Bulldogg yerekeje muri Touch Records nyuma yo kwirukanwa muri Infinity
Ndayishimiye Bertrand umenyerewe ku izina rya Bulldogg muri muzika, nyuma yo kwirukanwa muri Infinity yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire na Touch Records imwe mu mazu akomeye mu Rwanda ahuriwemo n’abandi baraperi bakomeye.
Uko kwirukanwa muri Infinity ngo byaba byaratewe n’uburyo Bulldogg atashyiraga mu bikorwa icyo amasezerano yavugaga ndetse no kuba hari imyitwarire itari myiza yagiye agaragaza.
Mu kiganiro na Umuseke, Mukasa Jean Marie muyobozi wa Infinity yatangaje ko Bulldogg atakibarizwa muri iyo nzu kubera ibibazo bimwe na bimwe batashoboye kumvikanaho.
Yagize ati “Kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 ryarangira, hari ibintu byinshi byagiye bihinduka kuri uyu muraperi.
Gusa njye sinabitindagaho ariko byageze aho mbona birimo gufata indi ntera mpitamo kuba namuha uburenganzira bwo kuba yajya ahandi uretse ko ntari nzi neza ko yamaze kubona aho ajya.
Imyitwarire ye muri Infinity ntabwo yari ihwitse ku buryo twagombaga kumugumana kuko ubundi dukorana n’abahanzi bagira ikinyabupfura kandi bumvikana”.
Bulldogg nubwo atashoboye kuboneka ngo agire icyo avuga kuri ayo makuru, ku ruhande rwa Touch Records bemera ko ayo makuru ari impamo Bulldogg yamaze kugera muri iyo nzu.
Producer Trackslayer ukorera muri Touch Records, yemeza ayo makuru ndetse akavuga ko Bulldogg ari mu bahanzi bifuzaga kuba hari ibyo bakorana mu mwaka wa 2016.
Yagize ati “Muri gahunda Touch Records yari ifite, ni ugushaka abahanzi benshi b’abahanga. Muri abo bahanzi twifuzaga kuba twakorana nabo mu mwaka wa 2016 na Bulldogg yari arimo”.
Uretse Bulldogg wamaze kwerekeza muri Touch Records, iyo nzu iherutse no kugirana amasezerano na Diplomate umwe mu baraperi bafatwa nk’abahanga mu Rwanda.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW