Burundi: Abakoze Coup d’etat igapfuba ngo ‘ntibazicwa’
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’Uburundi, riremeza ko abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bikanga bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera bukaba aribwo bwikorera akazi kabwo. Iri tangazo rivuga ko abakekaga ko hazabaho kwihorera bibeshya, ahubwo ngo hazabaho guhana bishingiye ku butabera. Gusa hari amakuru anyuranya n’iri tangazo yemeza ko hari ubugizi bwa nabi bukorerwa bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi. Gen. Cyrille Ndayirukiye ni umwe mu baba bakorewe ihohoterwa.
Muri iri tangazo rigufi, Guverinoma irashimira abanyamakuru bo mu gihugu imbere n’abo hanze ku kazi bakora ko kumenyesha abanyagihugu uko ibintu bimeze kandi ngo itangazamakuru rirakenewe kugira ngo amatora azagende neza.
Nubwo iri tangazo rishimira abanyamakuru, kugeza ubu hari Radio enye zo mu Burundi zarafunze ndetse n’urubuga rwa Internet Burundi Iwacu rurafunze kubera icyo ryiswe impamvu z’umutekano.
Kugeza ubu Gen Major Godefroid Niyombare wari uyoboye ingabo zemeje ko zahiritse ubutegetsi, ntarafatwa ariko bagenzi be bagera kuri 17 barafashwe.
Gen Niyombare wari uyoboye coup d’etat nubwo kugeza ubu atarafatwa ubwo umugambi we wapfubaga yagize ati: “Twahisemo kwitanga. Nizeye ko batatwica.”
Kuri uyu wa mbere imyigaragambyo yarasubukuwe muri Bujumbura ndetse no mu duce tw’icyaro duturanye na Bujumbura.
Ubu ingabo nizo ziri gukoma mu nkokora abakora iyi myigaragambyo.
UM– USEKE.RW
13 Comments
Leta y’Uburundi nireke kubeshya nta coup d’etat yabaye ahubwo ryari ikinamico kugira ngo President Nkurunziza abone uko acecekesha abigaragambya, asenye radios zitari zimushyigikiye anabone uko yikiza umwanzi afunga abo ashaka abandi abakura ku mirimo. Birumvikana ko hari abari bazi uyu mugambi uko upanze ariko hakaba n’abandi batashakaga uyu muyobozi baguye mu mutego. Ikimenyimenyi ni uko Maj Gen Niyombare atazapfa afashwe mu gihe abandi nka Gen Cyrille birirwa babadiha banabakoza isoni nka hariya bagaraye bambaye ammasengeri nta n’inkweto bambaye! Umva ko. Za Amnisty International na za Human Rights Watch zivuga uzumve zikome…
njyewe nkeka ko hari ibintu twakagombye kureka bishobora kuzaryanisha abantu nahisemo ibi bikurikira:
1) Abicanyi mukarere kibiyaga bigari aba ari ubutegetsi bw’abahutu gusa kandi bukora nabi.(Nkurunziza).
2) Ingengabitekerezo yurwango na Jenoside ko ari bamwe bayigira gusa bakagombye kuyibazwa.
3) Bamwe nibo batababara kuko nta narimwe ubwicanyi bwabakorerwe bwigeze buhabwa agaciro ngo banibukwe (igihe cya Genocide mu Rwanda,Igihe cy’Ubutegetsi bw’abatutsi i Burundi,Intambara yo muri congo kuva 1998-2013 ya M23).
4) Abantu bamwe nibo bazi gutegeka neza kubwibyo mandant zabo zakongerwa kuko abandi badashoboye kuyobora kuko ari ibipinga,FDLR,Interahamwe bose.
5) inzego ziperereza,abasirikare bakuru,abapolisi bakuru,nabayobozi bibigo bagomba kuba ari abantu bubwoko bumwe gusa nkuko bigaragara mu Rwanda kuko abandi badakunda igihugu,batakirwaniye badashoboye…..
etc…
ibyo navuze haruguru tujye tumenya ko hari igihe bizagira ingaruka kubana bacu naba bakomokaho muribyo rero dushake uburyo twagabanya ibyo twagiriza abandi aho hejuru dushyire mu gaciro.
Murakoze Uwiteka abarinde.
SHA WOWETURABYUMVA KIMWE PE,US IBYIHISHE INYUMA TU…………..
Ese !!!!
@Kalisa we , wijomba ibikwasi abarundi nyamuneka.
Ubuse Gen Cyrille Ndayirukiye yambitse ipingu yicazwa hasi ari gukina comedy? ubuse bariya ba Police commissioners bo banitswe ku agasi bari gukina?
Ahubwo wenda iyo uvuga uti Général Major Godefroid Niyombare yabonye atangiye gukubitwa umuriro na Republican Guard ya Nkurunziza biramucanga aribura, na nyuma yaho akoreye imishyikirano na Gen Prime ngo barebe ko yabiyungaho abatera utwatsi ubundi niko gukina agakino arahindukira agambanira abo bafatanyije batabwa muri yombi bose maze we aranyegera arabura.
Ikigaragara nuko Général Major Godefroid Niyombare yaje kugambanira bagenzi be bari bafatanyije kuko yabonye urugamba kurutsinda bidashoboka ahitamo kuyamanika yizezwa kutazafatwa ngo amanikwe nkabandi (Gen Niyombare twibukiranye ko ari umuhutu wa CNDD naho Gen Cyrille akaba umututsi wahoze muri Leta zo hambere), uretse ko nabyo bishobora kutamuhira kuko induru zikomeje yakwicwa bikitwa ko yagerageje guhunga cg kurwanya baje kumufata.
Naho ubundi nta mikino ituma Generals bicazwa bakagenda bambaye ibirenge.
@ Kalima
Urakoze ariko comment yawe ni ibyo utekereza kandi n’uburenganzira bwawe kutabibona kimwe nanjye. Cyakora nagira ngo nibutse ko muri comment yanjye (singusabye ngo uyemere rwose!) nari nanditse ko bariya bagabo mbona harimo ibice bibiri: icyari kiri mu mupango wa President Nkurunziza na CNND / FDD aricyonashyizemo General Niyombare, ariko hakaba n’abandi batashakaga Nkurunziza ariko batari muri uyu mupango ahubwo baguye mu mutego ariho jyewe nshyira General Cyrille. ubundi se wigeze ubona coup d’état ikorwa n’abantu 17, ntihagire uyigwamo, Batallon Blindés ikayijyamo ntishobore gufata radio cyangwa ahandi hantu hose hakomeye? Wigeze wumva hari umuntu uvuga ko yakoze coup d’état abivugira kuri private radio station? Hari n’ibindi umuntu yavuga bidasanzwe byerekana ko nta coup d’état nyayo yigeze ibaho naho ubundi rwose ntawe ngamije kujomba ibikwasi kuko ni ibitekerezo byanjye kandi nemera.
Ivya coup numukino wankurunziza na niyombare, ugerageje gusesangura neza bwaruburyobwo kwerekanako avavanuye na leta yankurunziza kugira abarwanya kurunziza bamushigikire bikunde bagwe mumutego. Kuko abahagurutse gushigikira niyombare batazi uwomukino nkama radio yingenga, etc, barabiguyemwo.
Iconegura niyombare, iyabumugabo wubwenge yacagifata akabwira abagabo babishoboye bakamushigikra. nkurunziza yarikugirirwa nkawamukobwa yahabwa ikanzu nuwamukoye, hanyuma ahava ayitizwa namugenziwe, kugezaho uwayimuhaye(umukwe) aje uwarayambaye nahatariwe yakowe niwe yaciye ataha ubukwe yibera umugeni naho uwayihawe ubwambere aramaramara.
Njye nk’umuntu wari kgl muri 1990 le 4/10, nzi comedy leta ya habyara yakinnye barara barasa mu mujyi wose bucya bafata abantu bafunga ngo ni ibyitso by’inyenzi banemeza ko arizo zaraye zirasa, ntawanyumvisha ukuntu bitandukanye na affaire/deal niyombare-nkurunziza. thts a joke, not a coup at all
Ibibazo vy’abarundi murabirekera abarundi tuzovyimarira igihugu cacu kirimwo abagabo n’ico catumye atabara rigwa itarike 13/05. Toute vérité n’est pas bonne à dire.
@ jimmy
Nibyo rwose igihugu cyanyi kirimwo abagabo. Ariko rero ntawaceceka kubera ko ingaruka z’ibibazo biri mu Burundi zigera kuri benshi, cyane cyane abaturanyi (ababanyi). None se ni gute wavuga ngo ibibazo babibarekere mu gihe hari impunzi ibihumbi mirongo cyangwa ijana biri mu bihugu bitturanyi? Noneho na President Nkurunziza yavuga ijambo ntanagire n’icyo abivugaho? Ubu se impunzi ziri TZ ziri kwicwa na chorera zanze gutaha mu Burundi?
Dusengere Uburundi n’abarundi!
Uti ngo baricajwe batambaye n’inkweto?none se wagirango bambare ama coats maze bagende no muri za pajero babahe n’aba body guards kubera ko bashatse guhirika ubutegetsi!!!!!genda uranyumije pe. Ahubwo nuko NKURUNZIZA atari umwicanyi naho ubundi yari kubakatira Rweru!!!!!!
jimmy bite ko udashaka ko abantu bavuga ku burundi. isi yabaye village.kuki abakuru bibihugu bahura ku kibazo cy’uburundi nuko kirenze ubushobozi bw’abarundi.
Comments are closed.