Digiqole ad

Buri munsi abantu 2,500 bahunga Sudani y’epfo -UN

 Buri munsi abantu 2,500 bahunga Sudani y’epfo -UN

Impunzi z’abanyaSudan ziracyahunga ari nyinshi

Raporo y’Umuryango w’abibumbye iremeza ko igihugu cya Sudani y’epfo kiri kujya mu mazi abira kuko abaturage bacyo bagihunga ari benshi k’uburyo ngo buri munsi abagera ku 2,500 bakivamo bakerekeza muri Uganda iherereye mu Majyepfo.

Impunzi z'abanyaSudan ziracyahunga ari nyinshi
Impunzi z’abanyaSudan ziracyahunga ari nyinshi

Muri uyu mwaka ngo abantu 340. 000 bamaze guhunga kiriya gihugu bakaba barusha ubwinshi abahunze Syria uyu mwaka kuko bo bangana 200 000.

Umubare w’impunzi wiyongereye guhera muri Nyakanga uyu mwaka ubwo imvururu zageraga mu duce ubundi kari dusanzwe dutuje duturanye n’umurongo wa Equateur.

Ibibera muri Sudani y’epfo bamwe batangiye kubyita ‘Genocide’ abandi bakabyita uburyo bwo ‘gusukura umuryango w’abantu’, iyi ikaba ari imvugo intiti zikoresha zishaka kuvuga ubwicanyi bugamije kumara abantu runaka batishimiwe, bafatwa nk’abanduza abandi, badafite akamaro mu bantu(ethnic cleansing).

Impunzi zabwiye BBC ko iyo zihunga mu nzira zigenda zihura n’ibibazo bitandukanye birimo inzira zimeze nabi, abantu bafata abagore n’abakobwa ku ngufu, kwica abantu bakurikije ubwoko babamo n’ibindi.

Kubera ubwinshi bwabo ngo bamwe bahitamo guca ku mipaka itemewe nk’ibiraro bidatindiye neza, bamwe bakagwamo kubera umunaniro n’inzara.

Ngo ntibishimiwe na bagenzi babo

Umwana w’imyaka itandatu witwa Moriswani avuga ko ubwo we n’umuryango we bageraga muri gace ka Yei, Police yaho ngo yabasatse cyane nk’aho babakeka amababa kandi ari impunzi zishaka kwambuka ngo zigire Uganda.

Undi mwana witwa Thomas avuga ko aho bagiye baca hari bamwe bagiye bahasigara, bicishijwe ibyuma kuko ngo ‘isasu rihenda’, abagore bagafatwa ku ngufu n’ibindi.

Abana bagenzi be ngo bishwe n’umwuma watewe no kugenda urugendo rurerure mu zuba ryinshi.

Abantu batuye mu mujyi wa Yei uri mu bilometero 80 utaragera ku mupaka wa Uganda ngo banga cyane abaturuge bitwa Equatorians n’Aba Nuer aribo Riek Machar akomokamo.

Amakimbirane yakajije umurego muri Sudani y’epfo kubera ukutumvikana muri Politiki hagati ya Riek Machar w’umu Nuer na President Salva Kirr w’umu Dinka.

Uganda ngo iri gukora ibishoboka byose ngo ifate neza abayihungiraho

Ifatanyije n’abaterankunga ndetse n’imiryango yita ku mbabare, Uganda iri gukora ibishoboka kugira ngo ifashe impunzi zo muri Sudani y’epfo kubaho zicumbikiwe neza.

Bamwe ngo batangiye n’ibikorwa byo kwiteza imbere harimo no guhinga uturima duto two kubagoboka mu gihe imfashanyo yatinda.

Muri utu turima bahingamo inyanya, inyabutongo n’ibitunguru nk’uko bivugwa na Faida Sarah umwe mu bagore bahunze Sudani y’epfo.

Agace kitwa Bidi Bidi ubu ngo kahindutse inkambi y’impunzi nini irimo abantu bangana na kimwe cya kane cya miliyoni ku buso bwa Kilometero kare 250 .

Uganda ngo biri kuyobera umutwaro ukomeye kuko ikora ibyo ishoboye byose ngo abayihungiyeho babaho neza, bityo bikayihenda.

Kubera iyi mpamvu , umuvugizi wa UNHCR mu Majyaruguru ya Uganda, Nasir Abel Fernandes arasaba Umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu gikomeye ku bahanganye muri Sudani y’epfo bagasubukura ibiganiro by’amahoro kugira ngo abaturage batahuke.

Ubu impunzi ngo zifite ikibazo cy’amazi make kandi zo zikomeje kwiyongera.

 Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish