of blood spilled on this land should be paid here on this land, ibyo bavuga byo mw’ijuru ntabyo, ni ikinyoma !

  • Mbarushimana yarize kbsa.kuko uburyo aburanamo bigomba kwigisha nabashinjacyaha burwanda bikabongerera ubumenyi bwo gushinja hagataho atazabatsinda.urebe ko abacamanza bitabakomeranye

    • Urumva kuvuga ko habanza guteshwa agaciro ibyaha byari byaramaze kumuhama aribyo bikwereka ko yize cyane??? Urumva gukoresha imvugo z agashinyaguro ngo berekane ko koko abo ashinjwa bapfuye??? urumva aribyo byerekana ko yize??? Urumva se byo baramutse babimweretse akavuga ati noneho abo nishe nibaze banshinje, kuri wowe yaba akweretse ko yize cyane???? Muri make wowe JEAN DAMAS, imvugo zirimo gushinyagurira uwo wahemukiye kuko uziko ntacyo ari bugutware kuri wowe niyo mashuli menshi uvuga?? Ubwo nawe uri nkawe.Mwarafatanije cg ushyikiye ko yakoze ibyo akekwaho.

      • ariko nawe ntukigire intyoza cyane. gusa byo uwishe abantu ntagomba kubererekerwa nibimuhama agombe ahanwe

  • Yarize?yiziki?yize he? Ubu se atanihe na Bagosora wavuze ngo” muzanzanire abo ni she” niyo burundu yumwihariko ndumva arirwo ruhu rumukwiriye.seretifika yurupfu? Ninde wa gombaga kuyikora mwabiriya bihe uretse we kuko yarafite ububasha bwokwica akanakiza.ubwo nawe aviye kudutesha igihe nka Mugesera.

  • Nagiraga ngo nsubize UWIYISE KAKA byo bishoboke ko ibitekerezo byatanzwe hano byakurakaje ariko wihangane isi niko ibayeho, gusa nawe ntiwakagombye guhita uhamya umuntu ngo ni INTERAHAMWE kuko wasanga byaranabaye ataranavuka, ikindi kandi nabagiraho inama ni uko ntawe uba uzi undi rero niba warabashije kwiga ukajijuka wenda ukaba waragize amahirwe yo kumva NDI UMUNYARWANDA, NTIWAKAGOMBYE KUMUSUBIZANYA UBURAKARI, kuko byo mu rubanza niko bigenda sinzi ibyo wabashije kwiga, ariko nk’umunyamategeko iyo uburana witabaza ikintu cyose cyakurengera bien sur bashyiramo no kubeshya kuzana amananiza n’ibindi byabarengera byumvikane ko rero nawe ubu yatangiye kumva ingaruka z’byo yaba yarakoze uretse ko ubu ari umwere da selon le principe il est presume innocent jusqu’ a la condamnation definitif, so ni ukwihangana kuko ni moyen de se defendre arimo, kandi nawe uramutse ugeze imbere y’urukiko uretse ko atari byo nkwifurije wakoresha moyens zose zo kwiregura, rero wisubizanya uburakari wita abantu utazi interahamwe sinon ntacyo byakugezaho ndakurahiye.

  • @KAKA
    Nyamuneka ibyo uvuga birumvikana kandi urababaye ariko sibyiza ko utukanira muruhame kuko bitubaka ubisoma niba utari n’umukristo ariko waba umugwaneza ibyabaye ntibizongere.kandi n’abandi bumvireho gutukana s’impuguro n’ugukomeretsa

  • Ndagirango ngire inama mugenzi wacu wiyise KaKa,gutukana siko kwerekana ukuri,kuko ningwe ikwicira umwana ikakurusha uburakari.njyewe ndaguha ubuhamya,jenocide yarateguwe cyane rwose,ariko uburyo yateguwe siko byagenze,byabaye nkabyabindingo umutego mutindi uhitana nyirawo,nibwo jenocide yabaye Kubo itagenewe, akaba arinayo mpamvu abo yarigenewe bahingwa bukware,Babagerekaho nibyo batazi,ubuhamya naguha iwacu mumagepfo hari ibyobo Mungo,zabahezanguni babatutsi kd bafite namawese ukibaza ibyo byobo impamvu babicukuraga? Uzabaze abari bakuru muri 92-93-94 kunsengero zabahezanguni babarokore habaga ibyobo byaribyiki? Ariko uyumunsi dutangiye kwikora munda,noneho twinjiye no ba jenelar bashinjanya ubuswa nubusutwa,ton kuramba jenelar ru

Comments are closed.

en_USEnglish