Digiqole ad

Burundi: Afungiwe kubaga imbwa ye ashaka kuyirya

Hassan Hussein umunyekongo w’imyaka 40, utuye mu Buyenzi muri Bujumbura ari mu maboko ya Polisi azira kubaga imbwa ye, ngo ayirye.

Kanda hano urebe amashusho asobanur auko afunze
Kanda hano urebe amashusho asobanur auko afunze

I Burundi kubaga imbwa ugamije kuyirya ngo byaba bibujijwe ndetse ngo bifatwa n’icyaha gihanirwa n’amategeko.

Asobanura impamvu afunze Hassan ati:’’ Barandega kuba narabazeimbwa y’iwanje, kandi nta kintu cy’umuntu nibye kandi  nta n’uwo nasaba ngo angurire ikiro cy’inyama ngo yemere’’.

Hussein akomeza asaba Polisi ko yamubabarira ikamusibiza imbwa ye akajya kuyiteka akirira, aho kugirango bayigumane aho kuri komini ya Buyenzi kuko ngo nabo iri buze kubanukira.

We avuga ko imbwa maze kurya ari nyinshi nawe atazibara. Ati’’ iyi siyo mbwa ya mbere ndiye, imbwa naraziriye nyinshi  sinanazibara, kandi nawe uwakubaza umubare w’inyama z’inka mumaze kurya ntiwawumenya.’

Hussein abajijwe niba nta kibazo cyo mu mutwe asanzwe agira, atangaza ko usibye ikibazo cy’ubuhumekero akunze kugira kubera itabi ryinshi anywa ko nta kindi kibazo cy’ubuzima afite.

Inyama y’imbwa n’ubwo i Burundi basa n’abakiyihanira abantu nk’uko bigaragara muri aya mashusho ya Hussein yisobanura, mu Rwanda ho ntawigeze ahanirwa kurya imbwa ye, n’ubwo ariko kandi gucuruza inyama y’imbwa bitemewe mu Rwanda. Gusa ariko ngo zaba ziribwa kuko ngo nta mbwa ikibarizwa ku gasozi.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • imbwa ni itungo nk’andi yose , kko aho kurya ingurube warya  iyo  hene  irinda  irugo.

Comments are closed.

en_USEnglish