Bugesera: Abahinzi b’umuceri baratabaza kuko bamburwa imirima yabo
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi cyiri mu Murenge wa Mwogo Akarere ka Bugesera mu Ntara y’uburasirazuba barasaba ababishinzwe kubarenganura ngo kuko barimo kwamburwa imirima yabo bafite muri iki gishanga. Bavuga ko ubuyobozi aribwo buyibambura ngo batabashije kuyihinga ariko bo bakemeza ko ibyo ataribyo ahubwo abayobozi baba bahawe Ruswa.
Aba bahinzi baravuga ko ngo abayobozi babo bashobora kuba barya Ruswa bigatuma bamburwa imirima yabo igahabwa abandi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mwogo ariko bwo buravuga ko aba baturage bafashe imirima myinshi badashoboye guhinga ngo bakaba ariyo mpamvu bayibambura bakayiha abashoboye kuyihinga.
Aba baturage ubwo twabasangaga mu gishanga cya Mwogo cyizwi ku izina rya Rurambi batubwiye ko bahohoterwa bakamburwa imirima yabo n’ubuyobozi ngo hitwajwe ko badashoboye kuyihinga nyamara ariko aba baturage bo bakemeza ko ibyo ataribyo ngo kuko guhinga babishoboye ngo n’ icyimenyimenyi cyerekana ko bikorwa nkana ni uko nahahinze baza bakahabambura bakarandura imyaka yari irimo hagahabwa abandi.
Umwe muri bo waganiriye na UM– USEKE yagize ati: “Turajya kubona tukabona abakire baraje bakazana n’abayobozi bacu bagafata imirima yacu aharimo imyaka bakayirandura imirima igahabwa abo baherwe nuko tubayeho ahubwo mutuvuganire ubu twarumiwe.”
Undi ati: “ Nta nubwo ari abo muri aka gace nabava kure natwe ntitubazi mbese ubu twabuze naho twabariza ikibazo cyacu kuko ubuyobozi aribwo buyitwambura”.
Aba baturage ngo barabona ikibyihishe inyuma ari uko abayobozi babo bashobora kuba barya Ruswa.
Umwe ati: “Abayobozi ndabona bashobora kuba bafata ruswa kuko ntitwumva icyo babikorera kuko ntitwananiwe kuhahinga”.
Undi ati: “Njye mbona ikibyihishe inyuma ari ruswa nta kindi”.
Umuyobozi w’Umurenge wa Mwogo Murenzi J.M.V we avuga ko abaturage bamburwa ubutaka ari ababa barananiwe kubuhinga, kandi yemza ko babanza guteguza abaturage mbere.
Yagize ati: “Nta muntu twambura umurima iyo ashoboye kuwuhinga ahubwo abaturage baragiye bafata imirima myinshi bamwe muribo irabananira. Ubutaka n’ubwa Leta ntabwo ari ubw’umuturage mugihe adashoboye kubuhinga arabwamburwa bugahabwa ababushoboye”
Naho kubijyanye nuko badateguzwa uyu muyobozi avuga ko babakoresheje inama kenshi bababwira ko udashoboye guhinga umurima yahawe azawamburwa.
Iki gishanga cya Rurambi gihingwamo umuceri ariko niyo urebye usanga nta musaruro giha abagihinga ngo na cyane ko imashini zibafasha mu kuwuhira no kuwukamura zihora zipfa zisimburanwa bigatuma umuceri mu murima wangirika ntibagire icyo basarura.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bugesera irananiranye , hari ruswa iteye ubwoba kandi ihera mu Karere aho birirwa batanga ibibyangombwa binyuranye aruko bamaze kujombwa akantu…ibirombe by’amabuye?amasambu?ibibanza?amakoperative y’abaringa?gahund aya girinka ikorwa hashingiwe kumarangamutima?ihakirizwa rya mayor mu bayobozi ba gisirikare na polisi?puuu ni hakorwe isuzumwa kuribi byose….maze muzambwire..mu MIrenge ho ruswa iravuza ubuhuha bamwe mu ba executif bameze nka ba conseillers ba kera!
Comments are closed.