Burundi: Bamwe mu bagize Komisiyo y’amatora basezeye
Amakuru yatanzwe na Pacifique Nininahazwe umwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi ayanyujije kuri Twitter arerekana amabaruwa abiri yanditswe na Spes Caritas Ndironkeye na Illuminata Ndabahagamye basezera muri Komisiyo y’amatora mu Burundi yitwa CENI gusa ukuriye Komisiyo Pierre Claver Ndayicariye we avuga ko ibyanditswe na Nininahazwe ari ibinyoma.
Bivugwa ko gusimbura aba babyeyi bizagorana kuko bisaba kubona ubwiganze bya bitatu bya kane by’abagize inteko ishinga amategeko y’Uburundi.
Muri izi mpera z’Icyumweru, abakuri b’ibihugu byo muri EAC basabye Uburundi kwigiza amatora imbere kugira ngo bubone uko butegura amatora neza.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Politique ntakazi karimwo karutwa nukwirirwa kurima! Ntamahoro karimwo, urutse kwama ufise umutima uhagaze, numutima ukurega (guilt).
abakeneye akazi ni benshi babasimbuze abadafite umurengwe
Nyamara mushishoze,iyi EAC nayo ishobora kuba iri mu bari kwenyegeza umuriro muri kiriya gihugu.
Biravugwa, kandi bishobora kuba aribyo, ko bariya bakozi babiri ba Komisiye y’amatora basezeye, hamwe na wa mugabo wo muri Cour Constitutionnelle nawe wasezeye, ngo baba barakoranaga rwihishwa n’abanyapolitiki bo muri opposition mu Burundi. Bitwaga ko ari abakozi bo mu nzego za Leta, ariko mu kuri barwanya Leta bakorera.
Abantu bakomeje no kwibaza kuki abo bakozi bose iyo basezeye bahungira mu Rwanda. Ese ntacyaba kibyihishe inyuma. Aho bigeze, abayobozi bo mu Rwanda bakwiye gushisoza ejo batazagwa mu mutego w’abanyapolitiki bo mu Burundi.
@Kiriyo, nanjye rwose simbishira amakenga, kuki badahungira muri Kongo, Tanzaniya cyangwa ahandi? bahungira mu Rwanda, cyangwa muri Uganda.Bagerayo bakabaha nurubuga mwitangazamakuru bagakomeza gukora politiki.Reta yu Burundi iyo ivuzeko u Rwanda rwivanga mu kibazo cyabo nsanga baba batari kwibeshya cyane duhereye kururiya watorokeshejwe nabantu bitwaje intwaro ngo batazwi hanyuma akajya mu Rwanda bugacya arikuvugira mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.
None se muragirango u Rwanda rwimuke rureke guturana n’u Burundi? None se U Rwanda rufite akamashini gapima impunzi ngo rumenye ibitekerezo byabo? Guhitamo guhungira mu Rwanda ibyo ndumva byabazwa impunzi kuko nizo zizana ntabwo ari Urwanda ruzihamagara. Sinumva impamvu muzitandukanya aba níbihumbi 30 byaje kuva mu kwezi gushize.
Byaba atari byiza rero u Rwanda rukomeje gucumbikira abarwanya ubutegetsi bw’Igihugu cy’Abaturanyi. Abayobozi bacu babyigeho neza, babashire kure y’umupaka kandi bababuze ibikorwa bya Politiki byose
Comments are closed.