Digiqole ad

Burundi: Abanyapolitiki ntibemeranywa ku ngengabihe nshya y’amatora

 Burundi: Abanyapolitiki ntibemeranywa ku ngengabihe nshya y’amatora

Gabriel Nizigama asaba impande zose gushyiraho ingengabihe y’amatora zumvikanyeho

Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’umutekano mu Burundi Gabriel Nizigama yasabye Komisiyo y’amatora ko igomba gukora  ibishoboka byose igategura ingengabihe y’amatora nshya kugira ngo azakorwa ave mu nzira ubuzima bw’igihugu bukomeze. Gusa impande zihanganye ntizivuga rumwe ku ngengabihe yakorwa n’igihe amatora yabera.

Gabriel Nizigama asaba impande zose gushyiraho ingengabihe y'amatora zumvikanyeho
Gabriel Nizigama asaba impande zose kumvikana ku ngengabihe izashyirwaho

Nizigama yasabye kandi abanyapolitiki gusubira mu biganiro kugira ngo bemeranywe ku cyakorwa ngo amatora azabe mu mahoro.

Inama y’umutekano ishamikiye kuri Minisiteri y’umutekano ishyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, CNN-FDD, iri naryo rikaba rishinja abatavuga rumwe naryo ko batinza amatora nkana.

Ishyaka Sahwanya- Frodebu rya Leonce Ngendakumana rishaka ko ingengabihe nshya y’amatora izemerwa ari uko yemeranyijweho n’amashyaka yose ndetse n’izindi nzego zirebwa n’ibibazo bya politiki biri mu Burundi.

Umuvugizi wa Komisiyo y’amatora Prosper Ntahorwamiye, yemeza ko bishoboka ko iyi Komisiyo ariyo yazatanga ingengabihe y’amatora ariko akemeza ko hari izindi ngingo zihariye bizaba ngombwa ko baganiraho n’abo bireba.

Muri izo ngingo harimo gucyura impunzi, gufungura za radio  zigenga zafunzwe, guhagarika imyigaragambyo ndetse no guhagarika amarondo.

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta Agathon Rwasa we asanga ikibazo cyo gushyiraho ingengabihe nshya y’amatora kizaba  ingorabahizi, kuri  we no gushyiraho inzibacyuho  binyuranyije n’Itege Nshinga  nk’uko ngo kwiyamamaza kwa Nkurunziza nabwo ngo Itegeko Nshinga ritabyemera.

Umuhuza mu bibazo by’i Burundi Saïd Djinitt  ntavugwaho rumwe n’abari mu biganiro kuko uruhande rw’abatavuga rumwe na Leta rumushinja kubogamira kuri Leta ndetse hakaba hari n’abatangiye gusaba ko yasimbuzwa undi.

Inama nkuru y’umutekano mu Burundi, CNS, kuri iki cyumweru yasabye abaturage gutanga amafaranga ku bushake kugira ngo akusanywe azafashe mu gutegura no gukoresha mu matora kuko ayo bari bategereje ku baterankunga yahagaritswe.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Sha Nkurunziza reka nkubwire ufite abajyanama babi,cg se ushobora kuba utumva nama uhabwa.

  • Abanyepolitiki bashoza imyigaragambyo ihungabanya ubuzima bw;igihugu bamaze kurambirana, no guteza ubukene bukabije mu Burundi.

    Turabasaba guhagarika ibikorwa byabo bisenya bakajya mu mishyikirano na NKURUNZIZA bakumvikana kuri Calendrier nshyashya y’amatora, hanyuma abaturage bakazajya mu matora bakerekana uwo bashaka ko ayobora u Burundi.

    Abantu rwose barambiwe akajagari. Kandi bikomeje gutyo, abadashyigikiye imyigaragambyo nabo bashobora kugeraho bakajya guhangana na bariya bigaragambya ugasanga havutse intambara. Ariko turizera ko bitazagera aho.

  • Ivyo mu Burundi gomba muvyihoze Imana ubwayo niyo igiye kubidadanura kandi tutavyirengagije turabizi vyarahanuwe, nimba vy’ukuri dusenga, twizereko uko Imana yabivuze ariko bigiye kuba.

  • Nyaguhora kungoma Nkurunziza oyee! Shirimutima munda abarundi beshi tugukunda tukurinyuma, nahabasi bawe urwanda nabandi bazomararamara.

  • Sebarundi peter Nkurunziza, uragahora kungoma! itsinzi niyawe 100% kuko ubarusha imigambi.

Comments are closed.

en_USEnglish