Bumbogo: Imibiri 109 y'abatutsi bazize jenoside yashyinguwe
Nyuma y’imyaka 19 jenoside ibaye, mu murenge wa Bumbogo akarere ka Gasabo umujyi wa Kigali, hashyinguwe imibiri y’abatutsi 109 bazize jenoside ndetse banunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Nkuzuzu.
Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa ndetse n’amasengesho y’amadini atandukanye yo gusabira inzirakarene zazize jenoside yakorewe abatutsi.
Ntaganzwa Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, yabwiye abari aha amateka ya Bumbogo by’umwihariko umusozi wa Nkuzuzu wubatseho uru rwibutso; yatangaje ko abatutsi baho batangiye kwicwa muri 1962, muri 1990 indege niyo yarashe batutsi naho muri 1994 jenoside yatangiye kuya 3 Mata mbere y’urupfu rwa Habyarimana.
Yakomeje kandi afata mu mugongo abarokotse jenoside, abasezeranya ko ubuyobozi butazabatererana, dore ko bamwe muri bo bamaze kubakirwa amazu ariko bakaba bakeneye kuremerwa.
Uwaruhagarariye IBUKA mu karere ka Gasabo, Harolimana Antoine, mu ijambo rye yagize ati: “Birababaje kubona nyuma y’imyaka 19 tugishyingura abantu bacu kandi bamwe muri mwe muzi aho bari barajugunywe, ndabasaba rwose ko abazi aho imibiri y’abacu iri bahatumenyesha tukabashyingura mu cyubahiro.” Akomeza asaba ko abacitse ku icumu bakwitabwaho by’umwihariko.
MUNARA Jean Claude, umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu, yahumurije abacitse ku icumu rya jonoside ndetse ababwirako akarere karimo kububakira ahazororerwa inka bazagabirwa kugirango bafashwe gutera imbere.
Umushyitsi mukuru, Hope Tumukunde umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, yasabye abarokotse jenoside gukomera bagaharanira kwigira kuko leta idahwema gukomeza kubakorera icyabateza imbere kugirango badahora mu bwigunge.
Muri uru rwibutso rwa Nkuzuzu kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 109 y’abatutsi.
Tubibutse ko Umurenge wa Bumbogo ufite inzibutso ebyiri zishyinguyemo abarenga ibihumbi bitandatu kandi bakaba bateganya gukomeza kuzubaka kugirango hato zitazangiraka.
Photo: Dydine UMUNYANA
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM