Bulldogg arasaba ababishinzwe kuzatora Nyampinga uzakora ibikorwa nk’ibya Miss Jolly
Ndayishimiye Maric Bertrand cyangwa se ‘Jisho ry’Uruvu’ umuraperi ukoresha izina rya Bulldogg mu muziki, arasaba abashinzwe ibikorwa byo gutoranya nyampinga w’u Rwanda ko bazagira ubushishozi bwo gutora uzaza gukora nk’ibyo Miss Mutesi Jolly yakoze.
Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Mechamment’ yagarutse kuri Miss Jolly ufite ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016 ubura iminsi mike ngo aryambike uzamusimbura.
Kuba ariwe Bulldogg yahisemo kwibandaho mu ndirimbo ye, ngo ari mu bantu bakiri bato bagize ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka wa 2016. Ibyo rero bikaba bikwiye kuba urugero k’uzamusimbura kuri uwo mwanya.
Avuga ko nta yindi mpamvu n’imwe yatumye amuririmba mu ndirimbo ye nkuko hari ababyibajijeho cyane. Ahubwo ko ari nk’icyubahiro yamuhaye.
“Kuba nararirimbye Miss Jolly mu ndirimbo yanjye nta kindi. Yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye muri 2016 kuko yaranavuzwe cyane. Ababishinzwe rero bazashishoze neza batore uzaza gukora nk’ibyo yakoraga”– Bulldogg
Bull Dogg ni umwe mu bahanzi bafite amazina menshi bakoresha. Muri ayo ayo akunze kwitwa ni Old Skull, Jisho ry’uruvu, Natorious, Boudha, El Patrone, Semwiza, Sembyariyimana, Bibero bikingiye abarwayi, Cyamakara cy’i Bwanamukari, Gati gaterwa ipasi komotse ku ndege y’umuzungu, Commandant de haut altude, Tout près de Jesus, Slow motion, Hardcore na Heavyweight MC.
Benshi mu basanzwe bakurikirana umuziki w’uyu muraperi, bavuga ko iyo ndirimbo nshya yise ‘Mechamment’ iri mu ndirimbo zikoze nk’izo hambere bagitangira itsinda rya Tough Gangz.
Icyo gihe bakaba bararirimbaga ubutumwa bugaruka cyane ku buzima bwite bw’abantu kurusha kujya mu nkundo cyangwa se gusubiranya hagati yabo kubera gushyamirana ‘Beef’.
https://www.youtube.com/watch?v=xrmVnBpZ9ok&feature=youtu.be
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW