Digiqole ad

Burundi: Abatavuga rumwe na Leta bishimiye ko amatora yigijwe inyuma

 Burundi: Abatavuga rumwe na Leta bishimiye ko amatora yigijwe inyuma

Hagati aho imyigaragambyo irakomeje

Abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta mu Burundi bavuze ko bishimiye icyemezo cyafashwe na Leta cyo kwigiza inyuma italiki y’amatora y’Abadepite n’abakuru baza Komini. Aya matora yari ateganyijwe kuri uyu wa gatanu Kamena. Ubu Komisiyo y’amatora (CENI) irateganya gukora indi ngengabihe y’amatora nshya izemeranywaho n’inzego bireba.

Hagati aho imyigaragambyo irakomeje
Hagati aho imyigaragambyo irakomeje

Ku cyumweru  abakuru b’ibihugu byo mu karera k’Africa yo mu Burasirazuba, basabye Leta y’u Burundi kwigizayo aya matora  nayo irabyemera.

Hari amakuru avuga ko abatavuga rumwe na Leta ubu bamaze kwemera kugirana ibiganiro na Leta mu rwego rwo kurebera hamwe uko ubwumvikane bwagaruka.

Innocent Muhozi uyobora Radio Renaissance avuga ko ibiganiro biri hafi  gutangira hagati ya  Leta n’abatavuga rumwe nayo bikazibanda cyane kuri manda ya gatatu Nkurunziza ashaka kwiyamariza.

Muhozi avuga ko igitera abaturage kujya mu mihanda atari ukwanga manda ya gatatu ya Nkurunziza gusa ahubwo ari no kwerekana ko hari ibintu byinshi bitagenda neza mu buzima rusange bw’igihugu bityo abaturage bagakomeza kubaho nabi.

Yagize ati “Nkurunziza niwe kimenyetso cyerekana ukuntu Abarundi bamaze igihe bahohoterwa abandi bicwa ndetse n’ubukungu bukahazaharira. Bityo rero iyo abantu bigaragambya nta kindi  baba berekana uretse ibibazo byabazonze.

Kugeza ubu abaturage baracyigaragambya ariko hamwe na hamwe batangiye gucogora nubwo mu cyaro naho byahageze.

Imyigaragambyo yageze no mu bice by'ibyaro i Burundi, aha ni ahitwa mw'Ijenda
Imyigaragambyo yageze no mu bice by’ibyaro i Burundi, aha ni ahitwa mw’Ijenda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Kariya gafoto kumwana ufite icyapa cyanditse ngo ”WE SAY NO TO THE 3RD TERM” ni keza cyane. u Rwanda n’u Burundi n’ibihugu by’impanga koko.

  • Nibyiza cyane gusa mbere ntabwo mwatubwiraga ko mu byaro batigaragambyaga mbere.

  • Kubereki mukoresha abana mumyiyerekano? nihande mwibarabara mwebwe mwabanye politike, hamwe nabakuze abana mureke kubahenda.

  • guhenda abana(mineurs) nikosa ririnini cane. Nihagende mwebwe mukuze muzinico murondera.

Comments are closed.

en_USEnglish