Bruce Melodie yemeye ko yabyaye
12 Gicurasi 2015 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie muri muzika nyarwanda ko yaba yabyaye, Gusa ayo makuru yakomeje kuyatera utwatsi ahakana ko ibyo bintu ataribyo. Ubu noneho yemeye ko yabyaye ndetse ko yabyaye n’umwana w’umukobwa.
Byatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka wa 2014 ko uyu muhanzi yaba afite umukobwa yateye inda ndetse banabana mu nzu. Ibyo byose rero akaba yaragiye abihakana kugeza aho anabyariye.
Ku wa 16 Gicurasi 2015 ubwo yari mu gitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 mu Ruhango, Bruce Melodie yemereye Umuseke ko yabyaye ndetse yanabyaye umwana w’umukobwa.
Gusa ngo impamvu atahise abitangaza cyangwa ngo yemere ayo makuru, ni uburyo atari yakabanje kubivuganaho n’umugore we babyaranye yakekaga ko byamubangamira.
Yagize ati “Ubu ntabwo ndi umusore ahubwo ndi umugabo kuko namaze kwibaruka umwana wanjye w’imfura y’umukobwa. Ndi umuntu ukomeye cyane ku isi kuva nanjye nararemye umuntu.
Ntabwo nifuje kuba natangaza ayo makuru bikiba, kuko nashatse kubanza kuvugana n’uwo twabyaranye uburyo yabyakira biramutse bitangajwe. Bityo niyo mpamvu mpisemo kubishyira hanze”.
Abajijwe ku kibazo cy’abahanzi benshi muri iyi minsi barimo kugenda bavugwaho kubyara mu buryo budakurikije amategeko, Bruce Melodie avuga ko n’ubwo ari abahanzi ariko aria bantu.
Ati “Icyo kibazo nibaza ko nta muntu wakabaye agitindaho cyane kuko nubwo umuntu aba ari umuhanzi ariko ntabwo bikuraho ubumuntu afite. Kandi ntabwo ari igitangaza kuko bibaho.
Ahubwo kugeza ubu ndasaba abantu bose twabyariye rimwe cyangwa ababyeyi bafite abana ko bamfasha kuntora mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 nkaryegukana bityo nkabo n’icyo nzereka umwana wanjye namara kumenya ubwenge. Kuntora ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ‘SMS’ ukandika umubare 2 ukohereza kuri 4343”.
Ku nshuro ye ya kabiri yitabira iri rushanwa, ari no mu bahanzi bahabwa amahirwe menshi yo kuba yaryegukana kuko usanga mu bitaramo bigera kuri 5 bamaze gukora aza mu myanya 2 ya mbere mu bahanzi bamaze kugenda bitwara neza.
Iyi n’indirimbo aherutse gushyira hanze mu minsi ishize yise ‘Ntujya unkinisha’.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=YlT8yLD3-d8″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Babigize nk’ umukino, reka sinakubwira! Abakobwa barabyara, abasore reka sinakubwira, babigize icyivugo!!! Nyirabiyoro ati: “Abaharababona barabyara buka” Pay attention, kuko mwaxisama mwasandaye!!!
ibyarire rata
ntimuzi kuboneza imbyaro mwa bana mwe? ibi ninabyo mutoza ababafana?
Comments are closed.