Digiqole ad

Burundi-Umunyamakuru Kavumbagu yarekuwe

BUJUMBURA –  uwari umuyobozi w’ikinyamakuru cyandikirwa ku murongo  wa Interneti Netpress Jean-Claude Kavumbagu, wari mu buroko guhera muri   Nyakanga 2010 ashinjwa kuba yarahungabanije ubusugire bw’ igihugu ubwo yanengaga  ubushobozi bw’ingabo mu kurinda ibitero by ‘umutwe Al-shababu mu Burundi kuri uyu wa mbere yarekuwe i Bujumbura.
Kavumbagu warekuwe nyuma y'amezi 10 afunze

Uyu munyamakuru  Kavumbagu yari amaze amezi asaga 10 ari mu buroko ngo yari yanditse inkuru  igaragaza ubushobozi buke bw’ingabo mu kurinda ibitero by’ umutwe ’Al Shababu mu gihe uyu mutwe ukorera muri Somaliya wo wari watangaje ko ingabo z’u Burundi zirinda umutekano n’ amahoro  muri Somaliya (AMISOM) zaba zidasubije ingabo zifite muri somaliya ko zazigabaho u Burundi  ibitero .Ubusanzwe uburundi bukaba bufite igice kinini cy ‘abasirikare muri uwo mutwe urinda umutekano muri Somaliya.

Kuri uyu wa gatanu ushize, umucamanza  w’urukiko rukuru rukorera mu mugi wa Bujumbura akaba yari yakatiye uwo munyamakuru Kavumbagu igihano cy’amezi 8 kukuba yaratangaje amakuru ahungabanya ubusugire bw igihugu ndetse no ku bukungu bwacyo, iki cyaha  ngo kikaba gihanwa n’itegeko  ryo mu ngigo ya 50 ry’amategeko agenga itangazamakuru mu Burundi   .

Umushinjacyaha wa Repubulika w’ umugi wa Bujumbura akaba yari yasabiye     umunyamakuru igihano cyo gufungwa burundu amushinja ku kuba ngo yaragambaniye igihugu.

Uyu munyamakuru Kavumbagu, akaba yari yaranditse inkuru inenga ubushobozi bw  ingabo z ‘u burundi ku bushobozi bwo kurinda umutwe Al shababu hari  nyuma gato y’uko uyu mutwe uteze ibisasu i Kampala bigahitana abasaga 70 naho 74  bagakomereka muri 2010.

Uyu mutwe Al -shababu ukaba waranavugaga ko ibisasu nk’ibi bizaterwa mu Burundi mu gihe iki gihugu cyaba kidatahukanye ingabo zacyo. Uyu munyamakuru akaba yaranditse inkuru igaragaza ko biramutse bibaye bityo, ingabo z’uburundi zidafite ubushobozi bwo gukoma mu nkokora ibyo bitero. Ibi rero bikaba byaramuviriyemo gutabwa muri yombi .

Umiryango  Mpuzamahanga Amnesty International, Human Rights Watch n’indi irengera abanyamakuru  ikaba yari yaranenze ifungwa ry ‘uyu munyamakuru aho yari  yanatangajeko Kavumbagu afungiye ibitekerezo bye .

Jonas Muhawenimana

umuseke.com

 

en_USEnglish