Bubatse ‘Laboratoire’ mu kirere ingana n’ibibuga bitatu bya Football
Kuva Intambara y’Ubutita (Cold War cyangwa se Geurre Froide) irangiye muri 1981, Ibihugu by’Ibihangange kw’Isi ntibyigeze bihwema kongeera imbaraga bifite, haba mu bya gisirikare cyangwa se mu bushakashatsi mu by’ikirere.
Mu mwaka ya vuba aha Ibigo bikomeye by’Abanyamerika n’Abanyaburayi ndetse n’Abanyaziya byashyize hamwe imbaraga n’amafranga menshi maze byubaka ikigo cya karahabutaka mu kirere.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Internet,Technopedia, iyo Laboratwari y’akataraboneka irimo ibyumba bibamo abahanga bashinzwe kwiga imibumbe nka Mars ndetse n’Ukwezi (Ukwezi ni umubumbe ntabwo ari inyenyeri kuko ntikwaka) urugero ni nk’ubushakashatsi buherutse gukorwa kuri Mars bwiswe MARS-500 wakozwe na ESA y’Abanyaburayi. Ntabwo ari Imibumbe n’inyenyeri gusa biga nk’uko tugiye kubibona hasi.
Muri iyo Labo harimo na za Program zifasha abanyeshuri ba za Kaminuza kwigishwa n’Abahanga bari muri iyo Labo. Hari na JAXA Seeds model ifasha abana bato kumenya uko bakora utumashini twenda gusa na Spacecrafts (za mashini zikorera mu kirere hatarimo indege) mu buryo bwo kubakangura mu bwenge.
Muri iyo Lab habamo ububiko bw’ibitabo, amafunguro ndetse n’ubwiherero. Gusa umwanda ujya muri ubwo bwiherero uhindurwamo izindi mbaraga zifasha amamashini amwe namwe gukora.
Icyumba cyagenewe Uburusiya gishinzwe kwita ku bice bya Labo bishobora guhura n’ibibazo (critical systems) cyitwa DOS-8 cyangwa se CM.
Ibyumba byitwa Destiny na Unity bigenewe Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe gutuma habaho imikoranire hagati y’ibice bigize Labo ndetse bikanatuma ubushakashatsi ku bidukikije bushoboka.
Aha twabibutsa ko mu mpamvu zatumye ISS(International Space Station)ibaho harimo no kugira ngo abahanga babashe gukora ubushakashsatsi ku bimera n’inyamaswa ubundi bigorana cyane kwiga iyo umuntu ari kw’Isi kubera Pésanteur(Imbaraga Rukuruzi z’Isi).
Abanyamerika nibo bafiteyo ibyumba bishinzwe ubushakashatsi byinshi. Harimo:Unity, Destiny(twazivuze ho haruguru), Harmony(itanganya amashanyarazi) na Tranquility (yita ku mwanda iva muri Labo).
Abarusiya bafitemo Labo eshatu arizo DOS-8 twavuze haruguru, NAUKA ndetse na RASSVET (ishinzwe kubika amamashini aterura ibintu biremereye).
Abayapani bafite yo Lab imwe ariko nini kurusha izindi yitwa KIBO. Ikorerwamo ubushakashatsi ku bimera, kw’itumanaho ndetse n’ibindi. Harimo n’ahantu bororera amafi bakanahinga ibimera.
Ubutaliyani bufitemo Labo imwe yitwa CUPOLA ifite inshingano ya kureba uko ingendo z’umubumbe w’Isi zikorwa.
Muri make iyo Labo bahuriyeho iri mu kirere ikozwe mu buryo buhambaye. Gusa ariko kugira ngo tubamare amatsiko, ibyuma babikorera kw’Isi , urugero nko mu ruganda rwitiriwe Kennedy ruba muri Texas maze ibyogajuru bikabizamukana Abenjeniyeli bakabiteranyirizayo.
Ntibishobora guhanuka kuko nta za mbaraga rukuruzi z’Isi zibayo .Mu kirere nta muntu utambuka nk’uku tubigenza hano kw’Isi ahubwo bagenda basa nka barasimbuka cyangwa bakagenda nk’abari koga mu mazi.
Isi yiteze umusaruro w’ubu bushakashatsi.
Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ni byiza kandi biteye amatsiko.ese iyo lab.mukirere ifashwe niki?mwadusobanurira mubifiteho ubumenyi bwimbitse.tx
Nta kintu kiyafashe kuko nta gravity force y’isi ishobora gukurura ibyo byuma bikaba byagwa kw’isi cg bigasubira hejuru
Iyi nkuru itaye neza.C’est une analyse vraiment scientifique simplifiée journalistiquement pour la compréhension du lecteur.Keep up guys!Inkuru nk’izi nizo zrerekana ko mufite abantu bumva ibyo barimo.Merci bcp!
Ni danger technologie irakataje kabisa.ni byiza cyane ariko nyine ni yamisi yanyuma bavuze ngo ubwenge buziyongera none nibyo turimo kubona. courage mukomeze mutugezeho aho isi igeze. dore ba data batabarutse bataravugira kuri phone none twe tubyirutse dukirigita machine.
THOSE ARE AMAZING THINGS OF OUR CREATOR.(ROMANS1:20)
abazungu barakatage mubumenyi,kuzabafata nibyoreshe pe..bagezekure!
Comments are closed.