Digiqole ad

Bugesera: Umugabo yasambanyije umwana we w’imyaka umunani

Mu karere ka Bugesera ho mu Ntara y’Iburasirazuba umugabo w’imyaka 40 y’amavuko yasambanyije umwana we w’umukobwa w’imyaka umunani. Kuri ubu uyu mugabo acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Akarere ka Bugesera mu ibara ry'umutuku
Akarere ka Bugesera mu ibara ry’umutuku

Umugore w’uyu mugabo avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro tariki 06/01/2014, ngo yari yatinze gutaha kuko yari mu kabari kari hafi aho ku gasanteri mu Murenge wa Musenyi mu kagali ka Nyagihunika mu Mudugudu wa Nyakajuri mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati :“ Umugabo wanjye yatinze gutaha maze aragenda ageze mu rugo asanga abana bararyamye uw’umuhungu w’imyaka ine n’uw’umukobwa w’imyaka umunani maze abakura aho bari baryamye abashyira mu buriri bwacu”.

Uyu mubyeyi  akomeza avuga ko aho ariho umugabo we yahise asambanya ku ngufu umwana we. Undi ngo yaratashye akomanze umwana aza gukingura arira amubajije ikimuriza maze avuga ko se yamusambanyije ku ngufu.

Yagize ati “Negereye umugabo wanjye ndamubaza maze ambwira ko atabikoze ahubwo yafashe igitsina cye maze akazajya agishyira hejuru y’icy’umwana. Augako yabitewe n’ubusinzi ngo kuko nari natinze gutaha”

Uyu mugore avuga ko yahise ahuruza abaturanyi n’ubuyobozi maze umugabo bagahita bamuta muri yombi umwana akajyanwa  mu bitaro bikuru bya ADEPR I Nyamata ngo abaganga bamusuzume.

Icyaha nikiramuka gihamye uyu mugabo azahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari  hagati y’ibihumbi 100 na 500 nk’uko bigaragazwa n’ingingo 192 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Source:Kigalitoday
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyo batatemye bababasambanyije abana ? Nagahomamunwa mu Rwanda .

    • Niko Kiki ubwiwe n’iki ko atemana???? Cyangwa mubiziranyeho??? Barahirwa abazi kubabarina no kwihangana kuko bazitwa abana b’Imana!

  • Uyu mwana turamwihanganishije, kuko aka ni akumiro noneho. Ariko ye, iyo ngirwa papa we iramubwira iti gira gutya nibwo ndi kumva ari sawa sawa, ese ye aramunyaza, aracumitagura se, yemwe ni akumiro pe. Gusa Uwiteka adutabare naho ubundi isi yarashize.

  • Mbega akaga! Bibaye impamo burya koko umuntu ni inyamaswa! Abantu dutandukaniye he n’ ibikoko! Mana we Igitsina gabo ni bantu ki! Bateye bate!! Uwo mwana n’ uwo mubyeyi bihangane, ariko uwo mubyeyi bimuhe n’ isomo kimwe n’ abandi babyeyi bose aho bigeze ko Papa w’ umwana atamurebera izuba twibaze utari se bimeze bite ! Attention!!!

Comments are closed.

en_USEnglish