Digiqole ad

Bugesera FC irakataje mu gikombe cy’Amahoro

Bugesera FC, yasezereye Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro kigamije kurwanya Malaria, yo n’ikipe ya AS Kigali, kuri uyu wa 07 Gicurasi nimugoroba zabonye tike yo kujya mu gikombe cy’amahoro muri kimwe cya kabiri cy’irangiza, nyuma zitwaye neza ku mikino yo kwishyura.

Ikipe ya Bugesera FC ubwo yakinaga na Rayon Sports muri 1/8 cya Peace Cup against Malaria 2013.
Ikipe ya Bugesera FC ubwo yakinaga na Rayon Sports muri 1/8 cya Peace Cup against Malaria 2013.

AS Kigali kuri stade de Kigali yari yakiriye Musanze iyihatsindira ibitego 3 kuri 1 mu gihe umukino ubanza nabwo yari yatsinze igitego kimwe i Musanze, ibitego 2 muri uyumukino wo kuwa 7 Gicurasi 2013 byatsinzwe na rutahizamu Jimmy Mbaraga.

Bugeserra FC (yasezereye Rayon Sports) nayo yari yari yakinnye n’ikipe ya Vision ku kibuga cya Ferwafa ikaza gutsinda ibitego 2 kuri 1 bisanga 3 kuri 2 yari yaratsinze mu mukino ubanza biyiha itike n’impamba yibitego 5 kuri 3 mu ri rusange.

Uyu munsi hakaba hateganyijwe indi mikino ibiri aho As Muhanga yakira ikipe ya Mukura naho APR FC iracakirana n’Isonga FC.

Ikipe izarokoka hagati ya APR n’Isonga izakina na AS Kigali naho hagati ya Muhanga na Mukura itsinda izakine na Bugesera (yasezereye Rayon Sports).

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Twishimiye intsinzi ya Bugesera FC, abakunzi bayo tuyiri inyuma kandi twizeye ko Final tuzayigeraho ndetse tugatwara n’igikombe cy’Amahoro.Courage Bugesera FC! Ahubwo Ubuyobozi buduhe Konti y’ikipe tujye dushyiraho inkunga yo gushyigikira ikipe.

    • umva ntugashake kudushyirishamo kuko nubwo uvugango baguhe numero ya compte nzineza ko wowe ntanigiceri cyamafaranga icumi 10F wakikura.ubwo rero fana ariko ucecetse kuko ntabyawe ndakuzi

  • sha bugesera ifite umurozi ufite dawa ya danger uzi ukuntu azikurogera mu nkoko sha yaroze rayon neza yagera imbere yizamu ikibura murabizi mwese inko zishwe 2 zari mu modoka ya bugesera ku munota wa90″ bishe inkoko ya 1 ako kanya igitego kiba kigiyemo mu gihe bagiye kuzana indi umupira uba urarajyiye reka mbabwire kuki bugesera aho igiye hose ijyana inkoko mu modokA yayo muzarebe aho ijya gukina isigaye ijyana inkoko mu modoka …. haba hicayemo umugore ari kuzimenaho amazi paka match irajyiye mwa byemera mwaBIHAKA BUGESRA iraroga…. sha muzajye kureba mathc yayo maze mujye mu modoka yayo muszasangamo inkoko zirimo ibirozi izo nkoko kuko ziba zirimo imitsindo ndavuga ibirozi iyo uzishe nizishobora kuva amaraso……. sha abarozi baragwira uyu we afite dawa irenze kwemera ngo aba muri tanzania niwe ubarogera…..

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish