Bulldogg na P-Fla basabanye imbabazi
Nyuma yo guterana amagombo yuzuye ibitutsi bikomeye mu ndirimbo zabo, P-Fla na Bulldogg biyunze babifashijwemo na Mutesa Jean Marie umuyobozi wa Infinity. Bityo P-Fla ashobora no guhita agirana amasezerano n’inzu ya Touch Records mu buryo bw’imikoranire.
Aba basore bombi ni bamwe mu baraperi bamaze kugira amazina akomeye cyane mu Rwanda mu njyana ya HipHop imwe mu njyana ikunzwe cyane n’urubyiruko.
Kuzamuka kwabo muri muzika babikesha kuba barahuriye mu itsinda rya Tuff Gangz nubwo batashoboye gukomezanya dore ko P-Fla yahise yirukanwa muri iryo tsinda.
Mu magambo akarishye baherutse gukoresha mu ndirimbo zabo batukana, basabanye imbabazi ndetse bazisaba n’ababyeyi babo bakoresheje mu gutukana.
Mu kiganiro na Umuseke, Bulldogg na P-Fla batangaje ko bamaze gusabana imbabazi bityo bakaba bagiye no gukorana indirimbo mu buryo bwo kwereka abafana babo uko umubano wabo uhagaze.
Bulldogg yagize ati “P-Fla ni umuraperi mwiza. Gusa mu minsi ishize twabaye nk’abatumvikanye neza bituma dukora indirimbo zatumye tugaragara nabi imbere y’abanyarwanda.
Kuri ubu twamaze kwiyunga kandi mpamya ko bitazongera kuba ukundi kuko Mutesa ariwe muyobozi wanjye inama yatugiriye twibaza ko zizatugirira akamaro”.
P-Fla yavuze ko Bulldogg nta kibazo bafitanye, ahubwo bagiye gukorana indirimbo izaba irimo amagambo asaba imbabazi ababyeyi babo bakoreshejwe muri izo ndirimbo zari zuzuye ibitutsi gusa.
Akomeza avuga ko mu minsi iri imbere aza kuba yagirana amasezerano n’inzu ya Touch Records y’imikoranire n’iyo nzuyahoze ibarizwamo Bulldogg.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW
1 Comment
turabishimiye kuko bagiye gufatanya muri byose berekana urukundo rwiza
Comments are closed.